Ubuzima

Rwanda: Ingamba zo kwirinda Omicron, abantu 100 mu bukwe ntibagomba kurenga

Inama y’Abaminsitiri yateranye ejo ku wa 14 Ukuboza 2021, yafashe imyanzuro ku bijyanye n’indwara y’icyorezo imaze igihe icicikana hirya no hino ku isi bita Omicron, iyo ni virus ya mikorobe yihinduranya, kandi bivugwa ko ifite ubukana kuruta Covid-19 nubwo iyo ndwara ifite ibimenyetso bishatse gusa.

Izo ngamba zifashwe nyuma y’aho abantu 6 basanganywe iyo ndwara y’ihinduranya ibonetse mu Rwanda, abantu rero bakaba basabwa kwikingiza, kwipimisha kenshi Covid-19, ndetse no kwirinda kujya ahantu hari abantu benshi.

Iyo nama yari iyobowe na Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yafashe imyanzuro ko ibitaramo by’umuziki no kubyina bibaye bihagaritswe, konseri zateguwe ko zizajya zibanza kwemezwa na RDB.

Abakozi b’inzego za Leta bazajya bakorera mu rugo, keretse 30% ni bo bemerewe gukorera ku kazi ni mu gihe inzego z’abikorera batangomba kurenza 50% y’abakozi bakorera mu biro, abandi basigaye bagakorera mu rugo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyo cyorezo gishya.

Abagenzi baturuka mu mahanga bagomba guhitira mu kato bakamara iminsi 3 muri Hoteli zabugenewe kandi bakiyishyurira serivisi bahabwa, bakongera bagapimwa nyuma y’iminsi 3 na nyuma y’iminsi 7.

Ubukwe, gusaba, ishyingirwa rikorewe mu rusengero, kurahira imbere y’ubuyobozi bwa Leta, umubare w’abantu bagomba kwitabira ibyo birori ntibagomba kurenza abantu 100, kandi ahantu bakiriwe hagomba kuba hafite ubushobozi bungana na 30%.

Abategura ibiterane n’ibirori bagomba gukora mu buryo bigomba kubera hanze cyangwa hagera umwuka uhagije. Abagenzi bagomba kwicara 100% ku intebe zateganyijwe ni kuvuga ko abagenzi bagendaga bahagaze ntabwo bizongera kubaho, mu gihe iki cyorezo kitari cyava mu nzira.

Abitabira amateraniro mu nsengero ntabwo bagomba kurenza 50% y’ubushobozi bw’ahantu bateraniye.

Abitabira ikiriyo ntibagomba kurenza abantu 30 icyarimwe, ni mu gihe abantu 50 batagomba kurenga mu gihe cyo gushyingura uwitabye Imana.

Abanyarwanda n’abaturarwanda barashishikarizwa kwikingiza byuzuye, kwipimisha kenshi ndetse no kurushaho kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ibyo bikazatuma noneho n’icyo cyorezo cya Omicron tugitsinda no kugihashya burundu.

Basanda Ns Oswald

 

 

 

 

To Top