Ubuzima

Rwanda: Imvura iracyari nyinshi mu minsi 5 iri imbere

Ejo ku wa 11 Gicurasi 2021, mu gitondo hateganyijwe imvura mu turere twose; naho imvura irimo inkuba iteganyijwe ku gicamunsi.

Amakuru dukesha meteo Rwanda, imvura nyinshi ikomeje kugwa hirya no hino mu gihugu ndetse hamwe na hamwe ubutaka bwamaze gusoma cyane, bikaba bishobora gutera inkangu n’imyuzure ahantu hatandukanye.  Abaturarwanda barasabwa gukomeza kwitwararika no kwirinda ibiza.

Iteganyagihe ryo ku ya 11 kugeza ku wa 20 Gicurasi 2021, imvura iteganyijwe  mu gice cya kabiri cy’ukwezi kwa Gicurasi 2021 (kuva taliki ya 11 kugeza ku ya 20) mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 40 na 120, izibanda mu gice cy’Amajyaruguru y’Igihugu.

Imvura iteganyijwe izaba iri hejuru y’ikigero cy’imvura isanzwe igwa henshi mu gihugu. Imvura nyinshi izakomeza mu minsi itanu ibanza y’iri teganyagihe ni kuvuga uhereye ku wa 11 kugeza 16.

Naho  mu minsi itanu ya nyuma ikazagabanuka. Iminsi imvura iteganyijwe kubonekamo izaba iri hagati y’iminsi ine (4) n’iminsi irindwi (7). Iyi mvura iteganyijwe ikazaturuka ahanini ku isangano ry’imiyaga riri mu karere u Rwanda ruherereyemo uko rigenda ryerekeza mu gice cya ruguru y’Afurika.

Imvura iteganyijwe mu gihugu mu buryo bukurikira:  Intara y’Iburasirazuba: Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 60 iteganyijwe mu Karere ka Kirehe, mu  majyepfo y’uturere twa Ngoma na Bugesera no mu burasirazuba bw’Akarere ka Kayonza.

Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 80 iteganyijwe mu bice byinshi by’uturere twa Rwamagana, Gatsibo n’ahasigaye mu Karere ka Kayonza, mu burasirazuba bw’Akarere ka Nyagatare n’ahandi hasigaye mu turere twa Bugesera na Ngoma.

Imvura iri hagati ya milimetero 80 na 90 iteganyijwe mu gice gito gihuza uturere twa Kayonza, Ngoma na Rwamagana no mu burengerazuba bw’akarere ka Nyagatare.

Umujyi wa Kigali: Imvura iri hagati ya milimetero 60 na 80 iteganyijwe mu burasirazuba bw’uturere twa  Gasabo na Kicukiro no mu majyepfo y’uturere twa Nyarugenge na Kicukiro. Imvura iri hagati ya milimetero 80 na 100 iteganyijwe mu majyaruguru y’akarere ka Nyarugenge, mu majyaruguru y’iburengerazuba bw’akarere ka Kicukiro no mu burengerazuba bw’akarere ka Gasabo.

Intara y’Amajyepfo: Imvura iri hagati ya milimetero 40 na 80 iteganyijwe mu turere twa Gisagara, Huye,· Nyanza na Ruhango, mu majyepfo y’akarere ka Kamonyi na Muhanga no mu burasirazuba bw’uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe. Imvura iri hagati ya milimetero 80 na 100 iteganyijwe ahasigaye mu turere twa Muhanga, Kamonyi na Nyamagabe no hagati mu karere ka Nyaruguru. Imvura iri hagati ya milimetero 100 na 120 iteganyijwe burengerazuba bw’akarere ka Nyaruguru muri Parike ya Nyungwe.

Intara y’Iburengerazuba: Imvura iri hagati ya milimetero 80 na 100 iteganyijwe henshi mu turere twa· Rusizi na Nyamasheke, mu burengerazuba bw’uturere twa Rutsiro na Rubavu, mu burasirazuba bw’uturere twa Ngororero na Nyabihu no mu majyepfo y’akarere ka Karongi. Imvura iri hagati ya milimetero 100 na 120 iteganyijwe mu bice bisigaye by’uturere twa Nyabihu, Ngororero, Karongi, Rubavu na Rutsiro no mu burasirazuba bw’akarere ka Rusizi muri Parike ya Nyungwe.

Intara y’Amajyaruguru: Imvura iri hagati ya milimetero 80 na 100 iteganyijwe mu majyepfo y’uturere· twa Gicumbi na Rulindo, mu burengerazuba no mu burasirazuba bw’akarere ka Gakenke no mu majyepfo y’iburasirazuba bw’akarere ka Musanze. Imvura iri hagati ya milimetero 100 na 120 iteganyijwe mu karere ka Burera n’ahasigaye hose mu turere twa Musanze, Gakenke, Rulindo na Gicumbi. Ibisobanuro birambuye bya buri gace n’imvura ihateganyijwe murabisanga ku ikarita ikurikira.

Umuyaga uteganyijwe mu gice cya kabiri cya Gicurasi 2021 hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati ya 4m/s na 7m/s mu bice bimwe na bimwe by’igihugu cyane cyane mu ntara y’Iburengerazuba n’ibice bimwe na bimwe biherereye mu majyaruguru y’intara y’Iburasirazuba.

Ubwanditsi

To Top