Ubuzima

Rwanda-France: Macron na Kagame banditse amateka y’umubano w’ibihugu

Imyaka 27 yari yihiritse, umubano w’ibyo bihugu byombi bidacana uwaka, aho Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, kuko u Bufaransa rwashinjwaga kugira uruhare ruziguye n’urutaziguye mu mahano yakorewe inzirakarengane mu Rwanda.

Italiki idashobora kuzibagirana hagati y’ibyo bihugu byombi u Rwanda n’u Bufaransa, aho Perezida Emmanuel Macron ku wa 27-28 Gicurasi 2021 yakoreye uruzinduko mu Rwanda, akaganira na mugenzi we Perezida Paul Kagame n’abandi bayobozi batandukanye barimo n’umuyobozi w’Avega (Ishyirahamwe ry’Abagore barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994) ibyo bigaragaza ko umubano w’ibyo bihugu byombi ushobora kuzahuka.

Emmanuel Macron yemeye ko igihugu cye cyagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994

Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, yafashe uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, urwo rugendo rukaba rwarabanjirijwe n’urwo Perezida Paul Kagame yari aherutse gukorera mu Bufaransa.

Emmanuel Macron yemeye ko igihugu cye cyagize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, bitandukanye n’abandi bayobozi b’icyo gihugu bamubanjirije, kuko yagaragaje ukuri ku ibyabaye n’amahano yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ni we wagiye kwakira no guha ikaze Perezida Macron ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe.

Abandi baje bamuherekeje hari Jean-Yves Le Drian Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa n’abashoramari bashaka gutangira gukorera mu Rwanda hari n’impuguke ku bijyanye n’amateka nka Gen Jean Varret wari mu Rwanda hagati ya 1990 na 1993 wahoze ari Umuyobozi w’Ibikorwa bya Gisirikare by’u Bufaransa mu Rwanda.

Macron ari kumwe n’umuyobozi wa Avega (Ishyirahamwe ry’Abagore barokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994)

Emmanuel Macron Perezida w’Ubufaransa ufite imyaka 43 yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, aho yunamiye inzirakarengane za Jenoside ashyira indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y’Abatutsi isaga ibihumbi 250.

Perezida Macron yasobanuriwe amateka ya Jenoside n’ibihe byaranze itegurwa ryayo ni uko yashyizwe mu bikorwa, yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yiyemeza umusanzu wacyo mu gukurikirana mu butabera abakekwaho uruhare muri ayo mahano.

Perezida Macron na Perezida Kagame bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku mubano w’ibihugu byombi n’amasezerano yashyizweho umukono n’impande zombi.

Perezida Macron yasuye IPRC Tumba (Ishuri rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro), aho Leta y’icyo gihugu ku bufatanye n’iy’u Rwanda iteganya gutangiza Ishami ryigisha ibijyanye n’Ikoranabuhanga rihuza ‘‘électronique’’ na ‘‘mécanique’’ (Mécatronique) ishuri riherereye mu Karere ka Rulindo.

Yasuye Ikigo Nderabuzima cya Gikondo hanyuma afungura ‘‘Centre Culturel Francophone’’, izajya iberamo ibitaramo n’imyidagaduro itandukanye, iherereye ku Kimihurura iruhande rwa Kigali Convention Centre, icyo kigo mbere cyitwaga Ikigo Ndangamuco cy’Abafaransa ‘‘Centre d’Echanges Culturels Franco-Rwandais’’ cyari giherereye iruhande rwa Rond- Point nini yo mu Mujyi wa Kigali, cyafunzwe kiranasenywa mu 2014.

Macron yabisoreje muri Kigali Arena aho we na Perezida Kagame bakurikiye umukino wa ¼ cya Basketball Africa League, aho Patriots BBC yo mu Rwanda yasezereye Ferroviário de Maputo yo muri Mozambique, nyuma yo kuyitsinda bigoranye amanota 73-71.

Perezida Macron yakomereje muri Afurika y’Epfo, aho yahuye na Cyril Ramaphosa Perezida w’icyo gihugu, mbere yo gusoza uruzinduko mu Rwanda, yavuze ko yemera uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ko yizeye ko hagiye kurushaho kunoza umubano mwiza hagati y’ibyo bihugu.

Perezida Macron yijeje u Rwanda ko agiye gukora ibishoboka abayize uruhare muri Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bacyihishe mu Bufaransa, bakaburanishwa no kurushaho kwerekana agaciro igihugu cye giha abazize Jenoside ko kandi ari umusingi w’umubano mwiza.

Emmanuel Macron Perezida w’Ubufaransa ufite imyaka 43 yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi

Kuri twitter yagize ati “Mu rwego rwo guha agaciro ubuzima, ni ngombwa ko dutobora tukavuga, tukemera. Tugomba kwandika amateka mashya hamwe n’u Rwanda”. ‘‘Au nom de la vie, nous devons dire, nommer, reconnaître. Écrire ensemble une nouvelle page avec le Rwanda’’.

Perezida Macron yabaye Perezida wa mbere w’u Bufaransa wemeye ku mugaragaro ko igihugu cye cyagize uruhare mu gufasha Leta ya Juvénal Habyarimana, yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside, igafasha Leta y’Abatabazi kugeza ubwo yahungiraga mu cyahoze ari Zaïre.

Macron yemeye uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside nyuma y’amezi abiri hasohotse raporo Duclert, yakozwe n’abashakashatsi b’Abafaransa, nayo yagaragaje uruhare rukomeye rw’icyo gihugu mu mateka yagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, kutemera urwo ruhare, byatumye umubano w’ibyo bihugu urushaho kuba mubi cyane mu myaka 27 ishize Jenoside ibaye mu Rwanda.

Ibikorwa byabaye muri urwo ruzindo Emmanuel Macron yagiriye mu Rwanda

Habayeho amarushanwa yateguwe na Minisiteri y’Uburezi ifatanyije n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa OIF, hagamijwe gutoza abakiri bato by’umwihariko abari mu mashuri yisumbuye kuvuga no kwandika neza Igifaransa.

Ayo marushanwa yari afite insanganyamatsiko igira iti ‘Igifaransa cyongeye kugaragara mu Rwanda’, yabaye kuva ku rwego rw’ishuri, nyuma abahiganwa baza kugera ku rwego rw’Akarere n’Intara.

Perezida Emmanuel Macron yafunguye ‘‘Centre Culturel Francophone’’, izajya iberamo ibitaramo n’imyidagaduro itandukanye

Muri Green Hills Academy mu Mujyi wa Kigali, ku wa 29 Gicurasi 2021, habereye icyiciro cya nyuma cy’ayo marushanwa, hatorwa uwatsinze ku rwego rw’Igihugu.

Uwo muhango witabiriwe na Mushikiwabo Louise Umunyamabanga Mukuru wa OIF na Twagirayezu Gaspard Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri y’Incuke, Abanza n’Ayisumbuye.

Abanyeshuri bageze ku rwego rw’Igihugu ni abo mu mashuri ya Ecole Secondaire de Kayonza, TTC Zaza, TTC Rubengera, TTC Mwezi, TTC Save, Ecole Des Sciences Byimana ndetse na Ecole Des Sciences de Musanze.

Tonna Christa amaze guhiga bagenzi be yashyikirijwe igikombe n’ibikoresho by’ishuri birimo mudasobwa, yavuze ko kuri ubu isi yabaye umudugudu, bityo kuba azi indimi bikaba bizamufasha mu buzima bwo hanze ari nabyo ashishikariza abandi.

Ati “Twebwe, urubyiruko Isi ni iyacu, tugomba gukoresha impano dufite, kwiga dushyizeho umwete, kuko ntabwo uba uzi ikizakubeshyaho, ushobora kwiga Biology, Chimie n’ibindi ariko utazi indimi, kuko niba uri umuganga ntabwo uzavura abarwayi b’Abanyarwanda gusa, ni ngombwa rero kwiga indimi zitandukanye”.

Louise Mushikiwabo Umunyamabanga Mukuru wa OIF, yabwiye abitabiriye ayo marushanwa ko bakwiye gukomeza gushyira umuhate mu kwiga Igifaransa, banabishishikariza abandi, kuko muri iki gihe Isi yabaye umudugudu.

Ati “Niba Igifaransa kivugwa mu bihugu 88, urumva ko ari amahirwe kuri wowe ushobora kuba ukizi, aho ushobora kujya muri ibyo bihugu byose ntugirireyo ikibazo. Ku bakiri bato uyu ni umwanya mwiza wo kwiga Igifaransa ariko munabishishikariza bagenzi banyu.”

Mushikiwabo yavuze ko muri gahunda ya OIF abereye umuyobozi harimo gukora ubukangurambaga bugamije gushishikariza abantu gukoresha Igifaransa by’umwihariko mu bihugu b’inyamuryango.

Muri iryo rushanwa, abanyeshuri bandikaga inyandiko nto, bakanazisoma neza cyangwa abagize akanama nkemurampaka bakabasomera amagambo mu rurimi rw’Igifaransa, noneho abanyeshuri bakayumva bagenda bayandika. Muri ibyo byose hakarebwa uwahize abandi.

Ayo marushanwa abaye ku nshuro ya mbere ariko OIF na Minisiteri y’Uburezi batangaza ko azakomeza gukorwa, mu rwego rwo gukomeza gushishikariza abakiri bato kwiga Igifaransa.

Mu minsi ishize kandi Ikigega Mpuzamahanga cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (Agence Française de Developpément, AFD), Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, na Minisiteri y’Uburezi basinyanye amasezerano y’ubufatanye anateganya uburyo buhamye bwo kwigisha Igifaransa mu mashuri.

Ni amasezerano ateganya kandi uburyo bwa gahunda yaguye yo kwigisha Igifaransa no kugiteza imbere mu mashuri, ahagiye kurebwa uko cyakongererwa amasaha, kuba cyazajya kibazwa mu bizamini bya Leta n’ibindi.

Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye bahize abandi mu kuvuga no kwandika neza Igifaransa bashyikirijwe ibihembo, basabwa gushishikariza bagenzi babo kwitoza kuvuga no kwandika Igifaransa, kuko ari ururimi ruzabagoboka muri ibi bihe Isi yabaye umudugudu.

Igifaransa kizajya cyigishwa abasirikare bagiye kubungabunga amahoro aho kivugwa

Mme Louise Mushikiwabo Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, yavuze ko hashyizweho gahunda zitandukanye zigamije kuzahura ikoreshwa ry’Igifaransa mu bihugu biwugize uwo muryango, mu Rwanda abasirikare bajya mu butumwa bw’amahoro aho gikoreshwa bazajya babanza kucyigishwa.

Ibyo yabitangaje ku wa 29 Gicurasi 2021 ku ishuri Green Hills Academy, mu gihe cyo gusoza irushanwa yo gusoma no kwandika mu rurimi rw’Igifaransa rihuza ibigo bitandukanye by’amashuri yisumbuye.

Louise Mushikiwabo yavuze ko mu gukomeza kurushaho guteza imbere urwo rurimi mu bihugu bigize OIF, hashyizweho gahunda zitandukanye zifite umumaro mwinshi muri ibyo bihugu.

Ati “Umuryango wacu wa Francophonie turi muri gahunda ikomeye cyane yo kongera ubumenyi mu rurimi rw’Igifaransa mu bihugu byinshi. Mushikiwabo yavuze ko OIF ubu ifite abanyamuryango b’ibihugu na za Guverinoma  88, hakaha hari gushyirwa imbaraga mu kuzamura Igifaransa.

Yavuze ko imwe muri gahunda ihari ari ukongerera ubumenyi abarimu n’abanyeshuri mu rurimi rw’Igifaransa, mu Rwanda hakaba hagiye kuza abarimu 70 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Francophonie, bazigisha Igifaransa mu mashuri yo mu Rwanda.

Abanyeshuri bagiye kujya bigishwa ururimi rw’Igifaransa rubazwe mu bizamini bya Leta

Usibye guteza imbere urwo rurimi mu rwego rw’uburezi, Mushikiwabo yavuze ko hari na gahunda yo kurwigisha Ingabo zibungabunga amahoro mu bihugu bitandukanye bikoresha Igifaransa.

Twagirayezu Gaspard Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye, yavuze ko Minisiteri yasinyanye amasezerano n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (AFD) agamije kurushaho guteza imbere Igifaransa  mu bihugu bigize OIF

Muri ayo masazerano ari naho hazasuzumirwamo ko urwo rurimi rwakongera gukorwa mu bizamini byo mu mashuri ndetse no kuba amasaha rwigishwa kuri ubu yakongerwa.

Ati Muri ayo masezerano harimo gahunda yaguye yo kwigisha Igifaransa mu mashuri, aho niho ibibazo byose tuzabisuzumira, tukareba uburyo Igifaransa cyakongererwa imbaraga kurusha izo gifite ubu, ibijyanye n’amasaha n’uburyo kibazwa niho muri iyo gahunda bizasuzumirwa.”

Tonna Christa wiga muri Ecole des Sciences Byimana ni we wahize abandi ku rwego rw’igihugu mu kuvuga no gusoma neza ururimi rw’Igifaransa.

Basanda Ns Oswald

To Top