Amakuru

Rwanda: Amadini n’Amatorero ejo yashoje inyigisho y’iminsi 40 ‘‘Ubuzima bufite Intego’’

Basanda Ns Oswald

Amadini n’Amatorero mu Rwanda ku wa 03 Mata 2020 ni bwo yashoje iminsi 40, biga igitabo gifite umutwe ugira uti ‘‘Ubuzima bufite Intego’’, icyo gitabo cyanditswe n’umukozi w’Imana Rick Warren akaba ari umu Pasitoro n’umuyobozi w’Itorero Sadback Church.

WASHINGTON, DC – MAY 06: Pastor of the Saddleback Church Rick Warren speaks during a hearing before the State, Foreign Operations and Related Programs Subcommittee of the Senate Appropriations Committee May 6, 2015 on Capitol Hill in Washington, DC. The subcommittee held the hearing on global health problems. (Photo by Alex Wong/Getty Images)

Dr Rick Warren yagize ati ‘‘Waremwe n’Imana kandi uremerwa Imana-kandi igihe cyose uzaba utarasobanukirwa ibyo ngibyo, ntabwo ubuzima bwawe buzasobanuka, ubuzima budafite Imana ntibushobora kugira agaciro’’.

Buri munsi wari ugenewe inyigisho zawo, aho isomo ryo ku munsi wa 1 ryari, ‘‘Mbere na Mbere Imana’’, niba ushaka kumenya icyatumye uri ku isi, ugomba gutangirira ku Mana, wavutse kuko yabigambiriye, kandi uvuka ngo usohoze imigambi yayo.

Ku munsi wa 2, abakiristu bize ko ‘‘Ntabwo Uri Impanuka’’, ‘‘Ndi umuremyi wawe, natangiye kukwitaho uhereye ukiri mu inda Yeremia 44:2’’, mbere y’uko ababyeyi bawe bagusama, Imana yo yari igufite mu bitekerezo, ni yo yabanje kugutekereza, si ishaba, si amahirwe, si uruhurirane rw’ibintu kuba uri muzima uhumeka. Uriho kuko Imana yagambiriye kukurema aho Bibiliya ivuga ngo ‘‘Uwiteka azasohoza umugambi amfitiye’’.

Imana iravuga iti ‘‘Narabahetse mukiri mu inda; n’arabateruye mukivuka, Nzabageza mu za bukuru nkibakunda. Muzarinda imvi ziba uruyenzi nkibaheka. Ni jye wabaremye kandi ni jye uzabaheka’’.

Naho ku munsi wa 3 hagira hati ‘‘Ni iki Kigenga Ubuzima Bwawe’’, ubuzima bw’umuntu wese bugira ikibugenga, kugenga ikintu ni ukukiyobora, ukacyerekeza inzira, none se ubuzima bwawe bwo bugengwa n’iki?.

Hari ibintu 5 bigenga ubuzima bwa benshi ari byo umutima, ubwoba, urukundo rw’ibintu, gushaka gushimwa, nta kintu kirusha agaciro kumenya imigambi y’Imana ku buzima bwawe, kandi ntacyashobora gusimbura igihombo giterwa no kutayimenya. Ubuzima budafite intego ni nk’urugendo rutagira iyo rukujyana.

Ubuzima butarimo Imana ntibugira intego, kandi ubuzima butagira intego ntibugira agaciro. Kandi iyo ubuzima bubuze agaciro, ntibugira umumaro nta byiringiro butanga. Kumenya intego y’ubuzima bwawe byoronshya imibereho, biha icyerekezo imibereho yawe.

Imana izatubaza ibibazo 2 by’ingenzi ‘‘Umwana wanjye Yesu Kristu natanze wamukoresheje iki?’’, ntabwo izakubaza idini n’imyemerere wari ufite, ikizagira icyo kimara ‘‘ese wemeye ibyo Yesu Kristu yagukoreye kandi wize kumukunda no kumwizera?’’ Yesu yarivugiye ati ‘‘Ni jye nzira n’ukuri n’ubugingo. Nta wujya kwa Data ntamujyanye.’’.

Icya kabiri, ‘‘Ibyo naguhaye byose wabikoresheje iki?’’ubuzima, ubuhanga, igihe, imbaraga, inshuti ndete n’ubutunzi Imana yaguhaye, ese wabyikoreshereje mu nyungu zawe cyangwa wabikoresheje gusohoza imigambi Imana yakuremye?.

Mu isomo rya 4 ‘‘Imaana yashyize ibitekerezo by’igihe cy’iteka mu mutima w’umuntu, umuntu yaremewe kubaho iteka’’, ntabwo kubaho bigarukira kuri ubu buzima, uzamara igihe kinini hakurya y’urupfu mu buzima bw’iteka. Ubu buzima ni umwiteguro w’ubugingo bw’iteka.

‘‘Ibyo amaso atigeze kubona, ibyo amatwi atigeze kumva, ibyo umutima w’umuntu utigeze utekereza, Imana yabikiye abayikunda’’. Imana yagiye iduha kurunguruka tukabona ho agace uko bizamera mu buzima bw’iteka. Tuzi ko ubu Imana irimo kudutegurira aho tuzaba. Mu ijuru tuzabonana n’abo twakundaga bapfuye bizera.

‘‘Kubona Ubuzima Uko Imana Ibubona’’ ni yo yari nyigisho y’umunsi wa 5, ‘‘Ntabwo tubona ibintu nk’uko biri, tubibona nk’uko turi’’, uburyo ubona ubuzima bwawe ni co giha isura ubuzima bwawe.

Imana iteka iba irimo kwitegereza uburyo witwara imbere y’abantu, uburyo witwara mu bibazo, iyo wagize amahirwe, uri mu makimbirane, mu burwayi. Hari ubwo Imana imera nk’iyihishe, wayishaka ukumva isa n’iri kure yawe. Nta kintu na kimwe mu buzima bwawe kidafite impamvu’’.

‘‘Imana ni iyo kwizerwa, kuko itazakundira ko mugeragezwa ibiruta ibyo mwashobora kwihangana, ahubwo hamwe n’ibibagerageza izabacira akanzu, kugira ngo mubone uko mubasha kucyihanganira’’.

‘‘Uko Imana irushaho kuguha byinshi, ni ko igutegerezaho kurushaho kuba inyangamugayo’’, ubuzima ni kizamini ariko n’ikibitsanyo, uko Imana irushaho kuguha byinsi, ni ko igtegerezaho kurushaho kuba inyangamugayo’’.

Ku munsi wa 6, umutwe ugira uti ‘‘Ubuzima ni Icumbi ry’Igihe Gito’’, ndi hano ku isi igihe gito gusa Zaburi 119:19, ubuzima bugereranywa n’igicu, usiganywa yiruka, umwotsi utumuka, Bibiliya iravuga iti ‘‘Turi ab’ejo hashize… kuko iminsi yacu tumara ku isi ihita nk’igicu’’,
‘‘Uwo uri we by’ukuri azagaragara mu buzima bw’iteka, kandi igihugu cyawe cy’ukuri kiri mu ijuru, twebwe turi abaturage b’ijuru, aho Umwami wacu Yesu Kristu atuye’’.

‘‘Niba mushaka kwigendera uko mwishakye, mucuditse n’isi uko mubiboneye uburyo, muba muhindutse abanzi b’Imana n’ab’inzira zayo’’. Bibiliya iravuga ngo ‘‘Turi intumwa za Kristu mu mahanga’’. Ikibabaje ni uko benshi bahemukiye Umwami wabo n’igihugu cye. Babaye abapfapfa bafata umwanzuro ko ubwo batuye ku isi ari cyo gihugu cyabo. Ariko si Byo’’. Isi si bwo buturo bwacu bw’iteka; twaremewe isi nziza iruta iyi ngiyi.

‘‘Imano ya Buri Kintu’’ , ku munsi wa 7, byose bikomoka ku Mana yonyine, Uwiteka yaremye byose ku bw’impamvu ze bwite, byose ni kubw’Imana, intego ni ukugaragaza icyubahiro cy’Imana, ni yo mvano y’ibiriho byose, na we ubwawe, byose yabiremeye icyubahiro cyayo, iyo kitabaho ntakiba cyararemwe.

Icyubahiri cy’Imana ni iki? Ni ukugaragara kw’Imana uko iri. Ni uguhishurwa kwa kamere yayo, ubuhangange bwo gukomera kwayo, umuco w’ubwiza bwayo, icyubahiro cy’Imana ni uguhishurwa k’ubugiraneza bwayo n’iyindi mico idahinduka igize kamere y’Imana.
Ibintu byose Imana yaremye byerekana icyubahiro cyayo mu buryo bumwe cyangwa ubundi, hari ibintu 2 gusa Imana yaremye bitayihesha icyubahiro : abamalayika baguye (bagahinduka abadayimoni) natwe abantu. Icyaha cyose, mu muzi wacyo ni ukudaha Imana icyubahiro. Ni ukugira, ibindi ukunda ukabiruisha Imana.

Duhesha Imana icyubahiro dukunda bene Data, duhinduka tugasa na Kristu, dufashisha abandi impano zacu, tubwira abandi ibyayo, iyo umaze kumenya ukuri, yifuza ko ugusangira n’abandi. Uwo ni umugisha ukomeye kugeza abandi kuri Yesu.

Umunsi wa 8, ‘‘Waremewe Kunezeza Imana’’, ‘‘Ni wowe waremye byose, Igituma biriho kandi icyatumye biremwa ni ukugira ngo biguhimbaze’’, kuko Uwiteka anezerwa abantu be. Imana yahisemo kukurema kgira ngo ikunezererwe, uriho kuko iufitemo inyungu, ngo uyiheshe icyubahiro, usohoze imigambi yayo, uyitere umunezero.

Kunezeza Imana bitwa ‘‘Kuramya’’, ‘‘Uwiteka anezererwa abamwubaha, abategereza imbabazi ze’’, icyo ukora cyose kinezeza Imana gihinduka igikorwa cyo kuramya, iyo umuntu abayeho ataramya Imana, iteka yishakira ikindi ayisimbuza, kabone n’iyo cyaba we ubwe, Yesu yaravuze ngo ‘‘Imana Data ishaka abayiramya, kuramya ni uburyo bwo kubaho, kuramya birenze cyane umurimo wo kuririmba’’.

Ku munsi wa 9 havuga ko ‘‘Ni Iki Gitera Imana Guseka’’, ‘‘Uwiteka agusekere…’’ Kubara 6 : 25, ‘‘Unsekere Njyewe umugaragu wawe, unyigishe kugendera mu nzira zitunganye’’, Bibiliya aravuga ngo ‘‘Mushakashake uko mwamenya ibo Umwami ashima abe ari byo mukora’’, urugero Nowa, Bibiliya imivuga neza ngo ‘‘Nowa yanezezaga Uwiteka’’.

Imna iranezerwa iyo tuyikunze twivuye inyuma, iyo tuyizeye byuzuye, iyo tuyumviye n’umutima wose, iyo tuyihimbaza tukayishima ubudatuza, ahubwo dusabwa gutanga ibitambo byo guhimbaza n’ibitambo by’ishimwe. Dawidi yaravuze ati ‘‘ Nzashimisha izina ry’Imana indirimbo, nzayihimbarisha ishimwe ry’ibyo yankoreye. Ibyo bizanezeza Uwiteka’’.

Umunsi wa 10, ‘‘Umutima wo kuramya’’, mwitange mwihe Imana… umutima wo kuramya Imana ni ukwitanga, Nushaka kumenya agaciro ufite mu maso y’Imana, ujye ureba Kristu arambuye amaboko ku musalaba, nk’aho yakavuze ati ‘‘dore ikigero ngukunda! Nahitamo gupfa aho kubaho ntagufite’’.

Kuramya k’ukuri biboneka iyo witanze utizigamye ukiha Imana ‘‘Kwiyegurira’’, Imana ishaka ubuzima bwawe, nta n’agace wishigaje na 95% ntiba ihagije, hari inzitizi 3 zitubuza kwiha Imana byuzuye ; ubwoba, kwiyemera no kudasobanukirwa.

Umunsi wa 11‘‘Guhinduka Inkoramutima y’Imana’’, Yesu yaravuze ngo ‘‘Sinkibita abagaragu, kuko umugaragu atazi ibyo shebuja akora, ahubwo mbise incuti kuko ibyo numvise kuri Data byose mbibamenyesheje’’. Imana yifuza cyane ko tuyimenya bya hafi. Kumenya Imana no kuyikunda ni yo mahirwe akomeye twahawe, kandi kumenywa no gukundwa ni wo munezero uhebuje w’Imana ‘‘Uwirata yirate ko yamenye akansobanukirwa…, kuko ibyo ari byo nishmira.’’

Igituma Imana yafataga Yobu na Dawidi nk’inshuti magara ni uko bakundaga ijambo ryayo kuruta ibindi byose, kandi bakaritekerezaho kenshi mu munsi. Yobu yarivugite ati ‘‘Amagambo yo mu kanwa kayo yambereye ubutunzi bundutira ibyo kurya binkwiriye.’’ Dawidi ati ‘‘Nzibwira ibyo wakoze byose, nzita ku bikomeye wakoze’’.

Ku munsi wa 12 hagira hati ‘‘ Gushimangira Ubucuti Bwawe n’Imana’’, urugero rw’ubucuti bwawe n’Imana ni wowe uruhitamo, kuko bigenda ku bund bucui bwose, bisaba kubyitaho, bisaba igihe, umwete, ukayibwira udahisha ibikuri ku mutima, ukayizera iyo igusabye kugira icyo ukora, ukiga kwita ku byo ikunda, ukifuza ubucui bwayo kuruta ikindi cyose.

Muri Bibliya, inshuti z’Imana zavugishaga ukuri ko mu mutima, kenshi zikitotomba, zigakekeranya, zikarega, zikajya impaka n’umuremyi wazo. Igitangaje ni uko Imana isa n’aho uko guhangana ntacyo kuyibwiye ndetse igasa n’igushyigikiye.

Mose na we, nk’inshuti y’Imana, yayishubije nta buryarya, yagize ati ‘‘Niba nkugiriyeho umugisha koko, nyereka imigambi yawe…wibuke yuko ubu bwoko ari ubwawe’’.

Kuramya Kunezeza Imana, umunsi wa 13, Imana iragushaka wese. Hai uburyo buri bwo n’uburyo butari bwo bwo kuramya Imana. Bibliya iravuga ngo ‘‘Dukwiriye gukomeza ubuntu bw’Imana kugira no tubone uko dukorera Imana nk’uko ishaka.’’ Hari ibintu 4 biranga uko kuramya Imana ishima.

Imana irishima iyo tuyiramya mu buryo buhuye n’uko iteye, irishima iyo tuyiramya bivuye ku mutima, iranezerwa iyo tuyiramya tubitekereje, iyo kuyiramya kwacu kugaragarira mu bikorwa.

Umunsi wa 14, ‘‘Iyo Imana Isa n’Iri Kure Yawe’’, ‘‘Uwiteka yimye amaso ubwoko bwe ariko ndamwiringira kandi nzajya mutegereza’’. Imana iba ihari, uko waba wumva umeze kose, biroronshye kuramya Imanaiyo ibintu byose bigenda neza mu buzima, iyo ufite ibyo kurya ariko ibintu ntibihora ari byiza mu buzima.

Ikigero gihanitse cyo kuramya Imana ni igihe ushobora kuyihimbaza nubwo uri mu kababaro, ukayishima uri mu bigeragezo, ukayizera uri mu bishuko, ukayiyegurira uri mu burwayi, kandi ugakomeza ukayikunda n’iyo isa n’iri kure cyane.

Ujye ukora ibyo Yobu yakoze yagize ati ‘‘Yibukita hasi arasenga ati ‘‘navuye mu inda mama nambaye ubusa, nzasubira mu inda y’isi ntacyo nambaye. Uwiteka ni we wabimpaye, kandi Uwiteka ni we ubintwaye. Izina ry’Uwiteka rihimbazwe’’.

Werurire Imana iyibwire uko wumva umeze, utumbire kamere y’Imana-kudahinduka kwayo, wizere ko Imana izasohoza amasezerano yayo, wibuke ibyo yagukoreye mu bihe byashize.

Umunsi wa 15, ‘‘Waremewe Kuba mu Muryango w’Imana’’ . Waremewe kuba mu muryango w’Imana. Imana ishaka kugira umuryango kandi yakuremye kuba umwe mu bawugize.

‘‘Umugambi wayo kuva kera wari uwo kutwinjiza mu muryango wayo itwiyegereje muri Yesu Kristu. Kandi ibyo birayinezeza.’’ Iyo yivuga ikoresha amagambo y’umuryango; Data, Umwana, Umwuka. Ubutatu ni ubusabane bw’Imana na yo ubwayo.

Umuryango wawe wo mu mwuka urusha gukomera umuryango wawe wo mu mubiri, kuko wo uzahoraho iteka.

Umunsi 16, ‘‘Ikirusha Byose Agaciro’’, ibyo navuga byose, ibyo nakwizera byose, n’ibyo nakora byose, ntafite urukundo ntacyo byose byaba bimaze’’, agaciro ko kubaho kari mu gukunda, isomo rirusha ayandi ni ugukunda, iyo dukunze nibwo turushaho gusa na yo ‘‘ukunde abandi nk’uko wikunda’’.

Uburyo bwiza bwo gukoresha ubuzima ni ugukunda, ubuzima butarimo urukundo nta gaciro nyakuri buba bufite, urukundo ruzahoraho iteka, tuzagenzurirwa ku rukundo.

Umunsi wa 17, ‘‘Aha ni mu Bacu’’, ‘‘Muri abo mu muryango w’Imana, abaturage bo mu gihugu cy’Imana, kandi muri abo mu nzu y’Imana hamwe n’abandi bakiristu’’. Uzamenya umurimo wawe mu buzima ari uko ufatanya n’abandi. Umubiri wa Kristu ugizwe n’aantu batoranyijwe. Ikimenyetso cya mbere cyo gusubira inyuma ni ukutaboneka mu materaniro kenshi yo kuramya Imana n’andi materaniro y’abizera.

Igihe cyose dutangiye kudohoka ku guterana n’abandi, n’ibindi byose birahirima bikajya hasi. Kuba urugingo rw’umuryango w’Imana ntabwo ari ibintu byo gukorwa ujenjetse cyangwa ngo ubikore ari uko ufite umwanya uko wiboneye. Itorero ni ryo Imana yabikije gahunda yayo kw’isi.

Bibiliya ivuga ngo umukirisitu utagira Itorero abarizwamo ni nk’urugingo rutagira umubiri, ni nk’intama itagira umukumbi cyangwa umwana utagira umuryango.

Kuba urugingo rw’Itorero byerekanako wizeye by’ukuri, Yesu yaravuze ati ‘‘Nimunkunda ni bwo abantu bazamenya ko muri abigishwa banjye’’. Kuba mu muryango w’Itorero bigukura mu bwigunge no kwiheba. Kugira uruhare mu buzima bw’Itorero ryawe ni byo bizaguha imbaraga mu bugingo.

Ubuzima bw’ubusabane, umunsi wa 18, ‘‘Mbega uburyo ari byiza, mbega uburyo ari iby’igikundiro, iyo abantu b’Imana babanye bahuje’’, ubuzima buba bwiza iyo busangiwe. Imana ishaka ko tugenda mu buzima dufatanyije, ibyo ni byo Bibiliya yita ‘‘ubusabane’’.

Ubusabane nyakuri urenze kugaragara mu materaniro. Ni ugusangira ubuzima. Bisaba gukundana kutarimo kwikunda, gusangira nta buriganya, kugirirana neza mu bikorwa, gutanga utitangiriye, kwifatikanya mu kababaro.

‘‘Kubaka Imibanire Myiza’’, inyigisho yo ku munsi wa 19, kubana bisaba kubyitangira, Umwuka Wera wenyine ni we ushobora kurema ubusabane nyakuri hagati y’abizera.

Kubaka imibanire myiza bisaba kugendera mu mucyo, kubaka mibanire bisaba guca bugufi, kubaka imibanire myiza bisaba kubahana, bisaba kugira ibanga, kubaka imibanire myiza bisaba kubonana kenshi.

Umunsi wa 20, ‘‘Gusana Imibanire Yasenyewe’’, ‘‘Imana yiyunze natwe muri Kristu, kandi yaduhaye umurimo wo gusana imibanire’’. ‘‘niba hari icyo mwungutse ku bwo gukurikira Kristu, niba urukundo rwe hari icyo rwamaze mu buzima bwanyu, niba kuba mu muryango umwe mu Mwuka hari icyo bibabwiye… mwibwire kumwe, mukundane, mube inshuti zihuje umutima.’’

Dore inzira ndwi Bibiliya itanga mu nzira yo gusana ubusabane ; Uvugane n’Imana mbere yo kuvugana n’uwo mufitanye ikibazo, iteka ryose ujye ufata iya mbere, kuba ari wowe wagize nabi cyangwa wagiriwe nabi ntacyo bihindura : Imana ishaka ko ari wowe utera intambwe ya mbere. Ntugategereze ko uwo mufitanye ikibazo ari we ugusanga. Ube ari wowe ufata iya mbere umusange.

Gusana imibanire bifite agaciro gakomeye ku buryo Yesu yategetse ko biza mbere yo guterana ‘‘Nujya mu iteraniro ugiye gusenga, wajya gutanga ituro ukibuka ko mwene So hari icyo afite mupfa, usige ituro ryawe, uhite ugenda ushake mwene So mwikiranure. Ubwo ni bwo gusa ushobora kugaruka ugatura Imana ituro ryawe’’.

‘‘Kurengera Itorero Ryawe’’, umunsi wa 21, ni inshngano yawe kurengera ubumwe bw’Itorero ryawe, Imana yifuza cyane ko tugirana ubumwe no guhuza umutima hagati yacu.

Iyitegererezo cyacu ni Ubutatu. Imana Data, Umwana n’Umwuka Wera bafatanyije kuba umwe. Imana ubwayo ni yo cyitegerezo cy’urukundo rwitanga, ni icyitegerezo co guca bugufi gushyira abandi imbere no guhaza umutima kutagira amakemwa.

Paulo yinginga ngo ‘‘Mureke habeho guhuza nyakuri kugira ngo he kubaho ibice mu itorero, ndabinginga ngo muhuze umutima, ibitekerezo n’inama’’, ujye ushyira mu agaciro ibyo utegereje ku abandi. Nta torero ritunganye ririho ushobora guhungiramo. Buri torero rifite intege nke zaryo n’ibibazo byaryo. Nujya ahandi ntuzatinda kuhabona ibitakunezeza.

Umunsi wa 22, ‘‘Waremewe Gusa na Kristu’’, ‘‘Iyo turebye uwo Mwana tubona umugambi Imana yari ifite irema buri kintu’’, waremewe guhinduka ugasa na Kristu ‘‘Imana iravuga iti ‘‘tureme umuntu agire ishusho yacu ae natwe’’. Mu byaremwe byose, umuntu wenyine ni we waremwe mu ishusho y’Imana. Uwo ni umugisha ukomeye.

Inteko nkuru y’Imana ku buzima bwawe si ukubaho udamaraye ahubwo ni ukugenda uhinduka mushya muri kamere yawe, kugeza ubwo usa na Kristu. Umwuka Wera atanga imbaraga iteka ryose iyo uteye intambwe imwe yo kwizera.

Nubwo agakiza kawe kadasaba ko ushyiramo imbaraga, gukura mu mwuka byo bisaba uruhare rwawe.

Inshingano 3 mu gukura tugasa na Yesu; icya mbere tugomba guhitamo kureka imigendere yacu ya kera ‘‘Imyitwarire yose ijyanye n’uwo muntu wa kera igomba kubavamo. Ni mibi bisayishije. Muyiyambure.’’

Icya kabiri tugomba guhinduka uburyo dutekereza. Mureke Umwuka ahindure uburyo bwanyu bwo gutekereza.’’ Duhinduka bashya iyo tugize imitima mishya.
Umunsi wa 23, ‘‘Uburyo Dukura’’, Imana ishaka ko dukura muri byose nka Kristu. Imana ishaka ko ukura, intego ya So wo mu ijuru ni uko ukura ukagira imyitwarire nk’iya Yesu Kristu.

Gukura mu mwuka ntabwo byizana. Bisaba kubyitangira wabitekerejeho. Ugomba kwifuza gukura, ukiyemeza gukura, ugashyiramo imbaraga ngo ukure, kandi ntutezuke mu gukura. Yesu araduhamagara, natwe tukamusubiza: ‘‘Yesu aramubwira ati ‘‘nkurikira, ube umwigishwa wanjye’’. Matayo arahaguruka aramukurikira.’’

Bibiliya iravuga ngo ‘‘Musohoze agakiza kanyu mutiny muhinda imishitsi, kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira.’’ Gukura mu mwuka ni umurimo w’ubufatanye hagatiyawe n’Umwuka Wera.

‘‘Guhindurwa n’Ukuri’’, umunsi wa 24, Ukuri kuraduhindura. Gukura mu mwuka ni ukugenda usimbura ahai ibinyoma ukahashyira ukuri. Yesu yasenze ngo ‘‘Ubejeshe ukuri, ijambo ryawe ni ryo kuri’’.

Ijambo ry’Imana ritandukanye n’andi magambo yose. Ni rizima. Yesu yaravuze ati ‘‘Amagambo nababwiye ni yo mwuka kandi ni yo bugingo’’ Iyo Imana ivuze, ibintu birahinduka. Umwuka w’Imana akoresha ijambo ry’Imana kugira ngo aduhindure duse n’Umwana w’Imana.

‘‘Guhindurwa n’Amakuba’’, umunsi wa 25, buri kibazo uhura na cyo kiba gitwikiriye umugambi w’Imana. Imana ikoresha ibyo tunyuramo byose mu buzima kugira ngo ihindure kamere yacu. Na muntu n’umwe ufite inzira y’ubuzima acamo itarimo ingorane. Ubuzima ni uruhererekane rw’ibibazo.

Pawulo yagize ati ‘‘Twumvaga tumeze nk’abaciriweho iteka ryo gupfa bituma tubona ko tudakwiye kwiyiringira, ariko ibyo byatubereye byiza kuko byatumye dushyira byose mu biganza by’Imana, kuko ni yo yonyine yashoboraga kudukiza.’’

Kuko Imana ifite ubutware ku bintu byose, ibigaragara nk’impanuka biba ari bimwe mu byo Imana ikoresha ngo isohoze umugambi wayo mwiza ifitiye ubuzima bwawe.

Umunsi wa 26, ‘‘Gukura Ku bwo Kunyura mu Bishuko’’, buri gishuko ni umwanya uba uhawe wo guhitamo gukora icyiza.

Buri gihe ushutswe uba ubonye uburyo bwo guhitamo hagati y’icyiza n’ikibi. Muri ibyo byombi, ibishuko biguha kwihitiramo icyo ukora. Nubwo ibishuko ari yo ntwaro ya mbere ya Satani yo kukugirira nabi, Imana yo iba ishaka kubikoresha kugira ngo igutere gukura.

Uburyo bwo kunesha ibishuko, wange gukuka umutima, umenye neza ibikugerageza uhore witeguye guhangana na byo, usabe Imana kugufasha.

Kunesha Ibishuko, ku munsi wa 27, mu bitugerageza byose, hahora hariho inzira yo kubisohokamo. Hari igihe ushobora kumva igishuko kizanye imbaraga zidasanzwe utahangana na zo, ariko icyo ni ikinyoma cya Satani. Imana yasezeranyije ko itazemera ko hagira ikikuzaho kirusha imbaraga ikikurimo kigushoboza guhangana na cyo.

Ntabwo Imana izemera ko unyura mu kigeragezo kirenze icyo ushobora kwihanganira. Uko urushaho gutekereza ku kintu ni ko kirushaho kukugiraho ubutware. Kugihagarika ni uguhindura ibitekerezo byawe ukabyerekeza ku bindi bintu.

Umunsi wa 28, ‘‘Bisaba Igihe’’, nta nzira y’ubusamo ibaho igeza ku kigero gishyitse cyo gukura. Gukura ukagira ingeso nk’iza Kristu si ikintu ushobora kwihutisha. Ukura mu bugingo kimwe no gukura ku mubiri, bitwara igihe.

Kuba umwigishwa ni urwo rugendo rwo kugenda uhinduka ugasa na Kristu, ‘‘Kugeza ubwo tuzagerera ku kigero gishyitse, ukagera ku gihagararo cya Kristu’’, gusa na Kristu ni yo ntego nkuru y’ubuzima bwawe.

Urwo rugendo rugizwe no kwizera (biva mu kuramya) kugira aho ubarizwa (kugirana ubusabane n’abandi) guhinduka (ku bwo kuba umwigishwa wa Kristu). Buri munsi Imana ishaka ko urushaho gusa na yo:

‘‘Kwemera Umurimo Wawe’’, umunsi wa 29, washyizwe ku isi ngo uhagire umumaro, Ntabwo waremwe kuba ku isi ngo urye ibyo uhasanze. Imana yaraguhaye, ishaka ko ugira icyo na we witura. Iyo ni yo ntego ya kane y’Imana ku buzima bwawe. Yitwa ‘‘Umurimo wawe’’cyangwa ‘‘umumaro wawe’’.

Waremwe gukorera Imana, wakijijwe kugira ngo ukorere Imana, wahamagariwe gukorera Imana.

Umunsi wa 30, ‘‘Twaremewe mu Buryo Dukorera Imana’’, waremewe gukorera Imana, buri wese muri twe Imana yamubumbye mu buryo bwihariye ari byo yise ‘‘kugira isura’’, kugira ngo ashobore gukora ibintu bimwe na bimwe.

Mbere yo kukurema, Imana yabanje uhitamo uruhare ishka ko uzagira ku isi. Uteye uko uteye kuko waremewe umurimo wihariye.

Imiterere ya buri muntu ni ibi bikurikira:-Impano zo mu Mwuk, umutima, ubushobozi, Imiterere, inararibonye.

Umunsi wa 31, ‘‘Gusobanukirwa Imiterere Yawe’’, ni wowe wenyine ushobora kuba wowe, nta abantu babairi bashobora kuba umwe, ubushobozi bwawe bugizwe n’ubwenge cyimeza wavukanye, ubushobozi bwacu buturuka ku Mana, buri bushobozi bushobora gukoreshwa icyubahiro cy’Imana, ibyo nshobora gukora, ubwo Imana iba ishaka ko mbikora.

Umunsi wa 32, Gukoresha ibyo Imana yaguhaye, Imana ikwiye guhabwa umugabane uruta iyindi mu buzima bwawe, iyo ushaka gukorera Imana mu buryo budahuye n’icyo waremewe, bimera nk’ibya wa musazi wasomeye amase n’amaganga ati ‘‘ibitajyanye n’ibi’’.

Meny imiterere yawe, utangire usuzuma impano zawe n’ubushobozi bukurimo, ibyo waciyemo ubikuremo amasomo, wishimire imitere yawe.
‘‘Imikorere y’Abagaragu Nyakuri’’, umunsi wa 33, Imana ipima gukomera kwawe ireba umubare w’abantu ufitiye akamaro kuruta kureba umubare w’abagukorera. Ujye uhora wibuka ko Imana yakubumbiye gukorera abandi ntabwo yakubumbiye kwirebaho.

Umunsi wa 34, ‘‘Gutekereza nk’Umugaragu’’, mujye mwitekereza nk’uko Kristu yitekerezaga,abagaragagu batekereza ku abandi kuruta uko bitekerezaho, abagaragagu batekereza nk’ibisonga ao kwifata nk’abanyiri ibintu, bashingira agacuro kabo kuri Kristu, banezezwa no gukorera Imana.

Imbaraga z’Imana mu Ntege Nke Zawe, umunsi wa 35, Imana ikunda gukoresha abanya ntege nke, Yo iravuga ngo ‘‘Inzira zanjye n’ibyo nbwira bisumba ibyanyu’’ ni yo mpamvu ikora ibihabanye n’ibyo twibwiraga.

Twibwira ko ishaka gukoresha imbaraga zacu ariko ikoresha n’intege nke zacu mu buryo bwo kuyihesha icyubahiro.

Wemere integer zawe, Pawulo ati ‘‘Nzanezezwa cyane kwirata intege nke zanjye, ngo imbaraga za Kristu zinkoreramo..’’.

Umunsi wa 36, ‘‘Waremewe kujyana Ubutumwa’’, waremewe kujyana ubutumwa, gusohoza ubutumwa ni yo ntego ya 3 Imana yari ifite ikurema.

Agaciro ku butumwa wahawe ni gusohoza ubutumwa wahawe wo gukomeza umurimo wa Yesu ku isi, kujyana ubutumwa ni umurimo w’icyubahiro, umurimo wawe wo kuvuga ubutumwa ufite agaciro kazakugeza no mu bugingo buhoraho.

Kugeza ku Bandi Ubutumwa bw’Ubuzima Bwawe, umunsi wa 37, Imana yaguhaye ubutumwa bw’ubuzima bwawe ugomba kugeza ku abandi. Harimo, uko ubuzima bwanjye bwari bumeze mbere yo kumenya Kristu, uko namenye ko nkeneye kwakira Yesu, Uko nakiriye Yesu mu buzima bwanjye, impinduka Yesu yazanye mu mibereho yanjye.
Umunsi wa 38, ‘‘Guhinduka Umukirisitu ku Rwego Mpuzamahanga’’, inshingano iruta izindi ni umurimo wawe, gutekereza nk’umukristu wo ku rwego mpuzamahanga ugomba kuva ku muco wo kwitekerezaho ujye utekereza ku abandi, uve ku gutekereza abakuri hafi gusa utangire gutekereza abari mu isi yose, utangire utekereze ibizahoraho.

Umunsi wa 39, Ringaniza Intego z’Ubuzima Bwawe, umunsi wa 39, Hahirwa abafite ubuzima buringanije intego zose, kuko nib o bazarama kuruta abandi bose.

Ukwiye intego 5 z’ubuzima bwawe ari byo , gukundisha Imana umutima wawe wose, gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda, guhindura abantu abigishwa, mubabatize, mubigisha kwitoindera ibyo nababwiye.

Umunsi wa 40, KubahoUfite Intego, kubaho ufite intego ni bwo buryo bwonyine bwo kugira ubuzima nyabuzima.

Ukwiriye kumenya ibintu 3 by’ingenzi mu buzima, kumenya icyo uri cyo, kugira agaciro no kugira umumaro, ‘‘ubwo mumenye ibyo murahirwa nimubikora’’. Iyo umaze kumenya neza icyo Imana ishaka ko ukora, umugisha uwubona iyo utangiye ukabikora.

Iyo Imana iri mu mutima wawe, urangwa no kuyiramya. Iyo itarimo, urangwa no guhangayika ni kimenyetso kikuburira ko Imana wayitendetse ku ruhande. Numara kuyisubiza mu mwanya wo hagati uzongera wumve ufite amahoro.

Bibiliya iravuga ngo ‘‘Muzumva amahoro ava ku Mana aje akabaturisha, Ni iby’igitangaza uko wumva umeze iyo Krisitu aje akirukana guhangayika bikava mu mutima w’ubuzima bwawe’’.

N.B: Urugendo rw’izi nyigisho zifite umutwe ugira uti ‘‘Ubuzima bufite Intego’’ zateguwe n’umukozi w’Imana Pasitoro Rick Warren ni inyigisho zari zikwiye kwigishwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye kugira ngo umwana w’umunyarwanda akure asobanukiwe kandi azi neza icyo yahitano akiri muto.
Nanone ntawabura gushimira Perezida wa Repubulika Paul Kagame kuba yaragize uruhare rufatika mu gutuma uyu mukozi w’Imana aha umwanya amadini n’amaterero kugira ngo bige kandi basobanukirwe guha abakiritu ubumenyi bufatiku mu rugendo rwo kujya mu Bwami bw’Ijuru bazi icyo bakwiye gukora.

Imana ihe abayobozi b’amatorer umugisha kuba baremeye kwigisha no gukurikirana abakiristu babo, mu gihe cy’iminsi 40 bakaba baramenye, kuko ijambo ry’Imana rivuga ngo ‘‘Nimumenya ukuri kuzababatura’’.
Amen!

To Top