Umuco

Rwanda: Abayobozi basengeye igihugu bakiragiza Imana umwaka wa 2021

Ku wa 28 Werurwe 2021 ni umunsi wahariwe gushima Imana ku byo yakoreye u Rwanda no kuyiragiza ibiri imbere, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga aho Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatanze ubutumwa bwo gushima Imana kimwe n’abatanze ubutumwa barimo Rév. Dr. Antoine Rutayisire umushumba w’Itorero rya Anglican Remera.

Munyemana Eric umuyobozi ‘‘Rwanda Leaders Fellowship’’, yavuze ko 2020 wabaye umwaka ugoye ku isi ndetse n’igihugu cyacu, nubwo bimeze gutyo ko hari impamvu zihari zo gushima Imana ko ubu ari umwanya wo kuragiza Imana uyu mwaka wa 2021.

Yashimiye ko imiyoborere y’igihugu ishingiye ku iyokamana n’indangagaciro, ko nubwo twakomwe mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 tugomba kwihuta mu cyerekezo 2050, umusanzu wa ‘‘Leader Fellowship’’, ushingiye ku muco nyarwanda, gukunda igihugu aho icyanditswe kivuga ngo ‘‘Hahirwa ishyanga rifite Imana, tuzakomeza kubona impinduka’’.

Uwo muyobozi yavuze ko buri rwego rukwiriye guhesha Imana ishema, haba mu bukungu, amadini, izitegamiye kuri Leta, ashimira abafatanyabikorwa, ko buri wese afite inshingano zo kubaka u Rwanda twifuza n’Imana yifuza.

Kagirimpundu Kevine umwe muri ba rwiyemezamirimo ukiri muto, yashimye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuba Imana yaramuhaye ubwenge n’ubushishozi, ashimira Imana ku bwo kuturinda umwaka ushize.

Yashimiye kuba harabonetse ubushobozi bwo kubaka ibitaro bya Nyarugenge na Nyagatare,  kuko ubukungu bwari bwarazahajwe bukomeje kuzahuka, Imana yakomeje kugoboka Abanyarwanda mu gihe cya Guma mu rugo ndetse no kwishakamo ibisubizo, bagakomeza ubucuruzi, aho mu burezi hifashishijwe ikoranabuhanga, abanyeshuri bagakomeza gukurikirana amasomo mu rugo, kuri ubu abanyeshuri bakaba barasubiye mu ishuri, ibyumba by’amashuri bikiyongera.

Ababyeyi bitaye mu gusabana mu gihe cya Guma mu rugo, amadini n’amatorero yafashije abaturage binyuze mu ikoranabuhanga, itangazamakuru rifasha abaturage mu kwigisha no guhugura abaturage, yagize ati ‘‘ntitwari kubigeraho, inzego z’umutekano, ubutabera, ubuzima zitabigizemo uruhare’’.

Rév.Dr. Antoine Rutayisire, umwe mu bakoze muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ashimira umurimo w’abayobozi ‘‘Leadership’’, yavuze ko uwo murimo ufite ingorane n’inzitizi zitandukanye harimo abawushaka bagira ngo ni ahantu bagiye kuruhukira, bimwe muri ibyo bibazo hari abashaka gutwara ibikoresho.

Hagomba kuba umuyobozi uzana impinduka mu gihe cy’amage, nubwo ibibazo bizaba bihari, Kuva 14, imbere n’inyuma hari Farao mu gihe cy’Abanyesiraheli bari bavuye muri Egiputa, bazanye amagare y’intambara, nubwo byari bikomeye gutyo Uwiteka yabateze amaboko.

Uri umuyobozi wakora iki, azanye amagare n’amafarashi wakora iki, igihe cy’amage, Abanyesilaheli babwiye Mose bati,  ni iki cyatumye udukura muri Egiputa, icya mbere, iyo abantu bagize ibibazo bashaka umuyobozi.

Umuyobozi agomba kurangwa n’impuhwe ‘‘compassion’’, mu gihe hari ibibazo umuyobozi ahagarara hagati y’abaturage.

Hari bamwe mu bayobozi bazana ibibazo cyangwa bakabyongera hari n’ababihunga, ikibazo cyavuka bagafunga telephone zabo, bakigendera gutembera, bagafata ingendo basize ibibazo, hari abatekereza batyo.

Mose yarababwiye ati ‘‘Mwihagararire, kuko abanyegiputa mutazongera kubabona ukundi’’, umuyobozi arema icyizere abo ayoboye ‘‘confidence’’, akababwira ko nubwo ibibazo bihari hari ibisubizo.

Ati ‘‘Tugomba kugira kwizera, Ntitugomba kwishingikiriza imbaraga n’ubwenge bwacu, kuko nta bisubizo twabona ariko iyo wizeye I Mana izana ibisubizo, umuyobozi akwiriye gutuza mu gihe ibibazo biturutse iburyo n’ibumuso, twe tuzi Imana tuba tuzi aho duturiza’’.

Gutuza ‘‘Calme’’, buri muyobozi agomba kubyiga’’, umuyobozi kandi agomba kurangwa no gukorana n’abaturage ‘‘collaboration’’, agomba kubabwira gukomeza nubwo hari ibibazo, gusa mu gihe cya Covid-19 byatumye abaturage bagenda buhoro.

Mu gihe cya Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, amazu yarashenywe, abantu barishwe mu gihe cya Covid-19, habaye kugenda gahoro, abantu bakarabye intoki, bambaye udupfukamunwa abantu bagendera kuri gahunda ya Polisi y’Igihugu, nubwo byari bimeze gutyo ntabwo twapfushije abantu benshi.

Ati ‘‘Imana izaturiha karindwi ibyo ubuzukira bwariye, Umuyobozi ntabwira abantu ngo bicare ahubwo arababwira ngo dukomeze tugende’’.

Bishop Kayinamura Samuel, uyoboye Itorero Methodiste Libre mu Rwanda, yasabye Imana ko ari umwungeri mwiza utagwabiza, ko mu gihe imbaraga zigiye kugabanuka ituyobora mu inzira nziza, nubwo hari umwijima wari mu Rwanda, yararurengeye.

Ibyifuzo by’uyu mwaka ni ukuyobora abayobozi uhereye ku nzego z’ibanze kugeza ku rwego rukuru ruyoboye igihugu, ubahe kugukunda, wayoboye ubuyobozi n’Abanyarwanda, mu gihe cy’icyorezo cya Covid-19 , ‘‘ugishyireho iherezo’’, uzahure ubukungu, uhe umugisha abana ababyeyi n’urubyiruko baguhe icyubahiro.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko yishimiye kwifatikanya n’amadini n’amatorero gushima Imana, kuko hari byinshi Abanyarwanda bakwiye gushima Imana kuba bataragezweho n’ingaruka zikomeye za Covid-19, ndetse no kuba bamwe baratangiye kubona inkingo za Covid-19.

Kagame Paul yashimiye amatorero n’amadini kuba barakomeje gusengera igihugu mu gihe cya Covid-19, ko u Rwanda rukwiye gushima Imana.

Ati ‘‘Ibi biradusaba gukora byinshi kurushaho kandi neza tunashakisha uko twakwishumbusha igihe twatakaje. Uwo n’iwo mugisha twifuriza u Rwanda n’Abanyarwanda’’.

Amasengesho yo gusengera igihugu ahuza abayobozi ba Guverinoma, abikorera ku giti cyabo, abagize sosiyete sivile, hagamijwe gushimira Imana ibyo yagejeje ku Abanyarwanda mu mwaka ushize no kuyiragiza umwaka mushya ariko kubera ubukana bw’icyorezo cya Covid-19 yari ateganyijwe muri Mutarama 2021 ariko akorwa 28 Werurwe 2021.

Amasengesho y’abayobozi bagize inzego zitandukanye ‘‘Rwanda Leaders Fellowship’’, yatangijwe mu 1995, ikaba ari ku incuro ya 26, ahuje inzego nkuru zigize iki gihugu mu buryo bw’ikoranabuhanga bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

 

Basanda Ns Oswald

To Top