Uburezi

Rwanda: Abakandida b’abarimu ibihumbi 35,000 ni bo bakoze ibizamini

Kandama Jeanne

 

Sitati nshya igenga abarimu yasohotse ku wa 16 Werurwe 2020, ivuga ko uburyo bwo kurambagiza no gucunga abarimu bashaka kwinjira mu mwuga wo kurera, bigomba kugirwamo uruhare n’inzego z’ibanze.

 

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi (REB) cyatangaje ko abakandida 35,000, ari bo bazindukiye mu bizamini by’akazi ko kwigisha none ku wa 14 Nyakanga 2020 mu gihugu hose, abo ni abashaka kuba abarimu mu mashuri abanza n’ayisumbuye.

 

Icyo gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro mu Karere ka Musanze, ibizamini bikaba byakozwe n’abakandida 1 067, muri bo hakenewemo abarimu 67 gusa muri aka Karere.

 

Dr.Ndayambaje Irenée Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB), yatangije ku mugaragaro ibizamini by’akazi ko kwigisha mu karere Musanze.

 

Yagize ati Twifurije amahirwe masa abaje gukora ibizamini, turabizeza ko umwuga wanyu ubategereje’’.

 

Ibyo bizamini byakozwe n’abashaka kwinjira mu mwuga w’uburezi, rigamije kurambagiza abarimu nyabo no kugabanya ikibazo cy’ubucucike, kikigaragara mu mashuri n’akajagari mu itangwa ry’akazi mu burezi.

 

Ati ” Ibizamini biri gukorwa n’abarimu bifuza kwinjira mu mwuga w’uburezi byateguwe ku rwego rw’igihugu, bigamije kubashyira ku rwego rumwe, bivuze ko umwarimu uzatsinda ibi bizamini azaba ari wa wundi wifuzwa ku burezi bufite ireme twifuza’’.

 

Ibyo ngo bizagabanya umubare w’abana, mwarimu yajyaga akurikirana ku ishuri, byahujwe no kongera umubare w’ibyumba by’amashuri.

 

Tuyikunde Valens yagize ati “ibizamini byabaga byateguriwe mu Karere, byari byoroshye ko umuntu ashobora kwinjizwa mu kazi hakoreshejwe uburyo bw’amanyanga, ariko ibi bizamini twakoze ku rwego rw’igihugu bizatuma ubitsinda azabona akazi mu buryo buciye mu mucyo nta ruswa ibonetsemo”.

 

Munezero Jean Claude wavuye mu Karere ka Burera nawe ati “Narangije umwaka ushize mu burezi, ibizamini twakoze byazanywe twirebera, ku makaye twakoreyemo twujujeho code, bizakosorwa ku rwego rw’Igihugu, mbese uzabitsinda azaba hakoreshejwe ubwenge bwe nta gisunika ibayeho”.

 

To Top