Umuco

Rwamagana: Umugore yahiriye mu inzu umugabo we aratemagurwa arapfa

Umugore yahiriye mu inzu mu ijoro ryakeye mu masaha agana saa tanu z’ijoro naho umugabo we atemagurwa na muramu we mu ijoro ryakeye ryo ku wa 11 Mutarama 2021, aho ni mu Mudugudu w’Umurinzi, Akagari ka Bwana, Umurenge wa Munyiginya, Akarere ka Rwamagana mu Intara y’Iburasirazuba.

Amakuru dukesha urubuga rwa RIB (Rwanda Investigative Board) kimwe na Minisiteri y’Ubutabera ihamya ko ayo mahano akimara kuba hatangijwe iperereza uhereye muri iki gitondo cyo ku wa 12 Mutarama 2021 kugira ngo hamenyekane impamvu y’ayo marorerwa.

Rumanzi Egide wakomerekejwe bikomeye bikamuviramo urupfu, abitewe na muramu we Semana Emmanuel uwo akaba yamaze gutabwa muri yombi akurikiranywe icyaha cyo gukomeretsa muramu we bikamuviramo urupfu.

Uwo Semana ufungiye kuri Station ya Kigabiro yanakomerekeje umugore witwa Mukakalisa Annonciata, kuri ubu akaba akurikiranwa n’abaganga.

Busingye Johnston Minisitiri w’Ubutabera yabwiye itangazamakuru gutuza kugira ngo iperereza rikorwe hanyuma ukuri kuzashyirwe ahagaragara, yihanganisha ababuze ababo abasaba kwihangana.

Amwe mu makuru avugwa n’abaturanyi ni uko urwo rugo rwabanaga ariko mu makimbirane, aho inzego z’ibanze zahoraga zijyayo gukemura amakimbirane bikaba birangiye bombi bahasize ubuzima nubwo muri iyi minsi ngo bashobora kuba bari biyunze.

Niyomwungeri Richard Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya yabwiye itangazamakuru ko yamenyeshejwe n’umwe mu baturage ayo makuru ahagana saa tanu z’ijoro, amubwira ko iyo nzu hari guturukamo umwotsi akeka ko irimo gushya.

Yagize ati “Nahise njyayo na Dasso tugezeyo dusanga hariyo abaturage batabaye baturanye, twasanze iyo nzu nta n’amashanyarazi ifite tubajije abaturage batubwira ko umugabo ashobora kuba ariwe wayitwitse, twakomeje gushaka uko tubatabara dusanga umugore byarangiye yapfuye ariko umugabo atarashiramo umwuka”.

Uwo munyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya yavuze ko bahamagaye imbangukiragutabara mu gihe ikiri mu nzira ngo haje abasore babiri bafite umujinya bafite n’imihoro batema uwo mugabo na nyina w’uwo musore mu bitugu.

Ati “Abari aho twese twahise dukwirwa imishwaro mu mwanya muto tuhagarukanye na polisi dusanga wa mugabo baramutemaguye, abaturage batubwira ko bikozwe na musaza w’umugore we ngo kuko ashinja uwo mugabo kumwicira mushiki we, ngo yabikoze kugira ngo nawe bajyane.”

Muri iyo inzu yahiye, harimo abana batatu, abana babiri b’uwo muryango ariko bo ntacyo babaye, abo basaza b’uwo mugore wahiriye muri iyo nzu batemye muramu we bamwihimura ko ari we wabiciye mushiki wabo.

To Top