Ubukungu

Rwamagana: Itegeko rishya rijyanye n’izunguru ntirihatira umubyeyi gutanga umunani

 

Alice Dusabimana

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rwamagana, ntibavuga rumwe ku itegeko rishya rijyanye n’izungura, aho ubu ridahatira umubyeyi gutanga umunani. Urubyiruko rwo muri ako karere, rukaba rusaba ko iyo ngingo yasubirwamo igahindurwa, kuko babona bisigaye biteza itonesha kuri bamwe mu bagize umuryango.

 

Ubundi mbere hose abana mu muryango bakuraga bafasha ababyeyi babo, bizeye ko igihe nikigera bazahabwa umunani. Nyamara ubu Itegeko nimero 27/2016 ryo ku wa 8/7/2016, rigena imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura ryasimbuye itegeko N0. 22/99 ryo ku wa 12/11/1999, ribigena ukundi. Umubyeyi aha afite uburenganzira bwo guha abana be impano cyangwa akabireka.

 

Bajeneza Emmanuel utuye mu Karere ka Rwamagana, Umurenge wa Muhazi, avuga ko umubyeyi agomba kurihira umwana ishuri, akiga naho kuguhabwa umunani bikaba ari ubwumvikane hagati y’umwana n’umubyeyi.

 

Akomeza agira ati”Umwana yitwaye neza rwose wamuha, ariko yitwaye nabi ntacyo wamumarira, kuko hari abana bitwara nabi, ariko umwana yitwaye neza wamuha, ririya tegeko ni ryiza, abana benshi basuzuguraga ababyeyi babo”.

 

Batanga Emmanuel avuga ko” irYO tegeko hari aho rizateza  umwiryane mu muryango, hari umubyeyi uzitwaza iryo tegeko,  ashake kurenganya abana. Ku kigero cya 60% ni ryiza, kuko iryariho ryatumaga abana badakora ngo bashake ibyabo, naho 40% umubyeyi nadaha umwana we azaza amwice”.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuremyi Rajab aragira ati” itegeko No 27/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe impano n’izungura, rivuga ko umutungo ari uw’umugabo n’umugore bwite, ntabwo umwana yemerewe kubabangamira igihe bashatse kuwugurisha”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Rajab

Mbere itegeko ritaravugururwa, ryavugaga ko itegeko N0 22/99 ryo ku wa 12/11/1999 ryuzuza igitabo cya mbere cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano, kandi rishyiraho igice cya gatanu cyerekeye imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura mu ingingo yaryo ya 42, yagenaga ko itangwa ry’umunani ari igikorwa ababyeyi bakora bakiriho, kigamije kugabira umutungo abana babo cyangwa ababakomokaho, bagahita bawegukana bikitwa ko bashoje inshingano yo kubarera no kububakira.

 

To Top