Ubuzima

Rwamagana: Hari abagabo bagihishira ihohoterwa ribakorerwa

 

Alice Dusabimana

Gutinya guseba ni kimwe mu bitera abagabo guhishira ihohoterwa bakorerwa n’abo bashakanye, kubera kwihagararaho, umuco cyangwa kumva yaba asebye, ni zimwe mu mbogamizi zagaragajwe ko zikibangamiye imwe mu miryango yo mu Karere ka Rwamagana.

 

Nubwo abagore babashije kwiteza imbere kubera amategeko abakandamiza yakuweho,ariko nanone ngo muri ako karere ho mu Murenge wa Kigabiro, hari ikibazo cy’abagabo bahohoterwa ariko bagatinya kubivuga.

 

Umwe mu baturage utuye mu Murenge wa Kigabiro ho mu Mudugudu wa Bacyoro, Kabera Thomas(izina ryahinduwe) aragira ati “Uko undeba uku, umugore yaranzengereje, namuhaye uburenganzira kuri konti yanjye nk’umuntu twashakanye, ariko asigaye arengera akajyaho agakuraho amafaranga yishakiye, nagira icyo mubwira akavuga ko ari butabaze, nkabigenderamo. Nk’umuntu wiyubashye rero nanze kubisakaza hanze, ariko wowe mbikubwiye nk’umunyamakuru”.

 

Kabera Tharcisse, nawe utuye mu Murenge wa Kigabiro, yavuze ko umugore we amusuzugura akanywa inzoga yewe bikagera n’aho barwana, ariko kubera gutuza akamwihorera agakora ibyo ashaka. Akomeza atubwira ko umugore we kandi batakinararana ngo yamuhunze yagiye mu cyumba cye, kubera ko yamuhaze.

 

Mbonyumuvunyi Radjab Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, asobanura ko itegeko N068/2018 ryo kuwa 30/08/2018, riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo yaryo ya 137 ivuga ko, umuntu ukorera uwo bashyingiranywe igikorwa cy’ihohoterwa, kibabaza umubiri kandi gishingiye ku gitsina aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu, ariko kitarenze imyaka itanu.

 

Impamvu abagabo benshi bahohoterwa ntibavuge ngo ni ukubera kwanga guseba imbere y’umuryango nyarwanda, kubera ubuhangange n’igitinyiro cy’umugabo ntakwiye guhagarara imbere y’abandi, ngo avuge ko yahohotewe n’umugore.

 

To Top