Umuco

Rwamagana: Haratungwa agatoki gutanga serivisi itanoze

Abaturage bo mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana barasaba abayobozi bari mu nshingano zitandukanye kwita ku kibazo cya serivisi mbi bivugwa mu biro by’ubutaka.

Imitangire ya serivisi mu nzego z’ibanze, ni gahunda yahagurukiwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere RGB, hagamijwe guha serivisi nziza umuturage, ariko usanga iyo gahunda hari bamwe mu bayobozi bayikerensa bigatuma abaturage badindira mu iterambere, kuko hari ibyangombwa bakenera ntibabibonere igihe.

Nkuko bivugwa n’abaturage bo mu Murenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana, bagaragaza ko mu biro by’ubutaka bagisiragiza abajya gushaka yo serivisi.

Bati “ntabwo batwitaho nkuko bikwiye, urajya gushaka icyangombwa bakagusiragiza ugasanga n’ukwezi gushize utarakibona, niba ugiye gusaba icyangombwa cy’ubutaka bwawe wenda ushaka nko kugira igikorwa ukorera ku butaka bwawe, ushobora no kugeraho ugacika intege byabindi wateganyaga ntubikore kubera kuguheza mu nzira”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana w’Agateganyo Kakooza Henry, agaruka ku mitangire ya serivisi mu biro by’ubutaka, agaragaza ko ikibazo cya sisitemu (system) ari yo ntandaro zo kudatangira igihe ibyangombwa, gusa ngo ubu bamaze kugikemura, byashoboka ko abavuga ibyo ari abaje gusaba serivisi icyo kibazo kigihari.

Ku ruhande bw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwo bukaba buvuga ko imitangire ya serivisi muri aka karere ikorwa neza ariko ku ruhande rw’abagana ibiro by’ubutaka, bavuga ko byatewe ni uko sisiteme (system) yari yagize ikibazo ubu bikaba byarakemutse.

Iyi mitangire mibi ya serivisi zo mu biro by’ubutaka ziravugwa mu Karere ka Rwamagana, mu gihe aka karere kaje ku isonga uyu mwaka wa 2021, muri raporo ngarukamwaka imurikwa n’ikigo cy’imiyoborere RGB.

 

Eric Habimana

 

To Top