Abafite imirima mu nkengero za pariki ya Gishwati mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Rutsiro, baravuga ko kuri ubu bakennye nyuma y’uko umushinga witwa LAFREC ushinzwe kubungabunga Pariki ya Gishwati na Mukura wababujije guhinga iyo mirima, ntunabahe ibyo wabemereye ari byo kubafasha kubona amatungo magufi no kubashyira muri koperative.
Abo baturage bavuga ko uwo mushinga witwa LAFREC mu magambo ahinnye watewe inkunga na banki y’Isi, ubwo watangiraga ibikorwa byawo bigamije kubungabunga Pariki ya Gishwati na Mukura mu myaka bo bavuga ko isaga itatu ishize, basezeranyijwe n’abawuhagarariye kuzafashwa gukomeza kwiteza imbere, kuko bari babujijwe gukomeza guhinga imirima yabo iri mu buhumekero bwa pariki, bavuga ko ibyo basezeranyijwe bitakozwe, ari na byo kuri ubu bavuga ko byabateye ubukene.
Bati “Gishwati bayigize ‘‘Pariki national’’, bavuga ko igomba kubungwabungwa, iyo mirima ikaba ubuhumekero, badusezeranyije ko bazaduha miliyoni mirongo itatu n’inka za kijyambere mu buryo bwo kujya tubona uko twiteza imbere, izo nka ntabwo twazihawe, ahubwo twahawe ibihumbi ijana na mirongo itandatu yonyine, twageze no ku ntara ariko ntacyo byatanze, ikindi ni uko bari banadusezeranyije kudushyira mu matsinda ariko nabyo nta byakozwe”.
Vivine Amariza Umuhuzabikorwa wa LAFREC, avuga ko abaturage bo mu Murenge wa Ruhango, basabwe guhuza ubutaka kugira ngo bafashirizwe hamwe muri koperative barabyanga, biba ngombwa ko buri muturage afashwa ku giti cye, bahabwa amatungo magufi n’amaremare.
Muri uwo Murenge wa Ruhango honyine umushinga woroje abaturage intama 637, ihene 96, ingurube 10 ndetse n’inka 315, hakaba hari na gahunda yo kubaha amasuka 799.
Amariza yongeraho ko miliyoni 30 abaturage bavuga ko bagombaga guhabwa n’umushinga LAFREC barikuzihabwa ari uko bishyize hamwe muri koperative, banze kwishyira hamwe biba ngombwa ko buri wese afashwa ku giti cye.
Ati “ Nko mu murenge wa Rusebeya n’uwa Nyabirasi aho abaturage bemeye kwibumbira hamwe muri koperative, bafashirijwe hamwe izo koperative zombi ziterwa inkunga ya miliyoni zisaga 60” .
Iyo mirima abo baturage bavuga ko babujijwe guhinga, nk’uko uwo muhuzabikorwa abivuga, ntabwo abaturage bayambuwe, kuko yagombaga gukorerwaho ibikorwa bitandukanye birimo gutera ibiti, guteraho icyayi cyangwa kuhakorera ubworozi buvuguruye, umuturage agahitamo icyo ashaka ko gikorerwa ku butaka bwe muri ibyo bitatu.
LAFREC ni umushinga umaze imyaka isaga ine ukora ibikorwa binyuranye byo kubungabunga Pariki ya Gishwati na Mukura. Ni umushinga ufite agaciro ka miliyoni 9 $.
Mu mafaranga y’u Rwanda, kuri ubu ni hafi miliyari 9 n’igice. Umuterankunga mukuru wawo ni Banki y’Isi, ukaba ukorera mu Turere twa Rutsiro, Ngororero, Rubavu na Nyabihu.
Ubuyobozi bw’uwo mushinga bwo buvuga ko ibyo abo baturage bari bagenewe byose babihawe, bukagaragaza ko ahubwo bishoboka ko hari ibyo bifuzaga umushinga utari warateganyije.
Eric Habimana