Ibidukikije

Rutsiro:Barifuza kongererwa ingufu z’umuriro w’amashanyarazi

Bamwe mu baturage batuye mu Kagari ka Kabuga Umurenge wa Mukura ho mu Karere ka Rutsiro, baravuga ko bafite ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi muke ku buryo iyo icyuma gisya kiri muri ako kagari cyakijwe amashanyarazi ahita abura mu mazu.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu REG ishami rya Rutsiro, kivuga ko hagiye gushakwa icyuma gihindura ingufu z’amashanyarazi (transfo) kijyana amashanyarazi ahagije.
Abo baturage bavuga ko bamaze imyaka irenga itatu bafite icyo kibazo, kandi bakibwiye inzego zitandukanye. Bakavuga ko ayo mashanyarazi ntacyo abafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Ati “uyu muriro ntacyo utumariye bitewe ni uko ari muke, dufite icyuma gisya hano muri karitsiye, ariko icyo cyuma iyo bagicanye ngo basye abandi twese umuriro duhita tuwubura, ni nkaho nta cyo utumariye, kuko ntacyo tuwukoresha”.
Maniraguha Jean Pierre Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ingufu REG ishami rya Rutsiro, avuga ko hagiye gushakwa icyuma gihindura ingufu z’amashanyarazi (transfo) kijyanayo amashanyarazi ahagije.
Ati “icyo kibazo turakizi ko gihari ariko kikaba giterwa na transfo idafite ubushobozi bwo kugeza umuriro uhagije ku baturage, nibyo rero turikubikora ho mu gihe kidatinze icyo kibazo kiraba cyakemutse nibabe bihanganye”.
Kuba amashanyarazi adahagije muri aka Kagari ka Kabuga, bigira n’ingaruka ku bindi bikorwa by’iterambere bihari, ikigo cy’amashuri abanza n’ayisumbuye, ivuriro ry’ibanze ryegerejwe abaturage, santere y’ubucuruzi ya Kabuga n’ibiro by’Akagari.

Eric Habimana

To Top