Ibidukikije

Rutsiro: Kubura amase byatumye biyogaze bubakiwe zibapfira ubusa

Abatujwe mu Mudugudu w’Icyitegererezo wa Gitega mu Murenge wa Mushubati ho mu Karere ka Rutsiro, baravuga ko bamaze hafi umwaka badacana kuri biyogaze bahawe, bitewe no kutabona amase atuma zikora, bakavuga ko zisa nk’aho  ntacyo zibamariye.

Iyo urebye izo biyogaze bavuga ko bamaranye imyaka ibarirwa muri 2, cyane cyane ku gice cyazo cyagenewe gutekerwaho, ubona ahari ibyuma haratonze umugesi ku buryo bigaragara ko zatangiye no kwangirika.

Bamwe mu bazihawe twaganiriye ntibatinya no kuvuga ko ubu izo biyogaze zisa n’izidafite icyo zibamariye, kuko umwaka wenda gushira batazicanyeho bitewe no kubura amase ari na yo atuma zikora, bavuga ko hashize igihe bo bita kinini bemerewe guhabwa inka, aho kimwe mu byo zari kubafasha cyari ukubona ayo mase, ariko ko amaso yaheze mu kirere.

Bati “umwaka urashize twarabuze amase yo kugira ngo ziriya biyogaze zikore kandi bazitwubakiye, batwizeza ko bazanaduha inka kugira ngo tujye tubona aho dukura amase yo gukoresha, twasabaga ko izo nka baziduha, kuko na biyogaze twubakiwe zirimo kwangirika kandi nta kindi twazimaza”.

Icyo ni ikibazo Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Ayinkamiye Emerence avuga ko nk’ubuyobozi bagiye kuzagisuzuma, basanga hari abakwiye guhabwa inka koko bakazazihabwa, Anongeraho ko bazaganiriza abatuye muri ako gace ka Gitega bafite inka, bakajya bafasha bagenzi babo batazifite, n’ubwo ibyo byose atavuga igihe bizakorerwa.

Abo baturage bahawe biyogaze mu rwego rwo kugabanya gukoresha amakara n’inkwi hagamijwe kurengera ibidukikije cyane cyane amashyamba, kuri ubu bavuga ko bongeye kuyoboka gukoresha inkwi n’amakara, bitewe no kuba izo biyogaze bahawe batakibasha kuzikoresha.

Eric Habimana

To Top