Umuco

Rutsiro: Haracyari inzitizi z’amadini n’amatorero mu kuboneza urubyaro

Basanda Ns Oswald

 

Bamwe mu baturage babarizwa mu madini n’amatorero atandukanye mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko kuboneza urubyaro batari babyumva kimwe, bamwe baracyatsimbaraye ku buryo bwa kamere, aho gukoresha ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro, ni mu gihe abandi bavuga ko kuboneza urubyaro mu buryo butandukanye bibafasha kugera ku iterambere ryabo.

 

Dusabimana Angélique, utuye mu Murenge wa Kivumu, ufite imyaka 25 y’amavuko afite umugabo n’umwana 1, akaba asengera mu Itorero rya ADEPR/Kivumu, yavuze ko imyumvire yo kuboneza urubyaro iterwa n’umuntu uwo ari we.

 

Yagize ati ‘‘Muri ADEPR baravuga ngo ni icyaha, byara uko ushoboye, twororoke, mbona ko atari ngombwa, narabyaye numva ntakongera vuba, twemeranyijwe n’umugabo wanjye kuzabyara abana babiri, ubu twabyaye umukobwa,  tuzabanza kurera abo’’.

 

Nyirandemeye Béatrice, atuye mu mudugudu wa Tawuni, Akagari ka Nganzo, Umurenge wa Kivumu, avuga ko imyumvire yo kuboneza urubyaro mu madini n’amatorero, n’ubwo batabihakana ku mugaragaro ariko batanabyemera neza. Ati: “Urugero ni nk’Itorero rya ADEPR, gusa umuturage ku giti cye wumva gahunda za Leta, aragenda akaboneza urubyaro kandi ntabwo bagira icyo bamutwara.”

 

Nyiramuke w’imyaka 23 y’amavuko wabyariye iwabo, yatewe inda yakuye i Kigali mu gihe yari azindukiyeyo ntanamenye umusore wayimuteye, ahamya ko nta buryo yigeze akoresha mu kuboneza urubyaro, ahubwo ngo yahisemo kwifata, avuga ko asengera mu idini rya Gaturika, avuga ko atari yigera ajya kuboneza urubyaro akoresheje uburyo bugezweho, kuko ngo adateganya kongera kubyara ngo keretse nibimunanira ni bwo azajyayo.

 

Ugirinshuti Théoneste utuye mu Mudugudu wa Muramba Akagari ka Nganzo Umurenge wa Kivumu, ahamya ko kuboneza urubyaro ari ibintu byiza, kuko ushobora kurera abana neza, umugore akaba amerewe neza, ahamya ko hari amwe mu madini afite imyemerere itandukanye, kuko hari amadini n’amatorero atemera ko bakoresha uburyo bugezweho (moderne) gukoresha ibinini, agapira n’ubundi buryo bwose bugezweho.

 

Yagize ati ‘‘mu ibanga, bashishikariza abakristu babo kuboneza urubyaro mu buryo bwa kamere ariko ntabwo bemera uburyo bugezweho bwo kwa muganga, kugeza ubu, ubwiyongere burakabije ariko ubutaka ntibwiyongera, ubu ntabwo abantu bagihinga ngo barambure,  bisaba gukoresha ifumbire, kuboneza ni byiza ngo abana uzabashe kuzabarihira amashuri’’.

 

Bisangabagabo Sylvestre Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, yavuze ko amadini n’amatorero hari ihuriro barimo, avuga ko gahunda yo kuboneza urubyaro babyemera ariko kubishyira mu bikorwa bagaseta ibirenge.

 

Yagize ati ‘‘hari amwe mu madini n’amatorero abyumva ariko bakemera uburyo bwa kamere ntibemere uburyo bugezweho’’.

 

Bisangwabagabo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivumu, yavuze ko umurenge ayobora bageze kuri 34.6% by’abaturage baboneza urubyaro, ni ukuvuga abantu 3273 ku 9 460. Na we avuga ko ubukangurambaga bugikenewe ngo imyumvire irusheho kuzamuka.

 

Rèv Pasitori Dominique Hitimana umuyobozi w’Itorero rya Methodiste yavuze ko amadini n’amatorero yigisha abayoboke babo ko ibyo ibanze bagomba kwifata ariko bitewe n’imiterere y’umubiri ko umuntu yahitamo uburyo bundi bugezweho mu kuboneza urubyaro.

 

Nanone yavuze ko usibye Gatulika yahisemo uburyo bumwe bwa kamere, abandi bemera ko umuntu yakoresha uburyo umuntu ahisemo mu gihe bimunaniye kwifata.

Soeurs Agnès Uwimana ushinzwe ingo mu Rwanda mu inama y’abepiskopi Gatulika, yavuze ko bafite uburyo bugera ku 9 bwo guteganya imbyaro, hakoreshejwe gahunda yo kwifata, kuko ngo baganiriza abashakanye, bakabereka uburyo butandukanye bakwiriye guhitamo bwo guteganya imbyaro.

 

Yagize ati ‘‘Abashakanye, muri za Paruwasi, tubereka uburyo butandukanye bwo guteganya imbyaro, bakihitiramo. Mu 2019, muri Dioseze ya Nyundo, igizwe na zone ya Kibuye na Rubavu twaherekeje ingo 3 150, tubigisha uburyo bwo guteganya imbyaro, kuko Imana ari yo ifite ijambo rya nyuma ku rubyaro rw’abashakanye, ntabwo ari twe tuboneza urubyaro’’.

 

Pasitori Dusabimana Olivier wo muri ADEPR, utuye mu Mudugudu wa Mukebera, Akagari ka Congo Nil Umurenge wa  Gihango, akaba na we  yarahisemo kubyara abana 4, kuko babyumvikanyemo n’umugore we, yavuze ko kwifata ari bwo buryo itorero ryabo bemera, gusa ngo uwashaka ubundi buryo bugezweho ni ubushake bwe ntawabimubuza.

 

Yagize ati ‘‘bitewe n’imyizerere, numva kwifata ku ruhande rwanjye ari byo nahitamo, kuboneza urubyaro nanjye ndabyemera, kuko hari ingero zo muri Bibiliya, aho usanga hari abagiye babyara abana bake, kandi atari uko babuze ubushobozi, urugero nka Aburahamu’’.

 

Yemeranya na Leta ko kuboneza urubyaro ari inyungu ku muryango, “bikaba akarusho mu kubasha kurera abana neza n’igenamigambi rikaba ryiza, abakristu bagomba kubyara abana bashoboye kurera, ADEPR yahisemo uburyo bwo kwifata’’.

Abayobozi b’amadini n’amatorero barasabwa guhuza imyumvire mu kuboneza urubyaro

Ayinkamiye Emerence Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, yavuze ko amadini n’amatorero babyemeranywaho, yagize ati ‘‘idini rya Gatulika ntibemera uburyo bugezweho ariko uburyo bwa kamere barabwemera ari bwo kwifata, hari aho basubiza abaturage inyuma’’.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro yavuze ko abayoboke bo babyumva mu gukoresha uburyo bugezweho n’ubwa kamere, ayandi matorero nka aba pentekote, Methodiste n’andi matorero nta kibazo bafite.

 

Yavuze ko hari amadini amwe agifite imyumvire ikiri hasi nk’abiyita‘‘Abasohoke’’ biyonkoye  ku idini ry’Abadventiste b’umunsi wa karindwi, abo baturage bo ntibakozwa na gahunda zitandukanye za Leta harimo no kuboneza urubyaro, kuko ubona ntacyo bibabwiye.

 

Yavuze ko Leta ikora ubukangurambaga mu gushishikariza abaturage kwitabira kuboneza urubyaro, kuko inyungu ari izabo, bakabasha kurera abana bashoboye, ako karere kageze ku ijanisha rya 46% kavuye kuri 36% mu myaka 3 ishize, avuga ko imibare igenda izamuka.

 

Mu  mirenge 13 igize ako karere ka Rutsiro, imirenge yegereye ishyamba nka Mukura, Rusebeya, Maninihira, Murunda na Kivumu usanga ari ho bagifite ubwitabire buri hasi mu kuboneza urubyaro, ugereranyije n’imirenge yegereye hasi ku Kivu.

 

Guhindura imyumvire ngo bifashisha inzego zitandukanye, harimo ibigo nderabuzima, abajyanama b’ubuzima, ibitaro, inzego z’ubuzima, ibitangazamakuru, mu gushishikariza abaturage kuboneza urubyaro.

 

Amadini n’amatorero, abarizwa muri ako karere ka Rutsiro ni 27, amwe muri yo hari Gatulika, ADEPR, Anglican, AEBR, Islam, Adventist, Methodiste, Restoration Church na EPR.

 

 

To Top