Amakuru

Rutsiro: Abashakanye, abakuze n’abato ntibahuza mu kuboneza urubyaro

Basanda Ns Oswald

 

Bamwe mu bashakanye bo mu Karere ka Rutsiro baracyafite imyumvire ya kera, aho usanga hari imwe mu mico ikibangamiye abashakanye mu kuboneza urubyaro, bigatuma bashobora kubyara abana badashoboye, abakuze ni bo badakozwa gahunda yo kuboneza urubyaro ni mu gihe abakiri bato bo bakunze kuyitabira.

 

Thomas Muhawenimana umwe mu basheshe akanguhe wo mu Murenge wa Kigeyo, yavuze ko abashakanye mu gihe cya kera batakundaga kwitabira ibyo kuboneza urubyaro, kuko imiryango icyo gihe ngo babaga bafite munsi y’urugo, bafite icyo kurya no kunywa, ariko ngo kuri ubu kugira abana benshi bituma umubyeyi adashobora kubitaho uko bikwiriye.

 

Yagize ati ‘‘kuboneza urubyaro muri iki gihe ni ngombwa ku bashakanye, kuko umuryango ufite abana benshi urushya mu kuwitaho, mbere ntabwo twabonezaga urubyaro, ubu Leta yashyizeho uburyo bugezweho bwo kuboneza urubyaro ariko hari bamwe batabwitabira’’.

 

Akomeza avuga ko mu gihe cya mbere abana bafatwaga nk’amaboko n’imbaraga z’umuryango ariko kuri ubu ahubwo ngo usanga ari umutwaro, bigatuma abana batabasha kubona uburyo bagana ishuri kubera ubushobozi buke.

 

Yagize ati ‘‘Mfite abana 3, bose bageze mu mashuri yisumbuye, maranye n’umugore wanjye imyaka 15, dukoresha uburyo bwa gakondo, tumenya igihe cy’uburumbuke tukifata kandi nta ngaruka twari twagira’’. Yavuze ko umuntu n’itungo bitandukanye, ko buri wese agomba guhitamo uburyo bwo kuboneza urubyaro bumunogeye.

 

Habimana Joël wo mu Mudugudu wa Gasenyi, Akagari ka Rukaragata Umurenge wa Kigeyo, we yavuze ko abashakanye bo muri iki gihe, bafite amahirwe yo kuboneza urubyaro bitandukanye n’aba kera, kuko abajyanama b’ubuzima babagira inama, umuntu akabasha kwihitiramo uburyo bumunogeye bwo kuboneza urubyaro.

 

Ndagijimfura François wo mu Murenge wa Kigeyo, yavuze ko kuboneza urubyaro bikwiye kandi abishima, kuko nta masambu ahagije ahamya na we ko imyumvire ya kera n’iy’ubu bitandukanye, ko abashakanye bafite amahirwe yabegerejwe n’uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro ko ntacyo bakwitwaza batazi.

 

Nyirangamije Spéciose, umuturage wo mu Murenge wa Nyamyumba, akaba afite imyaka 53 yabyaye umwana 1 yagize ati ‘‘ni ko byagenze, ntabwo byabaye amahitamo yanjye, gusa narabyakiriye’’, avuga ko mbere babyaraga abana benshi nta kibazo, ko kuri ubu abashakanye bagomba kubyara bake bashoboye kurera, kuko imitungo yabaye mike’’.

Ibiro by’Akarere ka Rutsiro biherereye mu Intara y’Iburengerazuba

Nyirandemeye Béatrice, wo mu Mudugudu wa Tawuni, Akagari ka Nganzo, Umurenge wa Kivumu watandukanye n’uwo bashakanye, yavuze ko imyumvire yo kuboneza urubyaro mu gihe cye itabagaho ari yo mpamvu avuga ko yabyaye abana 6, afite imyaka 51. Yagize ati ‘‘umugabo yanze abana, aragenda akabyara akanzanira abana’’.

 

Nyirandemeye ariko ashima gahunda yo kuboneza urubyaro akavuga ko ari byiza, yagize ati ‘‘ntabwo ugomba gusuzugura kuboneza urubyaro, imyumvire y’abana batubaha bakitwara uko bishakiye si byiza, bamwe mu bakobwa baragenda bakabyara ngo mama azarera, uwo ni umuco mubi’’.

 

Hitiyaremye Nathan umuyobozi w’ishami ry’ubuzima mu Karere ka Rutsiro, avuga ko kuboneza urubyaro bikorwa mu bigo nderabuzima bigize akarere ka Rutsiro,  naho ku bijyanye n’amakimbirane avuka hagati y’abashakanye kubera kutaboneza urubyaro, babifashwano n’ishamyi ry’imiyoborere myiza (Good Governance) imyumvire y’abagabo ngo iracyari hasi ugereranyije n’iy’abagore mu kuboneza urubyaro.

 

Ayinkamiye Emerence Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, avuga ko bafite intego yo kugera kuri 56% mu kuboneza urubyaro, kuko kuri ubu bageze kuri 46%, mu gihe mu myaka yashize bari basanzwe kuri 36%, kuko mu gihe imibereho igenda irushaho guhenda, ari nako bakangurira abaturage kuboneza urubyaro ku bushake.

 

Yagize ati ‘‘usanga abakuze ari bo babyara abana benshi ariko abakiri bato usanga bitabira kuboneza urubyaro, mu gihe urubyiruko rutari rwashaka usanga batwara inda zitateguwe, bishobora kuba biterwa n’amaraso ashyushye’’.

 

Nanone kandi yagize ati ‘‘abantu bagomba kuzuza isi ariko bakuzuza isi yabo, ntibuzuze isi y’abandi’’.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro kandi yavuze ko umuryango wabyaye abana benshi hakunze kurangwa amakimbirane, ko urutonde rw’iyo miryango barufite babasura bakabaganiriza, bakamenya ikibitera.

 

 

Yagize ati ‘‘icyo tubafasha mu gihe dusanze bari mu cyiciro cya 1 cyangwa icya 2, tubashyira muri VUP, bagakora akazi ko guca amaterasi, tubashakira akazi mu gihe cyo gukora imihanda kugira ngo babone akazi bityo babone igitunga abo bana ariko tukabereka inzira yo kuboneza urubyaro bo bakihitiramo’’.

 

 

Hari uburyo butandukanye bwo kuboneza urubyaro haba ubwo kwifata cyangwa ubundi buryo bugezweho, aho umuntu yihitiramo uburyo bumunogeye kugira ngo azabashe kubyara abana ashoboye kurera, bityo akagira ubuzima bwiza mu muryango we.

 

Imibare itangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (rbc) ivuga ko Akarere ka Kirehe gaherereye mu Intara y’Iburasirazuba, ari ko kaza ku isonga mu kuboneza urubyaro aho gafite 70% naho Akarere ka Rusizi gaherereye mu Intara y’Iburengerazuba, kaza ku mwanya wa nyuma n’impuzandengo ya 26%, ni mu gihe Akarere ka Rutsiro kari kuri 46%.

 

 

 

To Top