Amakuru

Rutsiro: Abakobwa basaga 380 bamaze guterwa inda zidateganyijwe uyu mwaka

Basanda Ns Oswald

 

Nubwo abakobwa b’abangamvu 387 bamaze kugaragara, batewe inda zidateganyijwe muri uyu mwaka wa 2020,  ubuyobozi bw’ako karere buvuga ko bafashe ingamba  zo gukomeza gukangurira abakobwa mu kuboneza urubyaro.

 

Abo bakobwa usanga ngo nta n’ubushobozi baba bafite bwo kurera abo bamaze kubyara, kuko bakunze kubatera ababyeyi babo, kandi na bo nta bushobozi n’imbaraga baba bafite zo kubarera, bakabiterwa ngo no kutitabira ibiganiro  byabashyiriweho byo kuboneza urubyaro.

 

Uwitwa Nyiramuke wo mu Murenge wa  Kivumu afite imyaka 23 y’amavuko, nta bwo yari yashaka ariko afite umwana 1, yatewe inda yazindukiye mu Mujyi wa Kigali, icyo gihe ngo yarafite imyaka 22 ubwo yaterwaga inda.

 

Yagize ati ‘‘Nakundanye n’umuhungu nagiye kumusura yaramfashe antera  inda,  nasize ntayeyo na telephone, mbura nimero ze, biba ngombwa ko ngaruka iwacu ku Kivumu/ Rutsiro, icyo gihe I Kigali nahamaze ibyumweru bibiri gusa, narabyakiriye nditonda ndahinga, ababyeyi baramfasha, kugeza ubwo nabyaye umwana w’umukobwa’’.

 

Uhereye icyo gihe ngo ntabwo yigeze yitabira gahunda yo kuboneza urubyaro, kuko yahisemo kwifata, avuga ko ngo adateganya kongera kubyara, kuko ngo kugeza ubu atazi umusore waba waramuteye inda.

 

Umwe mu babyeyi witwa Mukashumbusho Patricie, wo mu Murenge wa Kivumu avuga ko hari igihe umukobwa ashobora kuba afite ubumenyi mu bijyanye no kuboneza urubyaro ariko agafatwa ku ngufu, bitewe n’ibishuko babahendesha,avuga ko kudasama, biterwa n’imyumvire no kujijuka.

 

Mukashumbusho avuga ko hari igihe ababyeyi baba batabigizemo uruhare ko guhindura imyumvire bisaba kuyinjiramo, avuga ko urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu batakicyumvira ababyeyi babo kandi ntibumve n’inama bahabwa.

 

Muhawenimana Penina wo mu Mudugudu wa Rwimiyaga Akagari ka Rukaragata Umurenge wa Kigeyo, yavuze ko afite imyaka 20 y’amavuko afite umwana 1, ngo yashatse afite imyaka 19, na we avuga ko igihe cyo gushaka cyari kitaragera  ko umusore yamukunze nta n’ubwo bigeze bakora ubukwe (mariage), kuko uwo musore yamubwiye ko nta bushobozi afite, bituma na we yemera ko bashakana.

 

Muhawenimana yavuze ko ajya kuboneza urubyaro ku bitaro bya Kinihira, aho yaboneje urubyaro yifashishije uburyo bw’urushinge rw’imyaka 3, avuga ko nta ngaruka yigeze agira, ngo keretse ziramutse zije nyuma.

 

Undi mukobwa ufite imyaka 27 utuye mu Mudugudu wa Kinihira, Akagari ka Rukaragata Umurenge wa Kigeyo, avuga ko na we ko afite umwana w’imyaka 2 yabyariye iwabo, avuga ko afata ibinini byo kuboneza urubyaro buri amezi 3.

 

Yagize ati ‘‘Njya kwa muganga kandi bigenda neza, ntabwo nzabivamo, buri gihe ngana ikigo nderabuzima cya Kinihira’’.

Mukayiranga Jeannette, utuye mu Mudugudu wa Kavumu, Akagari ka Rurara, Umurenge wa Mushonyi, na we avuga ko mu bana b’abahungu 2 afite asigaje undi mwana 1, hanyuma agakomeza kuboneza urubyaro,

 

Nzaramba Felix umukozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe irangamimerere mu Murenge wa Kigeyo, avuga ko urubyiruko hari amatsinda (clubs) bahuriramo, yagize ati ‘‘twigisha urubyiruko uburyo bwo kuboneza urubyaro, no kwirinda gutwara inda zidateganyijwe.”

Na we ahamya ko abakobwa baterwa inda zidateganyijwe, bitewe  no gushukwa, bakagwa muri uwo mutego.

Kuboneza urubyaro ni kimwe mu nkingi z’iterambere ry’Igihugu

Ayinkamiye Emerence Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, yavuze ko muri ako karere, kuri ubu hari ibigo by’urubyiruko 3, aho kimwe mu byo bikorerwamo ari ukwigisha urubyiruko kwirinda inda zidateganyijwe, ariko bakaba bafite intego ko buri murenge ugomba kugira ikigo cyita ku rubyiruko.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, avuga ko bakora ibishoboka byose kugira ngo abakobwa batewe inda zidateganyijwe bongere basubire mu buzima busanzwe.

 

Yagize ati ‘‘Mu Murenge wa Boneza, abakobwa batewe inda zidateganyijwe babonye abaterankunga, basubira mu buzima busanzwe, bakaba basigaye batanga ubuhamya  kuri bagenzi babo batari bitabira gahunda zo kuboneza urubyaro’’.

 

Abo baterankunga ni ‘‘Humanity and Inclusion’’ na ‘‘Faith Victory Association (FVA) ’’, abo bakobwa bagiye bahabwa ubujyanama butandukanye, keretse abananiranye, kuko mu gihe ngo bitwaye neza badashobora kubura ubufasha bwatuma batera imbere.

 

To Top