Ubukungu

Rusizi: Abakorera mu gakiriro ka Rusizi barifuza kubakirwa umuhanda

Abakorera mu gakiriro ka Rusizi barasaba ko umuhanda ujyayo wakorwa, kuko mu bihe by’imvura bituma abagakoreramo batabona abaguzi b’ibyo bakora, kuko uba wanyereye.

Agakiriro ka Rusizi katangiye gukorerwamo mu mwaka wa 2011, abagakoreramo bavuga ko kimwe mu bibangamira imikorere ya bo ari umuhanda uhagera kuko mu bihe by’imvura uba unyerera cyane bikagora abaguzi kuhagera.

Bati “Umuhanda uza hano ku gakiriro ntabwo ujyanye n’igihe kuko n’ibitaka, warangiritse, nk’iyo bigeze mu bihe by’imvura turahomba kuko ntabwo ibinyabiziga bibona uko bitugeraho, bitewe n’uko uba wanyereye abenshi bagatinya ko ibinyabiziga byabo bihagwa cyangwa se bigahera nzira,badufashije bawudukorera kugirango igihe cy’imvura uzabe utunganye”.

Kuri iki kibazo aba baturage bagaragaza, umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko hari gushakishwa ubushobozi bwo kurangiza ikiciro cya kabiri cyo gukora kano gakiriro, ibyo akaba ari nabyo bizaba ari igisubizo cy’icyo kibazo.

Udukiriro ni gahunda yashyizweho na Leta y’u Rwanda hagamijwe kwegeranya no guhuriza hamwe abakora imyuga n’ubukorikori, kugira ngo bahurize imbaraga hamwe n’abashaka ibyo bakora babibone mu buryo bworoshye, nyamara hirya no hino hagenda humvikanamo ibibazo bijyanye n’inyubako ndetse n’ibikorwa remezo bitorohereza abahakorera n’abakenera ibihakorerwa.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rusizi buvuga ko buri gushaka uko icyiciro cya kabiri cy’aka gakiriro cyakubakwa kikazakemura icyo kibazo.

Eric Habimana

 

 

 

 

 

To Top