Ubukungu

Rulindo:Bahangayikishijwe n’intaragahanga zibatega zikabacucura utwabo

Abaturage batuye mu Kagari ka Taba, Umurenge wa Burega Akarere ka Rulindo, baravuga ko bahangayikishijwe n’umutekano wabo n’ibyabo kubera insoresore zihurije hamwe mu mutwe w’iyise Intaragahanga,  zikaba zibatera mu ijoro zikabambura utwabo, bagasaba ko hashyirwaho uburyo buhamye bwo kuwuhashya.

Kuva   mu kwezi kwa kane uyu mwaka nibwo abo baturage bo mu Kagari ka Taba, Umurenge wa Burega Akarere ka Rulindo, batangiye guterwa n’izo nsoresore ziswe intaragahanga, bakibwa amatungo ndetse zikanasaba amafaranga abaturage.

Bati “ ntabwo twahwemye gutaka ko twugarijwe n’abo basore biyise intaragahanga, baraza bagatwara amatungo, imyaka, bakagufata bakakwaka amafaranga, ni abasore benshi bihuje bakora itsinda biyita intaragahanga, si ukudutera mu ngo zacu gusa kuko banategera abantu mu nzira, no kukwica bakwica kuko hari n’uwo baciye urutoki, rwose nidutabarwe kuko turabangamiwe”.

Mulindwa Prosper Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, avuga ko icyo kibazo kitazwi, cyakora ngo bagiye kubikurikiranira hafi.

CP John Bosco Kabera umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda araburira izo Ntaragahanga ko zigomba kurya ziri menge, kuko ngo bagiye kugikurikirana bahereye mu mizi.

Nta mibare igaragazwa y’abamaze gukomeretswa n’urwo rugomo rukorwa n’izo nsoresore, ziyise intaragahanga ndetse n’ingano yibyibwe, kuko hari n’abakwaga amafaranga bafite  mu ntoki.

 

 

 

 

To Top