Ubuzima

Rulindo: Ihohoterwa ry’abana b’abakobwa rimaze gufata intera kugeza aho umwana w’imyaka 5 yahohotewe

Muri iki gihe ababyeyi bafite impungenge z’abana b’abakobwa babo basigaye bakoreshwa ibyaha bishingiye ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina harimo n’abarikoreshwa ku agahato, ibyo bisigaye bigaragara haba mu mashuri makuru na kaminuza, amashuri yisumbuye, abanza kugeza n’abana bafite hagati y’imyaka 5-10, bigakorwa n’abantu bakuru batitaye ku gihagararo cy’ubukure bwabo cyangwa ubunyangamugayo.

Abana bamaze guterwa inda mu Rwanda, muri 2018 bari 19 832,  muri 2019  bari 23 628 naho mu 2020  bari 19 701 ni ukuvuga ko abana b’abakobwa batewe inda biyongereho  32,6% ugereranyije n’imyaka yashize.

Gasanganwa Marie Claire Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, yavuze ihohotera rishingiye ku gitsina rikomeje gufata intera ndende, aho noneho usanga abagabo bamwe batagitinya gufata abana b’abakobwa bakiri bato cyane, kuko hari abana 5 baherutse guhohotera bafite hagati y’imyaka 5 n’imyaka 7 harimo umwe wahohotewe mu Murenge wa Shyorongi.

Ati ‘‘Abo bagabo bakekwa ibyo byaha, barafashwe ku bufatanye  n’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) bashyikirizwa Ubutabera, kugira ngo baryozwe ibyo bakoze,byabaye mu mezi abiri ashize muri Kamena 2021’’.

Muri ako karere honyine habarurwa abana b’abakobwa b’abangamvu bahohotewe baterwa inda zitateguwe bangana na 205, kuri ubu ubuyobozi bukaba bufite inshingano zo kwita kuri abo bana babaha ubufasha harimo Shisha Kibondo, gusubiza abo bana b’abakobwa bahohotewe mu ishuri, harimo no kuremera iyo miryango, kuko usanga abo bana babyarira iwabo uba ari umutwaro ku muryango, aho usanga imwe muri iyo iba itishoboye, bamwe ntibatinya kubatera ba nyina na bo b’abakecuru batishoboye.

yagize ati ‘‘Abana bahohotewe bose ni 205, abana bari mu mashuri bari 88, abana bahohotewe batigaga bari 117, abana bigaga mu mashuri abanza bari 20, abigaga mu mashuri yisumbuye bari 68’’.

Gasanganwa nanone yavuze ko usanga bamwe mu babyeyi bahishyira icyaha cyo guhohoterwa abana b’abakobwa bitewe ni uko babashaka kwiyunga n’uwahohoteye, aho bamwe babapfunda udufaranga cyangwa bakabizeza ko bazabaha indezo z’umwana ariko ntibabikore, bigatuma bagana ubuyobozi, bitewe ni uko batumvikanye.

Si mu mashuri abanza gusa cyangwa abatarize bahohoterwa, kuko n’amashuri makuru na kaminuza, usanga icyo kibazo kimaze gufata intera, bitewe ni uko abanyeshuri bashakisha amanota ku abarimu, hari bamwe mu abanyeshuri bima amanota ngo bashake abarimu babo kugira ngo babashakishe, bakabakoresha imibonano mpuzabitsina harimo n’abarikoreshwa ku agahato.

Andronique Ntaganda Usanase umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye ushinzwe uburinganire n’ubwuzuzanye yavuze ko mu myaka 3 ishyize bamwe mu banyeshuri b’abana b’abakobwa wasangaga bashakisha amanota ku barimu, bigatuma bashobora no kwishora mu busambanyi ariko kuri ubu aho icyo kibazo kivugutiwe umuti kirahagurukirwa n’abayobozi ba kaminuza hari icyagabanutse cyane kandi gifatika.

Uwo munyeshuri yavuze ko kuri ubu,  iyo umwana w’umukobwa kimwe na musaza we  arenganyijwe amanota n’umwarimu, afite uburenganzira bwo gusaba ko yahabwa urupapuro yakoreyeho akarenganurwa, ikindi habayeho ubukangurambaga bwo kwiha agaciro, aho ihohotera kuri ubu bitandukanye no mu myaka yashyize, aho bamwe muri abo banyeshuri b’abakobwa batabashaga kugaragaza ihohoterwa bakorerwa.

Ati ‘‘mbere byari bikomeye cyane, bikagera no hanze, abanyeshuri bajyaga babiceceka, icya mbere ku munyeshuri ni amanota, abayobozi nta makuru bari bafite, kuko abana b’abakobwa batabashaga kubivuga mu gihe ahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa rishingiye ku gitsina’’.

Icyifuzo cye ni uko ubuyobozi bw’ishuri bubahagarariye (abanyeshuri), bwarushaho kwegera abanyeshuri bakabisanzuraho, umunyeshuri agahabwa ibimukwiriye mu gihe ari uburenganzira bwe, umunyeshuri warenganyijwe akabona uburenganzira bwo kurekarama.

Ugereranyije ubu na kera mu minsi yashize bigenda bigabanyuka, ihohoterwa byaterwaga ni itangwa ry’amanota, umunyeshuri akarenganywa bitewe ni uko yashakaga ufite uburenganzira bwo gutanga amanota, mbere byari bikomeye, muri kaminuza ngo baryamana n’abarimu kugira ngo bahabwe amanota, bakabiceceka, bitewe ni uko bavugaga ko nibabiceceka nta manota bazabona, abanyeshuri basohotse, barangije bagera hanze bakabivuga, kuko mbere ntabwo bapfaga kubivuga’’.

Kwihangana Junior izina ryahinduwe umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye wiga ikiganga (Medecine) yavuze ko kwiyandarika ku munyeshuri bihera mu burere budahagije mu muryango baturukamo, kuko nubwo ingorane n’inzitizi bitabura ku ishuri harimo guhura n’ubukene, bitari bikwiriye ko yaba intandaro yo kwiyandarika no guha icyuho abashaka kubahohotera, kuko n’abakobwa bafite uburenganzira bwo kwanga no guhakana abashaka kubashukisha amanota ngo bakore ibidakwiriye.

Ati ‘‘Ubundi byose bishingiye ku bushobozi, bakenera byinshi n’abandi bagashaka byinshi kurushaho, mbona ko bishobora kuba biterwa n’ubukene, Leta yagerageza kwita kuri icyo kibazo, ni ubwo bahohoterwa biva mu burere bakiri bato, iyo yigishijwe kwakira utwo afite mu gihe azaba amaze kuba mukuru akihanganira utwo afite, kuko harababasha kubyihanganira, biterwa ni uko yarezwe, amanota na yo ashobora kuba intandaro, uburere butangira umuntu akiri muto, ukwiriye kunyurwa ni icyo afite ntaujye mu gakungu cyangwa ibigare, ni ingeso njye ni ko mbibona’’.

Evariste Murwanashyaka Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umusigire muri Cladho umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, yavuze ko imibare y’abagabo bahohotera abana b’abakobwa igenda izamuka aho kugabanuka, ari naho ahera avuga ko uwo muryango kuri ubu uri gukorana n’abana bagize komite kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku rwego rw’igihugu hose ni batandatu (6), ko n’ubu babafitiye amahugurwa atandukanye, kugira ngo abana bamenye uburenganzira bwabo, nubwo bahohoterwa ariko na bo bamenye icyo gukora mu gihe hagize umwe mu bana uhuye n’ihohoterwa, akamenya aho yahita aganisha ikibazo cye.

Ati ‘’ntabwo turakora icyegeranyo cyihariye mu mashuri ahubwo ubushakashakatsi bukorwa muri rusange n’abiga baba barimo, 63%  batwaye inda bigaga bangana  na 818 muri ‘‘nine’’ na ‘‘tuelve’’, muri kamnuza nubwo babarwa nk’abantu bakuru ntabwo twifuza abana bavuka batagira aho babarizwa, ibyo bakora ntabwo tubitindaho cyane, ibyo bakora baba babizi, muri kaminuza n’amashuri makuru ubukangurambaga burakomeje’’.

Murwanashyaka yagize ati ‘‘ mu 2018 mu Rwanda abana b’abakobwa batwaye inda bazitewe n’abagabo bari 19 832,  mu 2019  abatwaye inda bari 23 628 naho mu 2020 abakobwa batwaye inda bari 19 701 abana batewe inda biyongereyeho  32,6% ugereranyije n’imyaka yashize’’.

Abana bahagarariye abandi barahugurwa ngo bamenye aho bagomba kugeza ikibazo cyabo mu gihe bahohotewe, bakamenya uburyo babyirinda, abo bana bahagarariye abandi bakamenya aho barega, yavuze ko  nubwo bataragera aho bifuza mu gukurikirana abahohoteye.

Kuri ubu, umuryango udaharanira inyungu Cladho ukorana na komite z’abana, uburyo bagomba gukorera ubuvugizi bagenzi babo, kugira ngo basobanukirwe, umwana wasambanyijwe yakora iki, ni uruhe ruhare yakora mu gihe ahuye ni abo bafata ku gahato, bamaze kubimenya no guharanira uburenganzira bwabo basigare bahanganye n’ababahotera.

Imyaka 25 ihabwa uwahohoteye yavuze ko atari igihano gito, kuko nta kibazo kijyanye n’amategeko, urugamba twarwinjiyemo na komite z’abana, gusa ikiba kibabaje ni urugo uwo wahohoteye aba asize inyuma mu gihe afunze, kuko abo aba asize babura ubitaho.

Abana bagize komite zihagarariye abandi bana kuri ubu barimo guhugurwa ni abo mu turere twa Gisagara, Musanze, Rusizi na Rubavu, kuko ku rwego rw’umudugudu hatorwa 6 ku rwego rw’Akagari 6, ku rwego rw’Akarere 6 ndetse no ku rwego rw’Igihugu hatotwa 6, abo bana ni bo bahura n’Umukuru w’Igihugu, abo bana bahabwa amahugurwa yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ati ‘‘Iki ni kibazo kidasanzwe cyo gusambanya abana si ikintu cyo gukinisha, abana bari mu kuhangirikira, bigatuma bahungabana bamwe bakiyahura, abagabo bamaze guhanwa bamaze gufungwa baracyari bakeya, usanga baba bafite imiryango’’.

Abana b’abakobwa bagomba kurindwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina bityo uburenganzira bwabo bukubahirizwa nta guhutazwa hitwajwe impamvu iyo ari yo yose.

 

Kandama Jeanne na Basanda Ns Oswald

 

 

 

 

 

 

To Top