Umuco

Rulindo: Hari abagore bavuga ko hari uburenganzira babona budashyirwa mu bikorwa

Nubwo Leta y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bayo, yashyizeho gahunda zitandukanye zigamije gufasha abagore kuva mu bwigunge no kuyoboka ibikorwa bibyara amafaranga, hari bamwe bagiheranwe n’imirimo yo mu rugo ivunanye kandi idahabwa agaciro n’abagabo kuko itinjiza amafaranga.

Bamwe mu bagore bo mu Murenge wa Kisaro, bavuga ko bakivunwa n’imirimo yo mu rugo kuko batabona ikindi bakora kibateza imbere.

Umwe mu bo twaganiriye witwa Rose Uzamushaka, twahuye yikoreye umutwaro w’ibyatsi uremereye, akuruye ihene ebyiri mu ntoki, ahetse n’umwana mu mugongo, yavuze ko ari uko babaho mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Yagize ati “None naba ntakoze abana banjye bakarya iki? Ni uko nyine twiberaho nibwo buzima nta kundi byagenda”.

Uzamushaka yari avuye guhinga kuko hari ku isaha ya saa saba irenzeho iminota micye, ari kumwe n’abana be babiri umwe uri mu kigero cy’imyaka icyenda  wikoreye inkwi n’undi ufite imyaka nka 12 wikoreye umutwaro w’ibyatsi bigaragara ko bananiwe cyane.

Uzamushaka uri mu kigero cy’imyaka 40 avuga ko afite abana umunani kandi ko ari we ukora imirimo yo mu rugo wenyine, rimwe na rimwe agafashwa n’abana be, kuko umugabo we akenshi aba yagiye gushakisha amafaranga hirya no hino.

Usibye Uzamushaka, abandi twaganiriye bo bavuga ko ibi babifata nko guhungabanya uburenganzira bwabo, kuko bavuga ko imirimo yo mu rugo n’indi ifitiye urugo akamaro itakabaye ikorwa nabo gusa ahubwo bakagombye kuba bayifashwa nabo bashakanye, kubera ko  bavuga ko guhugira mu mirimo yo mu rugo gusa bibavunisha bagasaza imburagihe.

Mathilde Mukankaka ati “Jyewe mbana n’umugabo ufite undi mugore ku buryo nigeze gutwita inda ingwa nabi ndetse no mu kubyara ntiyanyitaho, ubu se ntubona ko nashaje nkiri muto? Kwa muganga bambwiye ko ikibazo cy’inda nagize cyatewe n’imirimo myinshi ivunanye nkora, bangira inama ko ngomba kuyigabanya”.

Ubushakashatsi bwakozwe na ‘‘ActionAid’’ mu 2015, bwagaragaje ko abagore 91% bo mu Rwanda bakora imirimo idahabwa agaciro, itanahemberwa nk’akazi ka buri munsi.

Ubu bushakashatsi bwerekanye ko 41% by’igihe cya buri munsi cy’abagore bakimarira mu mirimo irimo gutora inkwi no kuvoma amazi, ibintu bigaragaza ko hakiri umubare munini w’abanyarwandakazi bakora imirimo idahabwa agaciro kandi nyamara itwara umwanya wagakozwemo indi ibyara inyungu rusange mu iterambere ry’igihugu.

Usibye ibio bano bagore bavuga kandi mumwaka wa 2018 Urwego rushinzwe iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda (GMO), rwatangazaga ko hakiri icyuho hagati y’abagabo n’abagore mu myanya imwe n’imwe y’ubuyobozi, aho wasangaga ifatwa nk’aho hari iyahariwe abagore cyangwa abagabo, rugasaba abantu cyane cyane abagore kwitinyuka bakagaragara mu myanya yose, kuko bigira uruhare mu iterambere ryabo n’iry’igihugu.

Mu gihe Itegeko Nshinga ry’u Rwanda riteganya ko nibura abagore 30% bagomba kugaragara mu nzego zifata ibyemezo, ingingo yashyizweho kuko byagaragaraga ko abagore bari barakandamijwe mu gushyirwa mu bafata ibyemezo.

 

Eric Habimana

 

 

 

 

 

To Top