Ubukungu

Ruhango:Uruganda Kinazi mu rugamba rwo kubura imyumbati

Eric Habimana

Mu gihe ubuyobozi bw’uruganda rwa Kinazi rutunganya ifu y’imyumbati, buvuga ko urwo ruganda rudahazwa n’umusaruro w’igihingwa cy’imyumbati ruhabwa n’abatuye mu Ntara y’Amajyepfo ndetse no mu Rwanda hose, ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango kiganjemo abahinzi b’icyo gihingwa, buravuga ko  ku bufatanye n’abahinzi icyo kibazo kigaragazwa n’uruganda, umuti wacyo uri muri kampani ihuriweho n’abahinzi igiye kuzajya ikusanya umusaruro wose, k’uburyo ntaho uzongera guhurira n’abamamyi usanga bawugurira mu nzira cyangwa mu mirima.

Bamwe mu bahinzi b’igihingwa cy’imyumbati bo mu Ntara y’Amajyepfo, bemera ko  umusaruro ukiri muke ariko bagatanga icyizere ko urwo ruganda rutazongera kugira ikibazo cy’ubuke bw’imyumbati, kuko  nyuma yo gushyiraho kampani y’abahinzi b’imyumbati igiye gukemura icyo kibazo, kuko bazajya bawuhuriza hamwe, bityo binagabanye iteshwa agaciro by’imwe mu misaruro y’abahinzi, yapfaga yanyuzwaga ku ruhande ndetse bafatanyije na RAB, bafite uko bagiye kujya bituburira imbuto ubwabo.

Bati”hari igihe wabaga ujyanye imyumbati kuyigurisha bikaba ngombwa ko uyigurishiriza mu nzira n’abacuruzi bashaka kuyijyana ku yandi masoko, impamvu watekerezaga urugendo uribukore uyigeza ku ruganda kandi wenda ayo baribuguhereho ubonye uyaguhera hafi ukayimuha, cyangwa se umuntu akaza akagura iyiri mu murima yose, ariko ubu twamaze kwihuriza hamwe dushinga kampani izajya ibidufashamo, kugira ngo uwo musaruro ugere ku ruganda nta mvune cyangwa igihombo, natwe biradufashije, kuko twahombaga,na rwo rugahomba”.

Ibyo abo baturage barabivuga nyuma yaho Rutagungira Yves Nicolas Umuyobozi w’uruganda rwa Kinazi rutunganya ifu y’imyumbati ruherereye mu Karere ka Ruhango muri iyo Ntara y’Amajyepfo, avuga ko bafite ikibazo cy’umusaruro muke batunganya, kuko kuri ubu batunganya toni 45 ku umunsi, mu gihe bakabaye batunganya toni 120 k’umunsi, bakavuga ko ubu bari ku kigero cya 35% , ku uburyo hakwiye kugira igikorwa umusaruro bakira ukiyongera.

HABARUREMA Valensi Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, avuga ko icyo kibazo uruganda rugaragaza cyo kutabona umusaruro uhagije rutunganya, ku ubufatanye n’abahinzi kigiye gushakirwa umuti urambye ko hamaze gushyirwaho kampani igiye kujya ikusanya umusaruro w’abahinzi.

 

 

 

 

 

To Top