Ubuzima

Ruhango:Uramutse Françoise aratabaza nyuma yo gukubitwa akangirika nyababyeyi

Eric Habimana

Uramutse Françoise umugore utuye mu Kagari ka Gisanga, Umurenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, arasaba kwishyurizwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, urukiko rwategetse ko yishyurwa n’uwitwa Nizeyimana Ildephonse, wamukubise agakurizamo ubumuga burimo no kwangirika nyababyeyi.

 

Uwo mubyeyi mu magambo ye n’agahinda kenshi kavanzemo n’amarira, avuga ko yakubiswe n’uwitwa Nizeyimana Ildephonse, akamutera ubumuga butuma atagishoboye kugira icyo yikorera.

 

Uramutse aragendera ku mbago, mu myanzuro y’urubanza rwasomwe mu kwa 11/2017 twanaboneye kopi, urukiko rwanzuye ko ubwo bumuga murimo ubw’akaguru no kwangirika nyababyeyi, koko yabitewe n’inkoni yakubiswe na Nizeyimana.

Ibyo byatumye urukiko rwanzura ko ahabwa miliyoni 2 z’’indishyi z’akababaro, ariko kugeza ubu ngo Nizeyimana yarinangiye yanga kuyamuha.

 

Aho yagize ati “mfite ikibazo Nizeyimana Ildephonse yankubitiye  mu Murenge wa Mbuye, nangiritse mu nda ya nyababyeyi, bankuyemo umura, yankuye iryinyo, ubu ikintunga kukibona birangora, kuko mpora kwa muganga, n’umurenge ntacyo bamfasha, njyayo bakambwira ngo ningende”.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbuye, Kayitare Wellars, avuga ko, koko imyanzuro y’urwo rubanza bayibonye, ariko bakabura uko bishyuriza Uramutse, kuko Nizeyimana wamukubise ngo yahise atoroka baramubura.

 

Gusa ngo bashyizeho itsinda rishinzwe kumushakisha dore ko ngo nta n’umutungo ushobora kuvamo iyo ndishyi afite mu Murenge wa Mbuye.

 

Naho ku ruhande rw’icyo amategeko abivugaho, Umunyamategeko Me Kalisa Aloys avuga ko iyo ugomba kwishyurwa atishyuwe uko inkiko zabitegetse, aba ashobora kwegera umuhesha w’inkiko akamurangiriza urubanza binyuze mu gufatira imitungo ye. Cyakora, iyo yatorotse nta mitungo asize, bwo ngo bisaba gutegereza.

 

Izo nkoni zateye Uramutse ubumuga nk’uko n’urukiko rwabigaragaje, avuga ko yazikubiswe mu kwezi kwa gatanu 2017, ubwo yari agiye kwihanangiriza Nizeyimana ngo wari wamwoneshereje, akamusaba ko bajyana mu gasantere ka Gisanga muri uwo Murenge wa Mbuye, akamusabirayo imbabazi, nyamara aho kuzimusaba aramwadukira aramukubita amugira intere.

 

To Top