Ubuzima

Ruhango:Impungege z’Abana b’ibigo mbonezamikurire kuri Covid-19

Eric Habimana

Hari ababyeyi bo mu Karere ka Ruhango bafite abana barererwaga mu bigo mbonezamikurire bafite impungenge ko ibyo bigo n’ibifungurirwa bikongera gukora, abana bashobora kuzanduzanya Covid-19 bagasaba ko hazashyirwaho abakorerabushake bazajya bafasha mu kubuza abana kwegerana no gukoranaho.

Harerimana Telesphore ni umubyeyi wari ufite abana babiri barererwaga mu kigo mbonezamikurire cya Muyange mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango, mbere y’uko ibi bigo kimwe n’amashuri, bihagarikwa kubera Covid-19,we n’abagenzi be, bavuga ko bifuza ko ibigo mbonezamikurire byakongera gufungura vuba mu rwego rwo kurinda abana imirire mibi, ariko bagasaba ko n’ibifungurwa hazashyirwaho abakorerabushake barinda abana gukoranaho no kwegerana mu rwego rwo kubarinda Covid-19.

Batiimpungenge dufite tuzifite ku bana bacu igihe bazaba bongeye gusubira mu bigo mbonezamikurire kubera ko dufite impungenge ko bashobora kuzanduzanya Covid-19, ni abana barakina bagasabana, abenshi ntabwo ibyo bya Covid-19 babizi, rero icyo dusaba ni uko bazadushyiriraho abakorerabushake kugira ngo bajye babafasha kwirinda, kuko bo ubwabo ntabwo wababwira ngo babyumve pe”.

Ni impungenge bahurizaho na Munyaneza Florien Umuyobozi w’Ikigo Mbonezamikurire cya Muyange barereramo ndetse na Manirareba Longin Umuyobozi w’Ikigo Mbonezamikurire cya Karama mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango.

Si abo gusa kuko n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Ruhango, Kemirembe Ruth, abizeza ko inzego z’ubuzima n’iz’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango, ziteguye gukora ibishoboka byose mu kurinda abana Covid-19 mu bigo mbonezamikurire.

Mu Karere ka Ruhango kugeza ubu harimo ibigo mbonezamikorere bitandatu, birimo bitatu byari byaratangiye mbere ya Covid-19. Kemirembe avuga ko muri gahunda bafashe zo kurinda abo bana Covid-19, harimo no kuzahagarika imikino nk’imyicundo ndetse n’ibikinisho bifashishaga mu gukangura ubwenge.

 

To Top