Ubuzima

Ruhango:Barasaba ko poste de sante ya Byimana yakongererwa abaganga n’amasaha yo gukora

Eric Habimana

Abivuriza kuri Poste de Sante ya Mpanda iherereye mu Kagali ka Mpanda Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, baravuga ko kuba iyi ‘‘Poste de Sante’’ ikora amasaha atanu gusa ku munsi, na bwo ku mwanywa, bituma babura aho bivuriza, kuko Ikigo Nderabuzima cya Byimana n’Ibitaro bya Kabgayi biri kure, abo baturage bakaba basaba inzego bireba kubafasha iyo ‘‘Poste de Sante’’, igakora amasaha 24 kuri 24.

Umuturage witwa Uwimana Odette umwe mu batuye Umudugudu wa Karenge Akagali ka Mpanda mu Murenge wa Byimana, we na bagenzi be batuye muri ako kagali, barasaba ubuyobozi kubafasha ‘‘poste de sante’’ bivuriza ho ya Mpanda, ikajya ibonekaho abaganga bakora amanywa nijoro, kuko kuba iyo ‘‘poste de sante’’, ikora kuva saa mbiri za mu gitondo ikagera saa cyenda z’igicamunsi, itabasha kubaha serivisi z’ubuvuzi uko bikwiye.

Bati “icyo dusaba ni uko badushyiriraho umuganga uzajya aboneka ku manywa na nijoro, kuko hari igihe umuntu arwara nimugoroba, ugasanga abuze aho yivuriza, kandi kujya mu Byimana cyangwa i Kabgayi ni kure, ikindi ni uko badushyiriraho gahunda y’uko no iminsi yose bajya bakora amanywa n’ijoro iminsi irindwi kuri irindwi”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byimana MUTABAZI Patrick, avuga ko bagiye kuganira n’ ikigo nderabuzima cya Byimana kuri ibyo bibazo, abivuriza kuri ‘‘poste de sante’’ ya Mpanda bagaragaza, hanyuma ibyo ngo batazabonera ibisubizo bikazashyIkirizwa inzego zo hejuru.

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere mu mwaka wa 2018 kuri serivisi z’ubuzima, zirimo kwakira no kwita ku barwayi, gukingira indwara, ibikorwa remezo n’ibikoresho by’amavuriro, abakozi b’amavuriro bahagije, imbangukiragutabara n’izindi, bugaragaza ko  muri rusange, mu baturage babajijwe abagaragaje ko bishimiye izo serivisi bahabwa mu buzima bari ku gipimo cya 72.9%, naho abazinenga bakaba bari ku gipimo 22.5%.

 

 

 

 

 

To Top