Ubuzima

Ruhango:Abicuruza barasaba kurenganurwa mu irangamimerere

Eric Habimana

Abagore bicuruza bo mu Mujyi wa Ruhango mu Karere ka Ruhango barasaba ubuyobozi bw’aka karere kuborohereza muri serivisi z’irangamimerere, kuko abashinzwe irangamimerere mu mirenge, usanga banga kubandikira abana babananiza, kuko batagaragaza abo bababyaranye.

Bamwe mu bagore bicururiza mu Mujyi wa Ruhango, bavuga ko abana babo bakomeje kuvutswa uburenganzira bwo kwandikwa mu bitabo by’irangamimerere. Kuko usanga abashinzwe iyo serivisi mu mirenge, banga kubandika bakabazana ho amananiza ngo babanze bagaragaze ba sé.

Abo babyeyi bicuruza bakaba batakambira ubuyobozi bw’akarere kabo ngo bubibafashemo, kuko usanga abana babo hari serivisi badahabwa, kuko batagaragara mu bitabo by’irangamimerere.

Bati“ twe tubona harimo kurenganwa, ahari wenda bitewe n’akazi dukora, nta hantu na hamwe abana bacu banditse, mu irangamimerere banze kubandika, kuko iyo tugiye kubandikisha badutuma kuzana ba sé b’abana, kandi kubera ko twicuruza hari n’igihe uba utazi na sé w’uwo mwana, rero twibaza niba abana ba nyina batazi sé niba nta burenganzira bafite mu gihugu bikatuyobera, umwana ntabwo yabona uko akora ikizamini cya Leta, kubera ko nta hantu yanditse, twifuza ko mwatubariza ubuyobozi”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens, we  avuga ko badakwiye kwimwa iyo serivisi yo kwandikisha abana babo mu bitabo by’irangamimerere, kuko ukurikije amategeko y’u Rwanda nta mwana n’umwe ukwiye kwimwa uburenganzira bwo kwandikwa. Habarurema abizeza ko agiye gukebura ababishinzwe mu mirenge.

Ati “ buri muntu wese afite uburenganzira bungana n’ubwo undi, nta wukwiye kwimwa serivisi bitewe n’ibyo akora, kuba bicuruza ntabwo bivuze ko atari abanyagihugu, rero abana bagomba kwandikwa, ndaje mbikurikirana, kandi ndakebura ababishinzwe na cyane ko ntabwo nari nzi ko icyo kibazo gihari, ndaje ngikurikirane turebe icyo kubikoraho”.

Ibi kandi biranashimangirwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga ndetse wahoze akora muri serivisi z’irangamimerere, uvuga ko ibyo aba bashinzwe irangamimerere bakora bihabanye n’itegeko ry’umuryango bagenderaho mu kwandika abana ryasohotse mu mwaka wa 2016, kuko risobanura ko mu gihe umwana afite umubyeyi umwe. Uwo mubyeyi amwiyandikishaho bitangombye kuba hari undi bamubyaranye, ku buryo nta nzitizi zakabaye zibaho mu kwandikisha abana nk’abo bakomoka ku bagore bicuruza.

 

 

 

 

To Top