Ibidukikije

Ruhango:Abaturiye isoko rya Kinazi barinubira umwanda

Eric Habimana

 

Abuturiye isoko rya Kinazi riherereye mu Murenge wa Kinazi, Akarere ka Ruhango, baravuga ko babangamiwe n’umwanda baterwa n’abarirema, babura ubwiherero bakajya ku gasozi n’irunde rw’inzu zabo.

 

 

Isoko rya Kinazi ryubatse mu Kagari ka Burima, Umurenge wa Kinazi, Akarere ka Ruhango. ugeze ahitwa ko hubatse ubwirero bwagenewe abaje kurema iryo soko, ubona ko buhora bufunze ku buryo bigaragara ko butigeze bukoreshwa.

 

Bimenyimana David, Nyiramana Immaculéeana Mukandekezi Felecita, ni bamwe mu baturiye iryo soko, bavuga ko bafite impungenge ko kuba ridafite ubwiherero, abarirema bakaba biherera aho babonye, bishobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

 

Aho bagira bati “mu byukuri urebye isoko  nta bwiherero rifite pe, n’ubuhari ntabwo bukoreshwa, bagenda bihagarika iruhande rw’inzu, kuko baba babuze aho kwiherera, nko munsi y’amazu rimwe na rimwe usanga banahitumye, icyo twasaba Leta, ni uko mwadukorera ubuvugizi, iri soko rikubakirwa ubwiherero, kugira ngo abarema isoko bajye babona aho biherera, kuko turabona bishobora kuzatuma dukuramo indwara zitandukanye”.

 

 

Nsazabandi Pascal Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinazi, na we yemeza ko koko iryo soko nta bwiherero rigira, akavuga ko icyo kibazo cyaturutse kuri koperative y’abafundi, yari yahawe kuricunga, akomeza avuga ko icyo kibazo cy’ubwiherero bw’isoko rya Kinazi, mu byumweru bibiri kizaba cyabonewe umuti.

 

Ati “hari ishyirahamwe ry’abafundi twagiranye amasezerano kugira ngo bubake ubwo bwiherero, kuko iryo soko koko turabizi ko nta bwiherero rifite, ahanini binaterwa n’imiterere mibi yiryo soko, gusa mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri icyo kibazo kiraba cyabashije kubonerwa umuti”.

 

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), rigaragaza ko mu bihugu bimwe na bimwe ku isi, cyane cyane ibikiri mu nzira y’amajyambere birimo n’u Rwanda, 62,5% by’abaturage, ni ukuvuga miliyari 4.5 batagira ubwiherero bukwiye.

 

Muri abo miliyoni 892 bakaba bituma ku gasozi, ndetse uko kuba bituma ku gasozi bikaba ari imwe mu mpamvu zikomeye zituma muri ibyo bihugu abantu barwara indwara ziterwa n’umwanda zirimo impiswi, inzoka zo mu nda n’izindi.

 

 

 

 

 

To Top