Ibidukikije

Ruhango:Abaturage barinubira imvura ibanyagirira muri gare

Eric Habimana

Abagenzi  bategera  imodoka   muri  gare  ya  Ruhango n’abayikoreramo, barataka   kunyagirwa  n’imvura, kuko   muri  iyo  gare  bigoye  kubona  aho  bugama, bitewe  ni uko  usibye no kuba nta nzu z’abagenzi bugamamo, bategereje imodoka, usanga nta ni nyubako z’ubucuruzi bashobora kugamamo mu gihe cy’imvura.

Ni mu  gihe  ubuyobozi  bw’ako  karere   bwo  buvuga  ko  hari  umushinga  wo  kuyubaka   ku  bufatanye  n’akarere  ndetse  n’abikorera bo  muri  ako karere,  bitewe n’uko nubwo amafaranga  akenewe  ngo yubakwe  yose  ataraboneka .

Gare y’Akarere ka Ruhango iherereye mu mujyi wa Ruhango, iyo uyitegereje ubona ko izitiye neza, Nyamara ariko usanga ntaho abagenzi bategereje imodoka bashobora kwikinga mu gihe cy’imvura cyangwa se igihe izuba ryabaye ryinshi, ari naho bamwe mu bamotari n’abandi bakunze kuba bari muri iyo gare baheraho bavuga ko kuba  nta  nyubako  ziri muri  iyo  gare, zakwifashishwa  bugamamo  igihe imvura  iguye, usanga ari ikibazo gikomeye kubakoresha iyo gare.

Bati “iyo urebye hirya no hino muri gare zitandukanye ubonako hari aho abagenzi bateganyirijwe kwicara hasakaye, hamwe udashobora kunyagirwa cyangwa ngo izuba ribe ryakwica, ikindi zirimo n’amazu y’ubucuruzi atandukanye k’uburyo wayugamamo, hari nahagiye hari ibiro by’ayo mamodoka atwara abagenzi, ku buryo naho wakugamamo, ariko se nk’iyo gare yacu ya Ruhango wavuga ko ibyo byose birihe ni ku gasozi, mbese n’inkuko wakwicara ku muhanda ukayihategerereza, ni badufashe tubone aho twazajya twugama byibuze pe”.

Mu gihe bifuza ko iyo gare yagira inyubako abagenzi kimwe n’abandi bakwifashisha bugama mu gihe cy’imvura, Habarurema  Valens  Umuyobozi  w’Akarere ka Ruhango avuga ko hari  gahunda  yo  gukemura icyo kibazo, bafatanyije  n’abikorera na cyane ko hari ubushobozi bumaze gukusanywa n’ubwo ubukenewe butaraboneka.

Iyo nyubako ya gare ya Ruhango biteganijwe  ko  izaba  yatangiye kubakwa mu mwaka utaha, kuko  muri uyu mwaka ho ngo ntibyashoboka, kuko bitateganijwe  mu ngengo  w’ingengo y’imari y’uyu mwaka, gusa ariko nubwo ubuyobozi buvuga ibyo, si ubwa mbere icyo kibazo cy’iyi gare idasakaye kigarutse mu itangazamakuru, kuko nk’umwaka ushize wa 2019 nabwo abaturage bari bitabaje itangazamakuru, nabwo bagaragaza kubangamirwa biturutse kuri iyi gare idasakaye.

 

 

 

 

To Top