Ibidukikije

Ruhango:Abaturage barataka inzara nyuma yo gutegekwa kwisenyera

Eric Habimana

Hari abaturage bo mu Mujyi wa Ruhango bavuga ko bategetswe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango kwisenyera no kurandura imyaka yabo yari ibatunze bubabwira ko bitajyanye n’icyerekezo n’isuku bigomba kuranga umujyi, none ubu baribaza aho bagomba kwerekeza n’imiryango yabo.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwo ariko burahakana bwivuye inyuma ibivugwa n’aba baturage, bukavuga ko ahubwo bisenyeye nyumo yo gusobanurirwa bakanyurwa n’icyerekezo cy’umujyi wabo.

Kuri ubu, aba baturage baravuga ko bashafuzwa cyane no kuba, inzu n’indabyo ubuyobozi bwavugaga ko bigomba gusimbuzwa imyaka yabo n’inzu bari batuyemo bitigeze bihashyirwa, ahubwo umujyi ukaba usa n’uzengurutswe n’amatongo.

Gusa bagakomeza bagira bati “ubuyobozi bwatubwiye ko bitewe n’icyerekezo umujyi urimo kuganamo ngo tugomba kurandura insina ndetse n’amazu tukayasenya kuko ngo n’ibidakorwa ubuyobozi buzabyikorera,icyo gihe hari mu kwezi kwa gatanu ku mwaka wa 2020, bwatwizezaga ko buzadufasha kubona aho twerekeza,ariko kugeza magingo aya turimo kwicwa n’inzara nta n’ahantu ho kuba dufite”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, witakana abo baturage, avuga ko ntawe bigeze bategeka kwisenyera, ko ahubwo abo baturage bakuyeho ibyabo nyuma yo gusobanurirwa icyerekezo cy’umujyi bakanyurwa, Akomeza avuga ko abo baturage ari bo ubwabo bagomba gukora ibyo bikorwa bijyanye n’icyerekezo cy’umujyi wa Ruhango birimo inzu nziza z’ibisenge bigezweho, no gutera ubusitani, ahadatuwe bakahahinga imyaka migufi, Gusa  ngo ni ibikorwa bisaba kwihangana kuko bigaragara ko ubushobozi bwo kubikora batarabubona.

Uretse kuba abatuye mu Mujyi w’Akarere ka Ruhango bagaragaza ko batishimiye uburyo bazengurutswe n’amatongo ngo bitewe  n’uburyo mu gushaka kuvugurura uyu mujyi w’akarere kabo, ubuyobozi bw’akarere bwabategetse kwisenyera shishi itabona, ngo kuko byabagizeho n’ingaruka yo kwicwa n’inzra nyuma yokwirandurira imyaka yabo .

Abo baturage banenga by’umwihariko kuba ubuyobozi bwarabasenyesheje ngo bukanabahagarikira ibikorwa butabanje kugenzura ubushobozi bafite bwo kuvugurura umujyi.

 

 

 

 

To Top