Ubukungu

Ruhango:Abatujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Nyabisindu bahisemo kubana n’inka mu nzu mukuzirinda abajura

Abaturage batishoboye batujwe mu mudugudu w’icyitegererezo wa Nyabisindu wo mu Murenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, bahisemo kubana n’amatungo arimo inka n’inkwavu mu buryo bo bita ko ari ukuyarinda abajura.

Ni ikibazo ubona ko gihangayikishije ndetse gishobora no gushyira ubuzima bwabo mu kaga, mu gihe ntacyaba gikozwe, ibintu abo baturage bavuga ko biterwa ni uko bamwe inka bafite bazihawe muri gahunda ya Girinka munyarwanda, ari byo baheraho bavuga ko usibye no kuzirinda abajura ni n’uburyo bwo kuziha agaciro, kuko bo ubwabo babona izo nka zifite agaciro karuta akabo, kuko mu gihe yaba yibwe ubuzima bwabo ntacyo bwaba bumaze.

Bati “mu byukuri iyi nka tubanamo bayimpaye muri gahunda ya girinka birangira nta mikoro mfite yo kuyubakira ikiraro, kandi ntabwo bishoboka ko bampa inka ngo njye kuyubakira hanze kandi bayintwaye amafaranga igura nanjye ubwanjye ntabwo nayavunja”.

Ku rundi ruhande ariko hari nabahisemo kororeramo andi matungo arimo n’inkwavu, aho bo bavuga ko babikoze mu buryo bwo kubungabunga ubuzima bw’ayo matungo, kuko muri kano gace hakunze kugaragara ubujura bwibasira amatungo bwa hato na hato.

Habarurema Valens Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango we avuga ko nta mpamvu nimwe ihari umuturage yakitwaje ngo imwemerere kubana n’amatungo mu nzu, kuko bishobora no gushyira ubuzima bwabo mu kaga, ikindi ntabwo byari bikwiye ko umuntu ahabwa aho kuba ngo nawe narangiza ahagire aho gutuza amatungo.

Ati “ni ikibazo kimyumvire tugomba guhangana nacyo kuko nta n’impamvu nimwe muri iki gihe tugezemo yemerera umuntu kubana n’amatungo, nta n’ubwo bikwiye ko umuntu bamuha aho kuba ngo nawe narangiza ahatuze amatungo, ni byiza ko hakazwa ubukangurambaga kugira ngo nabagifite iyo myumvire babashe kuyihindura”.

Yahisemo kubana n’inka ye mu nzu kuko ngo imurusha agaciro.

Ni umudugudu wubatsemo inzu 35 zubatswe, zikaba zarubatswe mu byiciro bitandukanye, aho zimwe zubatswe mu 1997, izindi zubakwa mu mwaka wa 2008, mu gihe iza nyuma zubatswe mu mwaka wa 2009.

Eric Habimana

To Top