Ubuzima

Ruhango:Abarema n’abakorera mu isoko rya Buhanda bahangayikishijwe no kutagira ibikoresho byo kwirinda Covid-19

Abarema n’abacururiza mu isoko rya Buhanda riri mu Murenge wa Bweramana Akarere ka Ruhango, baravuga ko mu gihe Minisiteri y’Ubuzima n’izindi nzego za Leta mu mabwiriza zashyizeho agamije gufasha Abanyarwanda kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, harimo gukaraba kenshi gashoboka, bo bafite impungenge z’uko bashobora kwandura icyo cyorezo biturutse ku kuba ku marembo y’iryo soko, nta mazi aba ahari bashobora gukaraba mbere y’uko baryinjiramo.

Nyuma y’uko taliki 14 Werurwe 2020, Minisiteri y’Ubuzima n’izindi nzego za Leta zitangarije ko icyorezo cya Covid-19 cyageze mu Rwanda,  kugeza magingo aya mu mabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyo cyorezo gikomeje gukaza umurego, hakaba harimo gukangurira Abanyarwanda gukaraba kenshi gashoboka, alikoli yabugenewe cyangwa amazi meza n’isabune.

Ibyo si ko bimeze ku barema n’abakorera mu isoko rya Buhanda, kuko bo ibyo gukaraba babyumva mu binyamakuru ndetse ubukarabiro bwo bakabubona aho batembera, ibi ni na byo baheraho bagaragaza impungenge z’uburyo bashobora kwandura icyo cyorezo, biturutse ku kuba nta bukarabiro buri muri iryo soko.

Bati“ twe n’ubwo tuba dushaka ubuzima twaje gucuruza abandi bakaza baje guhaha, tuba dufite n’impungenge z’uko dushobora kwandura icyorezo cya Covid-19, bitewe ni uko nta bukarabiro buri kuri iryo soko ngo uwo uriremye abashe gukaraba”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango HABARUREMA Valensi, avuga ko n’ubwo hari amwe mu masoko yo muri ako karere, ataragezwamo umuyoboro w’amazi bidakwiye ko abayarema, babura amazi yo gukaraba birinda icyorezo cya Covid-19.

Kugeza magingo aya, imibare itangwa na Minisiteri y’Ubuzima mu Rwamda igaragaza ko abamaze kwandura icyo cyorezo barenga ibihumbi 45, abagikize bakaba barenga ibihumbi 30, mu gihe abo kimaze guhitana barenga 500.

 

Eric Habimana

 

To Top