Ubukungu

Ruhango:Abakuru b’imidugudu baratungwa agatoki ko bahishira abacuruza inzoga z’inkorano

Kandama Jeanne na Eric Habimana

 

 Abatuye mu Murenge wa Mbuye mu Karere ka Ruhango, baratunga agatoki bamwe mu bakuru b’imidugudu na ba gitifu b’utugari ko ari bo ba nyirabayazana bo kuba inzoga z’inkorano, zirimo na kanyanga, byarashinze imizi muri uwo Murenge wabo.

 

Ni ibintu bashingiraho basaba ko bashyirirwaho uburyo bwihuse bajya bifashisha mu guha inzego z’ubuyobozi bwo hejuru, amakuru y’uwo bafitiye gihamya ko akora cyangwa acuruza izo nzoga z’inkorano.

 

Abo baturage bo mu Murenge wa Mbuye wo mu Karere ka Ruhango,  ntibazuyaza  guhamya ko kuba inzoga z’inkorano zirimo na kanyanga byarashinze imizi  mu Murenge wabo ndetse no kuba bidacika, ahanini biterwa ngo n’abakuru b’imidugudu na bamwe mu banyamabanga nshingwabikorwa b’utugari bakingira ikibaba ababikora n’ababicuruza.

Mu gushimangira ko ibyo bavuga ari ukuri, basaba umuyoboro wajya ubahuza n’inzego nkuru z’igihugu, kugira ngo bajye bazitungira agatoki bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze, batambamira Leta mu mugambi wo guca ibyo biyobyabwenge.

 

Aho bagira bati “bano bayobozi b’umudugudu ni bo bacuruza bakanakorana n’abacuruza kanyanga, n’inzoga z’inkorano, kanyanga irahari, urwagwa rurahari byose unabituma umuntu akabizana, hari abayobozi besa imihigo babeshya, nabo baba bakorana, abayobozi b’imidugudu ni bo bakingira ikibaba abakora ibyo byose, ibyiza ni uko twashyirirwaho uko tuzajya dutanga amakuru kugira ngo babone ko ibyo tuvuga atari ibinyoma ariko bidaciye ku bayobozi”.

 

Habarurema Valens Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango we yihanangiriza abayobozi b’inzego z’ibanze baba abafatanyacyaha mu gukora no gucuruza inzoga z’inkorano ndetse akavuga ko uzabifatirwamo azabera abandi isomo.

 

Abaturage bo mu Murenge wa Mbuye bashyira mu majwi abayobozi ko bakingira ikibaba ibiyobyabwenge, mu gihe umwaka ushize wa 2019 abayobozi mu nzego nkuru z’igihugu uwo murenge bakunze kuwushyira mu mirenge y’Akarere ka Ruhango, iza ku isonga  mu byaha by’urugomo no kuba indiri y’ibiyobyabwenge.

 

 

 

 

To Top