Bamwe mu bahinzi b’inanasi bo mu Kagari ka Kirengeri Umurenge wa Byimana mu Karere ka Ruhango, barasaba ubuyobozi bw’ako karere kubafasha bakabona isoko ry’umusaruro wabo w’inanasi, kuko bazihinze bizeye isoko ry’uruganda ko ruzitunganya rwubakwaga muri ako karere, none amaso akaba yaraheze mu kirere bategereje kugurirwa umusaruro wabo, ibintu bituma bari kugurisha umusaruro ku giciro gito, nubwo ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango hari gahunda bufite zo gushaka uko uruganda rwakongererwa ubushobozi bw’umusaruro rutunganya.
Murara Celestin na Gakwaya Augustin ni bamwe mu bahinzi b’inanasi bo mu Murenge wa Byimana mu Kagari ka Kirengeri Akarere ka Ruhango, bavuga ko bagerageje guhinga icyo gihingwa ku bwinshi bizeye ko bazabona isoko ku ruganda rw’inanasi ruri muri ako karere, ariko bakaba barategereje ko rutangira kubagurira bagaheba ku buryo bamwe batangiye guzisimbuza ubuhinzi bw’icyo gihingwa bw’urutoki, kubera ko batizeye isoko ry’umusaruro wacyo.
Bati “tujya gutangira guhinga igihingwa cy’inanasi batubwiraga ko bagiye kubaka uruganda ruzajya ruzitunganya muri kano karere, bityo badushishikariza kuzihinga ku bwinshi kugira ngo rutazabura izo rutunganya, ubu se ko twazihinze bitumariye iki ko zipfira mu mirima, bakaziba, n’uwo tubonye ngo azigure akaduhenda, bitewe n’uko aba abona natwe ziri kudupfira ubusa”.
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango Habarurema Valens umuyobozi wako, avuga ko kuba abahinzi bafite umusaruro mwinshi ari ikintu cyiza, ariko ntibiragera aho zibura isoko, ahubwo mu gihe urwo ruganda rukirimo kongererwa ubushobozi ngo rukore neza, abo bahinzi bakwiye kwegera ubuyobozi bukabafasha gushaka isoko.
Kuri ubu, mu Kagari ka Kirengeri habarurwa abahinzi bagera 10 bazihinze mu buryo bwa kijyambere, kuko harimo n’abafite inanasi zirenga ibihumbi 800 , uretse abacuruzi bajya kubagurira bazijyana mu isoko rya Ruhango, irya Ntenyo ndetse n’irya Muhanga, abo bahinzi bavuga ko nta rindi soko bafite dore ko n’ibiciro babaguriraho ari bito, aho inanasi imwe igura hagati y’amafaranga 100 na 300 bitewe n’uko zingana.