Ubukerarugendo

Ruhango: Guhinga utarwanyije isuri ni ukuyiha icyuho-Guverineri Kayitesi

Basanda Ns Oswald

 

Abaturage bo mu Karere ka Ruhango, Umurenge wa Bweramana, Akagari ka Murama, mu Mudugudu wa Duwane, habereye igikorwa cyo kurwanya isuri yangiza ubutaka n’imyaka ku misozi ikikije ibishanga, ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo.

 

Amakuru ikinyamakuru millecollinesinfos.com gikesha Akarere ka Ruhango, avuga ko bimwe muri ibyo bikorwa byaranzwe no guca iyo mirwanyasuri kuri hegitari 1.5, guca ibyobo bigatuma imivu itangiza ubutaka n’imyaka, icyo gikorwa cyitabiriwe na Kayitesi Alice Guverineri w’Intara y’Amajyepfo.

 

Guverineri yabwiye abaturage ko kurwanya isuri bireba buri wese, ahereye ku murima we, imirima ya Leta n’idafite bene yo, ko igomba gukorwaho umuganda, yagize ati ‘‘kurwanya isuri ni inshingano ya buri wese’’.

 

Yavuze ko guhinga utarwanyije isuri ko ari kuyiha icyuho, nta murima w’ikibuga ubaho, kirazira, ko atari ikibuga cy’umupira, kugira ngo umuntu arinde umurima we, agomba guca imirwanyasuri, no guca icyobo gifata amazi, gutera ibyatsi bifata ubutaka, kugira ngo amazi akomeze acengere mu murima, ayo mazi agakuza imyaka no kutangiza ubutaka buri mu gishanga.

 

Igikorwa cyo kubungabunga ibishanga bitunganyijwe byateguwe ku bufatanye n’Akarere ka Ruhango n’umuryango HoReCO (Horticulture in Reality Corporation Ltd).

 

Nanone Guverineri yashimiye urubyiruko rugize umuryango HoReCO (Horticulture in Reality Corporation Ltd)  ubwitange n’umurava bafite bwo guhindura imyumvire mu baturage cyane mu abahinzi.

 

Urwo rubyiruko ngo nubwo badakorera hose mu turere ariko ko aho bakorera hari imyumvire imaze guhinduka, kuko bamaze kuzamura imyumvire y’uburyo bwo kubungabunga ibishanga, kurwanya isuri, kuvomerera imirima yabo, mu gihe batewe n’ibiza bakamenya uburyo bakwirwaho, bakamenya gukoresha ibikoresho bafite bidasaba ubushobozi bwinshi.

 

Abaturage bishimiye icyo gikorwa, bavuga ko bazashyira mu bikorwa inama bahawe zo kurwanya isuri mu mirima ikikije ibishanga. Muri ako karere ka Ruhango habarurwa ibishanga 37 harimo ibitunganyijwe n’ibitaratungana, byose hamwe bikaba bifite ubuso bungana na Hegitari 900.

 

To Top