Ubukungu

Ruhango: Abarokotse Jenoside 1994 barasaba kubakirwa

Eric Habimana

Mu gihe Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bagatuzwa mu mazu bubakiwe mu mudugudu wa Gasharu, Akagali ka Murama mu Murenge wa Bweramana, mu Karere ka Ruhango, basaba ubuyobozi kubasanira amazu kuko yamaze kwangirika hakaba hari impungenge ko ashobora kubagwaho.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango burabizeza ko hari gahunda mu kwezi kwa karindwi uyu mwaka wa 2021 yo gutangira kububakira ayo barimo agasenywa.

Abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 batuye mu Mudugudu wa Gasharu, baratabaza ubuyobozi ngo bubasanire amazu yabo, ejo atazavaho akabagwira bakahasiga ubuzima.

Bati “izi nzu twazubakiwe kugira ngo tuzibemo ndetse tugire ubuzima bwiza, gusa nubwo twazubakiwe aho bigeze ubu zamaze kwangirika kuko zimaze igihe, dufite impungenge ko zishobora no kutugwaho, niyo mpamvu dusaba ko mwadukorera ubuvugizi tukazisanirwa hato ejo zitazatugwa hejuru”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Murama Umudugudu wa Gasharu ubarizwamo, avuga ko ikibazo cy’ayo mazu bagishyikirije inzego z’umurenge n’akarere, basaba ko ayo mazu ahubwo yasenywa hakubakwa akomeye mu rwego rwo gukemura ikibazo mu buryo burambye.

Umuyobozi w’akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, bigaragara ko azi neza iki kibazo, bitewe n’uburyo avuga ko ukwangirika kw’ariya mazu biterwa n’uburyo yubatswemo budakomeye, aho bateganya kuyasenya bakahubaka akomeye kurushaho, igikorwa bateganya gutangira mu kwezi kwa karindwi k’uyu mwaka wa 2021.

Nyuma y’ihagarikwa rya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, hirya no hino mu gihugu hubatswe amazu yo gutuzamo abayirokotse batari bafite aho baba, amenshi muri ayo mazu yubakwa hutihuti ndetse no mu bikoresho bidakomeye, ku buryo atashoboraga kuramba.

 

 

 

To Top