Umuco

RRA yatangije amarushanwa mu mashuri agamije guteza imbere umuco wo gusora

Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangije amarushanwa mu mashuri agamije guteza imbere umuco wo gusora bihereye mu rubyiruko no mu bakiri bato, akaba azasozwa n’ibihembo ku barushije abandi.

Nk’uko bitangazwa n’umukozi ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho mu Kigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro, Nsabiyaremye Jean Bosco, aya marushanwa yatangirijwe mu turere dutanu mu gihugu, akaba azahuza amakipe ikenda yabaye aya mbere muri shampiyona y’amashuri, akaba ari mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gusora uhereye mu bakiri bato kuko ari bo basoreshwa b’ejo hazaza.

Yagize ati “Amarushanwa y’umupira w’amaguru yatangijwe mu turere dutatu tw’Umujyi wa Kigali ari two Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro kongeraho uturere twa Gicumbi na Bugesera, akazahuza amashuri 9 yabaye aya mbere muri shampiyona y’umupira w’amaguru ihuza amashuri anyuranye mu gihugu.”

Nsabiyaremye avuga ko impamvu iyi gahunda yashyizwe mu mashuri ari uko abanyeshuri bari mu basora mu gihugu kuko bahaha kimwe n’abandi banyarwanda, bagahabwa inyemezabwishyu za EBM, bakaba bashishikarizwa kuzaka mu gihe bahaha ndetse bakaba banategerejweho kuba abasoreshwa b’ejo hazaza.

Avuga ko gushishikariza abakiri bato umuco wo gusora bifasha kugera no mu bakuru, ababyeyi babo n’abarezi kuko babasobanurira ibyiza byo gusora bikagera kuri buri wese binyuze mu rubyiruko.

Hirya y’ubukangurambaga mu guteza imbere umuco wo gusora bihereye mu bakiri bato, Nsabiyarenye avuga ko ubu bukangurambaga bufite n’akamaro ko gufasha abanyeshuri gukora siporo no kurushanwa abazahiga abandi bakazegukana ibihembo.

Avuga ko amarushanwa yatangirijwe ejo hashize ku wa Kabiri   mu karere ka Kicukiro azakomeza kugeza ku munsi wa gatanu ari wo munsi wo gutanga ibihembo ku makipe yitwaye neza.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi (REB) Dr. Ndayambaje Irénée yabwiye abanyeshuri bagiye guhiganwa ko umupira w’amaguru utagikinwa ku bwo kwishimisha, ahubwo ngo ni umwanya wo kugaragaza impano zabo ndetse izo  impano zikaba  zishobora kuzabatunga cyangwa zikabaviramo andi mahirwe yisumbuyeho.

Yagize ati “Ibyo tubigisha ntibigomba gusigara mu ishuri, cyane ko mu byo mwiga harimo n’indangagaciro, twizera ko muzavamo abaturage beza kandi bishyura umusoro, ibi kandi mukwiye kubishishikariza ababyeyi banyu ndetse n’abakuru bakamenya akamaro k’umusoro ku gihugu.”

Yabibukije ko iyo baguze ikintu bakwiye kwibuka gusaba inyemezabwishyu za EBM kuko bazaba barimo guteza imbere igihugu binyuze mu misoro abatanga baguze igicuruzwa.

Insanganayamatsiko y’aya marushanwa iragira iti “Dusore neza twubake u Rwanda twifuza.”

To Top