Imyidagaduro

Riderman yongewe mu bahanzi bazataramira mu Bubiligi

Umuraperi Gatsinzi Emery ‘Riderman’ yongewe ku rutonde rw’abahanzi bategerejwe mu gitaramo gikomeye kizabera mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.

Ku ikubitiro mu bahanzi batangajwe bazataramira Abanyarwanda baba mu Bubiligi harimo Mugwaneza Lambert ‘Social Mula’ na Uwase Ingabire ‘Marina’ bagiye gukandagirayo ku nshuro ya mbere.

Iki gitaramo giteganyijwe kubera ahitwa Birmingham Palace mu Mujyi wa Bruxelles ku wa 22 Gashyantare 2020.

Mu kiganiro gito n’uyu muraperi Riderman yavuze  ko hari ibitaranozwa neza n’abamutumiye banateguye iki gitaramo, ariko nibirangira yiteguye kuzasusurutsa Abanyarwanda batuye ku mugabane w’u Burayi.

Si inshuro ya mbere Riderman yifujwe gutaramira Abanyarwanda batuye mu Bubiligi ariko ntibimuhire bitewe n’impamvu zitandukanye.

Aba bahanzi bo mu Rwanda bazagihuriramo n’abahanga mu kuvanga umuziki barimo DJ Princess Flor na DJToxxyk. Kwinjira muri iki gitaramo ni amayero 20.

Dj Toxxyk yaherukaga ku Mugabane w’u Burayi mu mpeshyi ya 2019 aho bivugwa ko yasize inkuru nziza ku buryo byari byoroshye kongera kumutumira.

Uyu musore ubwo yari i Burayi ni naho yongeye guhurira na se umubyara yari amaze igihe ataraca iryera.

Social Mula yerekeje i Burayi mu gihe mu mpera ya 2019 yakoze igitaramo cy’amateka amurika alubumu ye ya mbere “Ma vie”.

Marina utamaze imyaka myinshi mu muziki agiye gutaramira i Burayi nyuma y’imyaka irenga ibiri amaze ari mu bakobwa bahagaze neza mu muziki w’u Rwanda.

Igitaramo abahanzi batumiwemo cyateguwe ku bufatanye na Team Production n’Ikigo gifasha muri serivise z’Ishoramari n’Ubucuruzi bwo hanze mu bihugu byo muri Afrika n’i Burayi gikorera mu Bubiligi, BEREXINVEST.

Iki kigo kiri no gutegura igikorwa kiswe, Rwanda-Europe Business Week 2020, kizahuza ibigo bikomeye na ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda na bagenzi babo b’i Burayi hagamijwe gusangira ubunararibonye no kwagura imikoranire.

Rwanda-Europe Business Week 2020 izabera mu Mujyi wa Bruxelles kuva ku wa 20-22 Gashyantare 2020.

To Top