Uburezi

REB: Hari gahunda yo gushyira abarimu babiri mu ishuri rimwe

Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi (REB) gitangaza ko mu rwego rwo kugabanya imvune umwarimu agira yigisha abana benshi usanga barenga 46 mu cyumba kimwe k’ishuri, hari gahunda yo gushyira abarimu babiri mu cyumba kimwe k’ishuri.

Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi (REB) kivuga ko giteganya gushyira abarimu babiri mu cyumba kimwe k’ishuri, cyane cyane ku bigo bigaragaramo ubucucike bw’abanyeshuri kandi nta n’ibyumba bihari byo kubagabanyirizamo.

Ikibazo cy’ubucucike mu mashuri kiganje cyane cyane mu mashuri abanza giteye inkeke, cyane ko cyakomeje kugarukwaho hirya no hino mu gihugu bitewe ahanini n’umubare munini w’abanyeshuri utajyanye n’ingano y’ibyumba by’amashuri cyangwa umubare w’abarezi, usanga abana biga nabi ndetse bikavuna abarimu.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo w’Igihugu cy’Uburezi (REB), Dr. Ndayambaje Irénée yatangarije Imvaho Nshya ko hatekerejwe gushyira abarimu babiri mu cyumba kimwe k’ishuri mu gihe abana ari benshi barenga umubare uteganywa w’abana nibura 46 mu cyumba kimwe kandi nta kindi cyumba gihari cyo kubagabanyirizamo.

Agira ati “Ibipimo biteganya ko umwarimu umwe mu cyumba kimwe k’ishuri adakwiye kurenza abanyeshuri 46 akurikirana. Ariko hari aho usanga bagera kuri 60  ndetse kugera kuri 70 mu cyumba kimwe bikabangamira uburyo abakurikirana bose. Iyi ni yo mpamvu duteganya kuba twashyira abarimu babiri mu ishuri rimwe kugira ngo mu gihe umwarimu umwe arimo kwigisha undi abe akurikirana niba abana bose barimo gukurikira ikigisho.”

Akomeza avuga ko umwarimu umwe adashobora kumenya gucunga ibikorerwa mu ishuri ririmo abana bagera kuri 70 mu gihe aba agomba kumenya niba bamukurikiye neza kandi bumvise isomo, agomba kureba niba nta barangaye, agomba kumenya abashaka kujya mu bwiherero, kumenya igihe agarukiye kandi yabaha umukoro wo murugo akaba agomba kubakosora bose kandi agakurikirana ndetse agafsha umwana abona ko ari umunyantege nke mu ishuri.

Aha ni ho basanga hagomba undi mwarimu kugira ngo amufashe gukurikirana abana ndetse age anamufasha no mu kubakosora no kwita ku banyantege nke kugira ngo hatagira umwana usigara inyuma kubera ko atabonye umwitaho.

Imvaho Nshya yavuganye na Semukanya Marc utuye mu Mujyi wa Kigali wigishije imyaka 10 kuri ubu akaba yikorera, avuga ko kwigisha abana benshi mu ishuri barengeje umubare wateganyijwe udashobora kubakurikirana neza kubera ko umwarimu nta bushozi bwo kureba no gukurikirana ibintu icyarimwe.

Agira ati “Kwigisha abana benshi mu cyumba k’ishuri usibye kuba bivuna nta n’ubwo ubasha kubakurikirana neza. Icya mbere kwigisha abana ni ukubacunga kuko baba bakubagana, hari ababa batazi icyabazanye ku buryo uba ugomba kubahwitura no kubahozaho ijisho. Iyo ari benshi rero ntabwo ubasha kubigenzura.”

Akomeza avuga ko umwarimu wigisha abana benshi bimugora mu kubakosora ndetse no kubafasha mu mikoro yo mu rugo aba yabahaye kuko aba agomba kumenya urwego rwa buri mwana mu myigire. Asanga nihabaho abarimu babiri mu ishuri rimwe ririmo abana benshi hari ikintu kinini bizafasha abanyeshuri mu myigire yabo.

Iki kemezo kizatangira gushyirwa mu bikorwa ku bigo by’amashuri bitarabona ibyumba bihagije byashyirwamo abanyeshuri bijyanye n’ibipimo bigenderwaho.

To Top