Amakuru

RCS: Iyo umuntu afunze muri gereza icyo ingenzi ni uko ahinduka- Brigadier General G. Rwigamba

Basanda Ns Oswald

Brigadier General Georges Rwigamba Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, yabwiye abanyamakuru ko urwo rwego iyo rufunze umuntu muri gereza icyo ingenzi ari ukumuhindura, agahinduka no kumurinda ngo adasubira mu cyaha.

Yagize ati ‘‘Dufite imfungwa n’abagororwa ibihumbi 74, muri gereza 13,  abacungagereza ibihumbi 2 400 ni ukuvuga 30% ku muntu 1, ubu turahugura abakozi bashya bagera kuri 600, ku buryo umugorowa n’umutekano, uzagenda urushaho kuba mwiza’’.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RSC) rwagaragarije abanyamakuru mu kiganiro mbwirwaruhame, uburyo gereza zo mu Rwanda uko ari 13 zihagaze haba mu buryo bw’imibereho y’imfungwa n’abagorowa, uko imfungwa n’abagororwa bahabwa imbabazi n’abarangiza ibihano, uburyo bukoreshwa mu kubaherekeza bagana ibitaro n’inkiko kugira ngo bashyikirizwe ubutabera.

Nanone yavuze ko imfungwa zijyanwa kwa muganga cyangwa ku inkiko baba bafite umutekano uhagije, kuko izo modoka zibatwara ziba zujuje ibyangombwa byubahirije ikiremwamuntu, iyo modoka ibatwara iba ifite ubuhumekero, ko izo modoka zujuje ibyangombwa bisabwa ku rwego mpuzamahanga.

Bamwe mu abayobozi ba RCS mu kiganiro mbwirwaruhame n’abanyamakuru

Komiseri Mukuru yabwiye abanyamakuru ko muri uyu mwaka wa 2019 ko bamwe mu abagororwa bagiye bahabwa imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, bagataha mu ingo zabo bitewe n’uburyo bagiye bagaragaza imyitwarire yabo, bituma bagabanyirizwa ibihano n’igihe bari bakwiye kumara muri gereza.

Yagize ati ‘‘Abagore 418 bahawe imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika barataha, abana 16 bari barangije umwaka wa 6 w’amashuri yisumbuye batsinze ikizamini cya Leta nabo bahawe imbabazi na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika barataha iwabo’’.

Bamwe mu bafungiye icyaha cya Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 basabye imbabazi barazihabwa, aho ubumwe n’ubwiyunge bukorwa kandi bugenda neza, yavuze ko hari abakoze Jenoside babahuje n’abo biciye ko bigenda bitanga umusaruro.

Abanyamakuru bashatse kumenya niba imbabazi abagororwa basaba zitari za nyirarureshwa abasubiza agira ati ‘‘ bamaze igihe, bamwe bamaze imyaka 20 irashize irenga, babonye umwanya uhagije wo kubyibazaho, bahawe inyigisho umunsi ku wundi, igihano baracyemera, bitewe n’amasomo bagiye bahabwa, bagira bati ‘‘tumaze kumenya impamvu dufunze’’.

Mu buryo hari n’imfungwa n’abagororwa bavuga ko bari barabeshye imiryango basize ko barengana, ariko bitewe n’inyigisho bagiye bahabwa, bigatuma babasha kuvugisha ukuri ko batarengana, ibyo ngo babikora babifatanyije n’abafatanyabikorwa bita ‘‘Prison Fellowship’’.

Bamwe mu abagororwa mu Rwanda, ikigamijwe ni uko bahinduka

Uyu mwaka wa 2019 hari abana 20 bategereje amanota mu mashuri y’imyuga, abana 6 bararangiza icyiciro rusange naho mu mwaka wa 6 hari umunyeshuri 1 wakoze ikizamini cya Leta,  ni mu gihe imfungwa n’abagororwa 876 bahawe impamyabushobozi, ibyo bituma mu gihe bashubijwe mu buzima busanzwe batongera gusubira mu cyaha.

Komiseri Mukuru wa RCS yavuze ko mu kwigisha izo mfungwa n’abagororwa bifashishwa abarimu bafunzwe.

Komiseri Mukuru wa RCS George Rwigamba yagize ati ‘‘bisaba gutegura uwiciwe n’umuryango bari baturanye, bidusaba ubushobozi, nta mbabazi za nyirarurenshwa zibamo, ni urugendo rwiza, urwo rugendo turugendanamo’’.

Mu bindi urwo rwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa bishimira mu bijyanye n’ubukungu , ni aho Komiseri Mukuru wa RCS yabwiye Itangazamakuru ko muri banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) bafitemo amafaranga miliyoni 373 akomoka ku bworozi, ubuhinzi n’ubukorikori ndetse n’imirimo ihemberwa.

Yavuze kandi ko bishimira umusaruro bagezeho muri uyu mwaka wa 2019, aho Komiseri mukuru wa RCS, yavuze ko bishimira inyubako nshya nka Geraza ya Nyarugenge iherereye Mageragere, Geraza ya Rubavu ifungiyemo imfungwa n’abagororwa ibihumbi 7, zikaba ziri ku rwego rwujuje ibisabwa (standards)  cyo mu gihe tugezemo.

Nanone urwo rwego rwavuguruye gereza ya Musanze, Nyamagabe, Ngoma na Rwamagana, aho bagiye bashyiraho aho abantu bidagadurira naho abacungagereza bashobora kwigira, ku kubitiro hakaba harimo abanyeshuri 600 n’abandi bakazagenda bahugurwa mu rwego rwo kurushaho kunoza imicungire y’imfungwa n’abagororwa.

Usibye kubakwa kwayo ma gereza ngo bubatse n’amarorero y’abana batarengeje imyaka 3 bakunze kwita ECD’S,  aho bahabwa uburere bujyanye n’imfashanyigisho zitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imyigire (REB) , avuga kandi ko bakorana na NCPD aho abana babona imyambaro, amata, shisha kibondo, nyuma y’iyo myaka bagasubizwa mu miryango bafatanyije ma malayika murinzi.

 

 

 

 

To Top