Amakuru

RBC yagize icyo ivuga ku myambarire y’udupfukamunwa ku bana bato

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda, RBC, kigira inama ababyeyi kwirinda kujyana abana bato mu ruhame kuko atari byiza ko abo bana bambara udupfukamunwa nk’uburyo bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 kuko badasobanukiwe imikoreshereze yatwo.

Ibi iki kigo kibitangaje, nyuma y’uko bamwe mu babyeyi bagaragaje impungenge baterwa n’imyifatire abana bagaragaza nyuma yo kwambikwa udupfukamunwa.

Umwe mu babyeyi batashatse gutangaza amazina ye, akaba ari umubyeyi w’umugore ufite abana babiri umwe afite amezi atandatu undi akagira imyaka ine. Avuga ko umwana we ufite imyaka ine iyo amwambitse agapfukamunwa agakuramo akagakinisha, akagatwara mu ntoki, akagasiga ibyondo, akanakarambika hasi. Bityo ko basaba leta niba bishoboka bakareka abana bari munsi y’imyaka itanu ntibambare udupfukamunwa, byaba bidashoboka ikabagira inama y’uburyo bakwitwara.

Ati” Urumva iyo tutubambitse badukuramo, bakadutwara mu ntoki bakadukinisha, bakadusiga ibyondo, bakanaturambika hasi. None turasaba leta ngo itugire inama uko twakwitwara mu rwego rwo gukomeza kwirinda iki cyorezo.”

Undi mu byeyi w’umugabo avuga ko iyo bambitse abana bato udupfukamunwa babona bameze nk’abenda guhera umwuka cyanwa akababwira ati kuraho biranyotsa. Akavuga ko kubera umwana akunda gukina kenshi, leta ikwiye kubaba hafi ikabajijura ku bijyanye n’ikoreshwa ry’udupfukamunwa ku bana bato.

Ati” Agapfukamunwa ku bana bato, hari nk’uwo ugaha ukabona ameze nk’ugiye guhera umwuka cyangwa akakubwira ati kuraho biranyotsa. Yego n’ubundi leta ihora itujijura kenshi, yongereho no kutujijura imikoreshereze yatwo ku bana bari munsi y’imyaka itanu.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe gukorana n’itangazamakuru mu kigo cy’ubuzima mu Rwanda (RBC), Julien Mahoro Niyingabira , avuga ko mbere na mbere umwana akwiye kurindwa kujyanwa mu ruhame, aho ashobora kwandurira icyorezo cya CIVID-19 akagira inama ababyeyi ko agapfukamunwa atari keza ku bana bato.

Ati” Ni ikibazo cyiza, ikigaragara ni uko ubushakashatsi bwerekana ko, uburyo bwiza bwo kurinda umwana Coronavirusi umwana uri munsi y’imyaka 6, ari ukumurinda ku mujyana ahantu ashobora guhurira n’abantu benshi, ahantu byitezwe ko hacyekwa kuba yakwandura Coronavirusi.”

Niyingabira , akomeza avuga ko cyakora guhera ku myaka ibiri kuzamura umwana aba ashobora kwambikwa agapfukamunwa, ni gihe bibaye ngombwa ko umusohora akajya ahantu ari buhurire n’abandi bantu benshi.

Niyingabira akomeza avuga ko kandi, inama bagira abantu ari uko agapfukamunwa kakoreshwa kuva ku mwana ufite imyaka itandatu kuzamura. Kuko ariho umuntu aba asobanukiwe neza n’impamvu yatwo, ndetse ashobora no kwigishwa neza amabwiriza yo kugakoresha. Umwana w’imyaka ibiri itatu aba atari yari yagira ubumenyi bwo kugakoresha. Akagira inama ababyeyi kugakoresha igiye afite imyaka itandatu kuzamura, akagakoresha gusa iyo bibaye ngombwa kandi igihe gito.

Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya  Covid-19, abaturarwanda basabwa kwirinda gukora ingendo zitari ngombwa kandi bakubahiriza amabwiriza yose yashyizweho n’inzego z’ubuzima.

Ababyeyi bagirwa inama yo kugumisha abana bato mu rugo nk’uburyo burambye bwo kwirinda iki cyorezo.

Inkuru ya Adelphine UWONKUNDA

 

 

 

To Top