Amakuru

RALC: Mu myandikire y’Ikinyarwanda ibyahindutse ntibirenga 16%

Dr. James Vuningoma, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) avuga ko hari bamwe bavuga ko Ikinyarwanda cyahindutse ndetse bakabyemeza n’abandi, nyamara Ikinyarwanda kiracyari Ikinyarwanda cyari gisanzwe kivugwa. Abantu bagiye bitiranya imivugire n’imyandikire kandi ari ibintu bibiri bitandukanye. Ahubwo Ikinyarwanda nticyahindutse hanogejwe imyandikire yacyo kandi nayo ijanisha ry’ibyahindutse ntirirenga 16%.

Ibi ni ibitangazwa na Dr. James Vuningoma, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) uvuga ko ijanisha ry’ibyahindutse mu kunoza imyandikire y’Ikinyarwanda ritarenga 16% by’ibyari bisanzwe bimenyerewe.

Agira ati “Iyo witegereje neza usanga ikintu cyateye urujijo bigatuma abantu bagira ibitekerezo bitandukanye n’ibikubiye mu mabwiriza agenga imyandikire y’Ikinyarwanda, ni uburyo bamwe bitiranyije imivugire n’imyandikire”.

Dr. Vuningoma akomeza avuga ko mu by’ukuri amabwiriza yasohotse yerekeye uburyo abantu bandika Ikinyarwanda kugira ngo amagambo avugwa kimwe age anandikwa kimwe kandi ko nta mabwiriza asaba abantu guhindura imivugire yigeze atangwa. Amagambo yanogerejwe imyandikire ntabwo agomba guhindurirwa uburyo avugwa.

Agaruka ku ihamwe ry’uko nta myandikire ishyirwaho ngo irahamye ahubwo ari ukuyumvikanaho kuko nta myandikire myiza wavuga ngo ibaho, ahubwo ari imyandikire ifasha gukemura ibibazo byo guteza imbere ururimi hakemurwa ibibazo by’imyandikire.

Avuga ko igihe nikigera Abanyarwanda bazongera bakicara bakareba ibyo bitanoze bakadanangira Ikinyarwanda kigakomera koko kuko n’izindi ndimi zivugwa ko zikomeye nk’Igifaransa, Icyongereza nazo bene zo bicara bakazigaho bagamije kunoza imyandikire yazo.

Ibi kandi ntibibuza ko uzagira icyo abona kitanoze azajya akizana mu nteko y’ururimi n’umuco kuko imyandikire ihora itera imbere kugira ngo gisuzumwe neza barebe ko ibivugwa bifite ishingiro.

Kugira ngo hashyirweho kandi hemezwe amabwiriza ya Minisitiri agenga imyandikire y’Ikinyarwanda, hitawe ku byo abantu bagiye bavuga ko bibatera ingorane nk’abarimu, abakoresha ururimi muri rusange harimo n’abanyamakuru, maze abahanga babyigaho babishyikiriza Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco, intiti zirabireba nazo zibiha umurongo.

Byajyanywe mu zindi nzego bishyikirizwa urwego rw’Igihugu ku buryo hari amabwiriza yatangajwe mu igazeti ya Leta imyandikire y’Ikinyarwanda imaze kwemezwa n’inzego zose zibifitiye ububasha.

Musirimu Antoine ni umwarimu mu mashuri abanza, avuga ko amabwiriza y’imyandikire y’Ikinyarwanda agisohoka yabanje kumutera ikibazo, ariko ko nyuma yaje kubona ko ari uko atari amenyereye gukoresha ayo magambo ahubwo ko asanga hari aho yagabanyije ibimenyetso.

Agira ati “Abatemera imyandikire mishya y’Ikinyarwanda ni abadakunda impinduka bagendera ku kumva uburyo ijambo rivugwa kandi imyandikire itandukanye n’uko ijambo rivugwa. Ibi ubisanga mu ndimi zose kuko babikoresha no mu gifaransa, mu cyongereza n’izindi”.

Amabwiriza No 001/2014 ya Minisitiri agenga imyandikire y’Ikinyarwanda yatangajwe mu Igazeti ya Leta No 41 bis yo ku wa 13 Ukwakira 2014. Aya mabwiriza yasohotse yaje yunganira ayari asanzwe kandi anayanoza kugira ngo arusheho korohera Abanyarwanda mu kuyakoresha.

To Top