Ibidukikije

Perezida Paul Kagame yashyize abayobozi mu nzego zitandukanye

Amb Jacques Kabale yagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe gukurikirana ibikorwa byo kwishyira hamwe kwa Afurika, yigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa.

 

Moses Rugema yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Protocole ya Leta muri Perezidansi ya Repubulika, yari asanzwe ari Intumwa yungirije ihoraho uhagarariye u Rwanda muri Loni i Genève.

 

Théophile Mbonera yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, yari asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibirebana n’amategeko muri Minisiteri y’Ubutabera.

 

Clémentine Mukeka yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, yigeze gukora muri USAID Rwanda ari Umujyanama mu bijyanye n’ubucuruzi.

 

Patrick Karera yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ibidukikije, mu 2019 yari yagizwe Umujyanama wa Minisitiri w’Ibidukikije.

 

Dr Regis Hitimana yagizwe Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibigenerwa abishingizi muri RSSB, yabaye Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Juliet Kabera yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe kurengera Ibidukikije mu Rwanda (REMA), asimbuye Eng. Colette Ruhamya, yakoze muri uru rwego rw’ibidukikije, aho yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibidukikije n’Imihindagurikire y’Ikirere muri Minisiteri y’Ibidukikije.

Eng.Collette Ruhamya wayoboraga REMA, yasimbuwe na Juliet Kabera

Valerie Nyirahabineza yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, yigeze kuba Umudepite uhagarariye u Rwanda muri EALA, uwo mwanya utagiraga umuyobozi kuva ubwo Mukantabana Seraphine yavanwaga kuri uwo mwanya mu Ukuboza 2019.

 

Amb Guillaume Kavaruganda yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe u Burayi, Amerika n’Imiryango Mpuzamahanga muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore na Australie.

Shakilla Umutoni Kazimbaya yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yari asanzwe ari ‘‘Chargée d’Affaires’’ muri Ambasade y’u Rwanda muri Canada.

 

Karenzi Philippe yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Aziya na Pacifique muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, yahoze ari Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Addis Abeba muri Ethiopia.

 

Sheilla Mutavu Mutimbo yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Dipolomasi y’Ubukungu n’Ubutwererane muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, mu 2014 yakoraga muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi.

 

Haguma Juan yagizwe Umujyanama wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane. Darius Rutaganira na we yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe imirimo rusange muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yashyize abayobozi mu myanya itandukanye

 

To Top