Ubukungu

Perezida Paul Kagame n’impunguke bigiye hamwe icyateza imbere Abanyarwanda

Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Urwego Ngishwanama rwa Perezida [Presidential Advisory Council], yiga ku ngingo zitandukanye zirimo ingamba zo guhangana n’icyorezo cya Covid-19 n’izindi ngingo zitandukanye.

Umukuru w’Igihugu yakiriye abajyanama be kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Kanama 2021, mu nama yitabiriwe na bamwe mu bagize Guverinoma barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel.

Abandi bagize Guverinoma bitabiriye iyi nama barimo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Claver Gatete na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana Uwamaliza Beata.

Uru rwego rugizwe n’impuguke z’Abanyarwanda n’abanyamahanga, bagira inama Perezida wa Repubulika na Guverinoma, aho izo mpuguke zitanga ibitekerezo ku cyakorwa, ahanini cyafasha igihugu gukomeza gutera imbere haba mu bukungu n’imibereho y’abaturage.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, Mushikiwabo Louise na we yitabiriye iyi nama ndetse na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa n’abandi.

Mu banyamahanga bari muri iri tsinda banitabiriye iyi nama harimo umunyemari Ashish Thakkar washinze Mara Group, uruganda rwa mbere rukora telefone muri Afurika rukorera mu Rwanda ndetse n’Umushoramari Dale Dawson washinze umuryango Bridge2Rwanda ufasha abanyeshuri b’Abanyarwanda b’abahanga kubona uburezi mpuzamahanga no gukurura abashoramari kuza gushora imari yabo mu Rwanda.

Harimo n’abandi nka Kaia Miller, Mauro De Lorenzo, Joseph Ritchie, Michel Roux, Dave King, Paul Davenport, Rod Reynolds, Pastor Rick Warren, Scott Ford na Christian Angermayer.

Kugeza ubu mu Rwanda hamaze gukingirwa abantu 888.968 kuva ibi bikorwa byatangira ku wa 5 Werurwe 2021. Abantu 30.928 ni bo bahawe doze ya mbere y’urukingo uyu munsi.

Mu ngingo ziganirwaho harimo n’irebana no kurwanya icyorezo cya Covid-19, cyageze mu Rwanda ku wa 14 Werurwe 2020. Kuva ubwo ibikorwa bitandukanye byagiye bifungwa, bimwe bikongera gufungurwa hagendewe ku nama zitangwa n’inzego zishinzwe ubuzima.

Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko kugeza uyu ku wa 16 Kanama 2021, mu Rwanda hamaze gufatwa ibipimo 2.242.105 hakaba harabonetsemo abantu 80.147 . Abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ni 969.

Guverinoma yihaye intego yo gukingira abantu benshi bashoboka aho biteganyijwe ko nibura uyu mwaka uzarangira hakingiwe abagera kuri 30% mu gihe umwaka utaha wa 2022, byitezwe ko uzarangira hakingiwe 60% kugira ngo nibura habe hari icyizere cyo gusubira mu buzima busanzwe.

millecollinesinfos.com

To Top