Amakuru

Perezida Kagame yagaragaje ko gushyira hamwe kw’Abanyarwanda ari ko kwatumye igihugu gitera imbere mu 25

Perezida Kagame yagaragaje ugushyira hamwe kw’Abanyarwanda ari ko kwatumye igihugu gitera imbere mu 25

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame asanga gushyira hamwe kw’ abanyarwanda no kwishakamo ibisubizo ari umusingi uhamye mu gushimangira ibyagezweho mu myaka 25 ishize.

Ibi Perezida wa Repubulika yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru ba RBA imbonankubone kuri uyu wa kabiri aho yanibukije abakigerageza gutera u Rwanda ko ntacyo bazageraho kimwe n’ ababafasha.

Muri iki kiganiro cyamaze isaha n’ iminota 41, Perezida wa Repubulika yavuze ko mu myaka 25 ishize nyuma y’ urugamba rwo kwibohora no guhagarika Jenoside intambwe imaze guterwa ishimishije.

Yagize ati “Nta kintu na kimwe kigeze gikorwa hano mu Rwanda, yaba itegeko nshinga.., yaba izindi ngamba zagiye zivuka, ndetse n’ icyo cyerekezo twavuze, cy’ imyaka 20 uhereye mu mwaka wa 2000, byose nta na kimwe kigeze kijyaho kidaturutse mu bitekerezo by’ abaturage, mu banyarwanda bose, ndetse ku buryo n’amasomo menshi yagiye aturuka no hanze tukareba ahandi uko bakora, tukareba ikivamo, tukareba noneho igishobora kudufasha mu buzima bwacu, mu mibereho yacu.”

Yanagarutse ku bayobozi bahabwa inshingano bakwitwara nabi batuzuza inshingano harimo no kunyereza umutungo wa Leta babibazwa bamwe bagahungira hanze y’ igihugu bavuga ko bahunze ibibazo bya politiki ndetse Leta ishaka kubagirira nabi kuko batavuga rumwe.

Ati  “Mu by’ ukuri, usibye uko kubikabiriza binubye, none se niba tutavuga rumwe ku buryo bw’ imikoreshereze y’ imari y’ igihugu cyangwa inyungu z’ igihugu, ubundi kuki umuntu yakureka ukidegembya, kuvuga rumwe!  Kuvuga rumwe ni ukuvuga ngo..,ufite inshingano nk’ umuyobozi, zirazwi na buri wese, hari abo uyobora hari na we ubayobora, iyo utazujuje, ubwo ntiwavuze rumwe natwe.”

Asubiza ikibazo ku buryo umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba abereye Umuyobozi kuri ubu, Perezida Kagame yavuze ko uhagaze neza n’ ubwo hari ibibazo biba hagati y’ ibihugu by’ ibinyamuryango bikadindiza intego zawo.

Ku kibazo cy’ umubano umaze igihe utameze neza hagati ya uganda n’ u Rwanda, Perezida wa Repubulika yagaragaje ko ibibazo byatewe no guhohotera Abanyarwanda muri iki gihugu cy’ abaturanyi ndetse no gufasha abifuza kugirira nabi u Rwanda arib yo bigomba gukemuka kugira ngo uwo mubano owngere kumera neza.

Yanibukije abakigerageza gutera u Rwanda ko ntacyo bazageraho ndetse agira icyo yibutsa ibihugu bibafasha.

Aha Perezida cyakora yijeje ko u Rwanda rukomeje kwiyubaka rujya aheza cyane, rutera umugongo mu cyo yise nyakatsi. Ku rwego rw’ uburezi, Perezida Kagame yavuze ko kuba hari ibigo na za kaminuza bikomeje kuza gukorera mu Rwanda bigaragaza icyizere amahanga afitiye u Rwanda kandi ko ari amahirwe ku Banyarwanda bashobora kubora uburezi bwiza bitabasabye kujya hanze y’ igihugu. Gusa ashimangira ko hakiri inzira ndende mu guhuza ubwinshi n’ ubwiza cg ireme ry’ uburezi bukenewe.

To Top