Ubukungu

Perezida Kagame na mugenzi we Suluhu basinye amasezerano atanu y’ubufatanye

Paul Kagame Perezida w’u Rwanda, na mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, bashimangiye ko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye umubano mwiza kandi ko hasinywe amasezerano agamije gukomeza kuwunoza.

Abakuru b’ibihugu byombi babigarutseho ku wa 2 Kanama 2021, ubwo bari mu muhango wo gusinya amasezerano y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Hasinywe amasezerano atanu arimo ay’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’itumanaho. ayo ubufatanye y’urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, uburezi n’amabwiriza agenga ibijyanye n’imiti.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda na Tanzania ari ibihugu by’inshuti bisangiye ibirenze umupaka.

Ati “U Rwanda na Tanzania bisangiye ibirenze umupaka, igihango gikomeye dufitanye mu bijyanye n’amateka n’ubushake duhuriyeho bwo gutanga ibyiza ku baturage bacu bwagiye buba izingiro ry’ubufatanye bwacu.”

Ati “Gusinyana aya masezerano ni ukwiyemeza ko uru ruzinduko rutuganisha ku musaruro ufatika kandi rukongera kuvugurura ubufatanye n’umubano w’ibihugu byombi.”

“Ibi kandi bitanga izindi mbaraga by’umwihariko mu bijyanye n’umuhanda wa gari ya moshi, gutunganya umusaruro w’amata n’ibijyanye n’imikorere ivuguruye y’icyambu.”

“U Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi n’abavandimwe bacu bo muri Tanzania mu bijyanye n’Umuryango wa Afurika y’Iburasizuba no mu bindi.”

Ati “Ibibazo akarere kacu gahura nabyo byabasha gukemurwa binyuze mu bumwe butajegajega no kubyaza umusaruro amahirwe afite inyungu ku mpande zombi.”

Perezida Samia Suluhu yashimiye Perezida Kagame ku bw’ubutumire, avuga ko amufata nk’umuvandimwe kandi byamweretse ko u Rwanda ruba hafi ya Tanzania.

Ati “Nashakaga gushimira musaza wanjye Perezida Paul Kagame kuba yarantumiye ngo nze mu Rwanda, iri ni ishema rikomeye cyane kuri twe biratwereka ko u Rwanda ruri hafi ya Tanzania, Tanzania nayo ikaba iri hafi y’u Rwanda.”

Ati “Nashakaga gukoresha uyu mwanya mu izina rya Leta n’Abanya-Tanzania bose ngo ntange ubutumwa bwo kubihanganisha mwebwe Perezida, Leta n’abaturage b’u Rwanda kubera amahano ya Jenoside yabaye muri Mata.”

“Ndongera gushimira wowe Perezida Kagame n’abaturage b’u Rwanda muri rusange kuba mwarabanye natwe mu gihe igihugu cyacu cyanyuraga mu kiriyo cyo kubura umuyobozi wacu Dr John Pombe Magufuli wari Perezida wa Tanzania. Turabashimira cyane ku bufatanye no kudufata mu mugongo.”

Perezida Samia Suluhu yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zirenga ibihumbi 250 zirushyinguyemo yanasuye icyanya cyahariwe inganda i Masoro.

Millecollinesinfos.com

To Top