Uburezi

Paul Kagame yashimiye abarimu ku munsi mpuzamahanga wabahariwe n’ubufatanye mu gufungurira abana amashuri

Kandama Jeanne

 

Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yifatikanyije n’abarimu mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wabahariwe none ku wa 05 Ukwakira 2020, yifurije abanyeshuri n’ababyeyi umunsi mwiza wa mwarimu, abashimira ibikorwa ntagereranywa servise ntasimburwa, yabifurije imyiteguro myiza y’ifungura ry’amashuri kugira ngo abana bige mu mudendezo.

 

Yagize ati: “Turazirikana Umunsi Mukuru Mpuzamahanga w’Umwarimu. Dufate umwanya dushimire abarimu bacu cyane cyane muri ibi bihe bikomeye. Abanyeshuri n’ababyeyi bishimira servisi zanyu ntasimburwa. Dufatanye, dufungure amashuri, abana bacu bige mu mudendezo’’.

Dufatanye, dufungure amashuri, abana bacu bige mu mudendezo-Paul Kagame

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yabashimiye uruhare ntagereranywa muri ibi bihe bigoye haba mu Rwanda no ku isi, bijyanye no guhangana n’icyorezo cya Covid-19 hamwe n’ingaruka zayo.

 

Umunsi mpuzamahanga wahariwe ‘‘Mwarimu’’, washyizweho uhereye ku wa 05 Ukwakira 1966, uyu mwaka wa 2020, ukaba wizihijwe ku ncuro ya 54, uyu mwaka insanganyamatsiko igira iti ‘‘Abarimu bafata iya mbere mu bihe bigoye, bakongera gutekereza ku hazaza’’.

Abanyeshuri n’ababyeyi bishimira servisi zanyu ntasimburwa-Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda

Mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, abarimu n’abanyeshuri ntabwo baherukanye uhereye Werurwe 2020, bikaba biteganyijwe ko Ukwakira-Ugushyingo 2020, amashuri ashobora kongera gufungura imiryango yayo.

 

Dr. Uwamariya Valentine, Minisitiri w’Uburezi mu Rwanda yagize ati “Barimu Barezi, ndabifuriza umunsi mwiza, kandi mbamenyesha ko tuzirikana uruhare rudasubirwaho mufite, mu kugira uburezi bufite ireme. Dukomeze dufatanye kuzamura uburezi bw’abana b’u Rwanda dufata iya mbere no mu bihe bigoye, dutekererereza hamwe ku hazaza h’Uburezi”.

Abarimu bafata iya mbere mu bihe bigoye, bakongera gutekereza ku hazaza

Biteganyijwe ko mu Rwanda, haza guhembwa abarimu b’indashyikirwa bitwaye neza mu mwaka ushize wa 2020, hifashishijwe ikoranabuhanga.

 

Abarimu miliyoni 63 ku isi bahuye n’ingaruka za Covid-19, ku munsi mpuzamahanga wa ‘‘Mwarimu’’, Umuryango mpuzamahanga wita ku Burezi (UNESCO), usaba ko ibihugu ku isi bishora imari mu barimu ku bijyanye n’uburezi bufite ireme ku bijyanye n’umwuga.

UNESCO, isaba ko ibihugu ku isi bishora imari mu barimu ku bijyanye n’uburezi bufite ireme ku bijyanye n’umwuga

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Mpuzamahanga w’Umurimo (OIT) Guy Ryder n’Umunyamabanga Mukuru ku rwego mpuzamahanga mu Burezi David Edwards, bagarutse mu gushishikariza abashoramari kuyishora mu burezi, guhugura abarimu bakarushaho kugira ubumenyi.

Ati ‘‘ mu rwego rwo kurushaho gufata umwarimu neza muri ibi bihe bigoye, abarimu bagomba kurangwa n’ubumenyi mu myigishirize y’iya kure’’.

Abarimu bagomba kurangwa n’ubumenyi mu myigishirize y’iya kure-OIT-UNESCO

Paul Kagame ashimira abarimu akazi bakora katoronshye

To Top