Amakuru

Pakistan/Coronavirus: Aba Islam barenga 73 000 bakiriye Yesu Kristu nk’umukiza n’umwami wabo

Basanda Ns Oswald

Amakuru dukesha urubuga Ambassador of Grace avuga ko abantu ibihumbi 73, 000 bari basanzwe mu idini rya Islam bakiriye Yesu Kristu nk’umukiza n’Umwami wabo mu buzima bwabo mu gihugu cya Pakistan.

Ibyo bikaba byatewe n’ibi bihe abantu barimo by’icyorezo cya Coronavirus, aho buri wese ashaka uburyo yakwitungana kugira ngo mu gihe ubuzima bwe bugeze ku iherezo cyangwa se ubuzima busanzwe abeho mu buzima bushya hamwe na Yesu Kristu umwana w’Imana.

Nkuko urubuga rwa Wikipedia rubitangaza ngo muri Pakistana ngo ni ho hakabiri ku mubare ku isi w’Aba Islam, aho bari ku mpuzandego ya 95%.

urubuga Ambassador of Grace ruvuga ko abahoze muri Islam ibihumbi 73, 000 bemeye kandi bakira Yesu Kristu nk’umwami n’umukiza muri Pakistan, kuri ubu uwo mubare ukaba wavuye ku abantu ibihumbi 73 000 ugera ku abantu ibihumbi 73 929 bakiriye umwami n’umukiza wabo muri Pakistan.

Ku wa 7th Werurwe 2020 ni bwo haherutse kuba igiterane cy’Abakiristu muri Pakistan, aho abantu ibihumbu 80, 000 bavuze ko bakeneye amasengesho n’ibiterane.

Abanya Pakistan, bakaba bakeneye kwakira Kritsu nk’umwami n’umucunguzi kandi ngo bizeye ko Imana ari yo ishobora byose no gukora ibitangaza, kuko ari yo nyembaraga.

Bagize bati ‘‘Imvura yaguye iminsi inne mbere y’uko icyo giterane kiba ariko hasigaje umunsi 1 mbere y’uko icyo giterane kiba ibicu n’imvura byahise byeyuka mu gihe hari hasigaje isaha imwe n’igice ngo igiterane gitangira, byabonetse ko ari igitangaza giukomeye’’.

Icyo gihe ntabwo imvura n’ibicu byogeye kugaruka, kugeza ubwo icyo giterane cyashoje.
Abanya Pakistan bitabiriye icyo giterane ngo bakomeje kubona imbaraga z’Imana n’ibitangaza by’Imana.

Pastor Craig Walker ari na we wari umuvugabutumwa w’ubutumwa bwiza bwa Kristu Yesu muri icyo giterane, yabwiye abanya Pakistan ko bakwiye kwizera Yesu Kristu kandi akomeza kubahamiriza ukuri ko kubaho kwa Yesu Kristu, icyo giterane cyarakomeje kugeza umwijima abantu bagifite inyota yo kumva Ijambo ry’Imana.

Yababwiye ko Imana ifite umugambi munini ku buzima bwabo, akimara kubwiriza ngo yakiriye abantu benshi baje kwakira Yesu Kristu nk’umwami n’Umukiza wabo mu mitima yabo, abantu 73 929 bemera kwakira Yesu Kristu nk’umwami n’umukiza n’umucunguzi. Abantu igihumbi bagenda bakizwa buri munsi nyuma y’icyo giterane.

Kimwe mu byanditswe cyabakoze ku mutima kiri mu Abaheburayo 13:8, hagira hati ‘‘Uko Yesu yari ari niko ari kandi ni ko azahora iteka ryose Amen’’.

To Top