Umuco

Padiri Ubald Rugirangoga yasohoje ubutumwa bwamuzanye ku isi- Karidinari Kambanda

U Rwanda rutakaje abakozi b’Imana bakomeye barimo Padiri Ubald Rugirangoga na Dr. Prof. Rusuhuzwa Kigabo bombi bazize icyago cya coronavirus (Covid-19) umwe yarazwi muri Kiriziya Gatulika, undi abarizwa mu Itorero rya Pentekote ADEPR mu Rwanda, umuhango wo gukura ikiriyo ukaba warabaye ejo ku wa 28 Gashyantare 2021 mu rusengero rwa ADEPR/ Nyarugenge, naho umuhango wo gusezera Padiri Ubald wabaye ku wa 01 Werurwe 2021 muri Paruwasi Regina Pacis I Remera.

Padiri Ubald Rugirangoga yari umwe mu bakozi b’Imana wemewe mu madini n’amatorero mu Rwanda, kuko yari azwi mu gusengera abarwayi bagakira uburwayi, ni mu gihe umukozi w’Imana Dr. Rusuhuzwa Thomas yari umuvugabutumwa muri za Kaminuza n’amatorero akaba n’umukozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) Umuyobozi Ushinzwe Ubukungu.

Rugirangonga akaba yaratabarukiye muri Amerika naho Rusuhuzwa atabarukira muri Kenya.Imirambo yabo bombi yazanywe mu Rwanda, aho Padiri Ubald azashyingurwa ku wa 02 Werurwe 2021 I Kamembe mu Intara y’Iburengerazuba aho yakoreye umurimo w’Imana.

Padiri Ubald yasezewe n’abagenzi be ba bapadiri muri Regina Pacis i Remera.


Padiri Ubald yitabye Imana ku wa 07 Mutarama 2021, ku munsi w’ejo ku wa 02 Gashyantare 2021 akaba ari bwo azashyingurwa aho yakoreye umurimo w’Imana ku gasozi k’Ibanga ry’Amahoro, ahari ibikorwa bigaragaza imirimo yakoze, muri Diyoseze ya Cyangugu, Paruwasi ya Nkanka, muri santarare ya Muhari mu Kagari ka Kamatita, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba.

Padiri Rugirangoga yarafite imyaka 65 y’amavuko, yari amaze imyaka 36 ari umupadiri, yari amaze igihe gito arwariye muri kaminuza yitwa ‘‘University of Utah Hospital’’ muri Amerika.
Nubwo bivugwa ko yaba yari yararwaye Covid-19, ariko ngo ashobora kuba yarahitanywe n’ingaruka zayo, kuko abo mu muryango we babivuga, kuko bishoboke ko yanduye ubwo burwayi ubwo yasengeraga abantu muri Leta ya Wisconsin mu Ukwakira 2020.

Umurambo wa Padiri Rugirangoga wagejejwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege I Kigali Kanombe ku wa 27 Gashyantare 2021, ahagana saa mbiri z’umugoroba ku wa gatandatu.Inshuti n’abavandimwe bagiye kumwakira barimo Musenyeri Hakizimana Célestin Umushumba wa Diyoseze ya Cyangugu n’abandi ba Padiri bakoranye umurimo w’Imana.

Umubiri wa Padiri Ubald Rugirangonga ku wa 02 Werurwe 2021 uzashyingurwa Rusizi kuri Santere Ibanga ry’Amahoro ku agasozi gafite ubuso busaga hegitari 25.

Abakiristu batandukanye baje gusezera kuri Padiri Ubald bamwifuriza iruhuko ridashira bifuza kugera ikirenge mu cye.

Padiri Ubald Rugirangonga yavutse ku wa 26 Mata 1955 abaturage batandukanye bazahora bamwibuka mu bikorwa by’isanamitima n’ubwiyunge muri Paruwasi Gatulika ya Mushaka mu Karere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba.

Padiri Ubald yasezewe hirindwa indwara uburyo bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19


Padiri Ubald Rugirangonga mu mwaka wa 2015 nibwo yagizwe umurinzi w’igihango bitewe n’ibikorwa byamuranze mu Ubumwe n’Ubwiyunge muri Paruwasi ya Mushaka aho imbuto ze zagaragaye hirya no hino mu gihugu cy’u Rwanda, akomeza kumenyekana no mu ayandi madini n’amatorero.

Azwi kandi mu igitabo yanditse yise ‘‘Forgiveness Makes You Free’’ mu mwaka wa 2019 aho abantu batandukanye bacyifashisha mu kwigisha ubumwe n’ubwiyunge.

Abihaye Imana batuye i Kigali bavuze ibigwi bye uko yakoreye Imana nubwo yahuye n’ibibazo bitandukanye.


Musenyeri Karidinari Antoine Kambanda akaba ari na we watuye igitambo cya Misa ku wa 01 Werurwe 2021 muri Paruwasi Regina Pacis Remera, yavuze ko Ubald yanyuze mu bibazo byinshi ariko abitsindisha kwizera kandi ko yasohoje ubutumwa yaremewe n’Imana.

Yagize ati ‘‘Imana yaramuduhaye none iramwisubije’’, kuko yarasohoje ubutumwa bwamuzanye ku isi, yakoze ibyo ashoboye kugira ngo asohoze ubwo butumwa, Imana irema umuntu hari ubutumwa imuremeye, ikamuha n’impano yo kuzabusohoza’’.

Musenyeri Karidinari Antoine Kambanda yavuze ko Ubald yahuye n’amateka ashaririye, amubabaza y’ibihe bya Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ibyo bibazo ngo byanamubayeho ariko akomeza intambwe zo gusohoza ubutumwa bwe bwo kunga abiciwe abantu muri Jenoside Yakorewe Abatutsi, akabahuza n’ababiciye bakiyunga.

Abaririmbyi n’abakristu batandukanye bifurije Padiri Ubald iruhuko ridashira.

Yasabye abantu ko Padiri Ubald Rugirangoga yari akwiriye kubera abandi isomo kugira ngo barangwe no gukomeza kwizera Umwami Yezu Kristu.

Padiri Ubald yasezewe mu cyubahiro gikwiye umukozi w’Imana.

Basanda Ns Oswald

To Top