Umuco

Nyaruguru: Aborojwe muri Girinka bashimiwe gushyigikira umuco wo korozanya

Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru borojwe muri gahunda ya Girinka bakomeje kwishimira imibereho myiza n’iterambere zikomeje kubagezaho, bakaba bashimirwa ko ibyo byiza bakesha Girinka batabyihererana, ahubwo bakoroza bagenzi babo kugira ngo nabo bagerweho n’imbuto z’iyi gahunda yatangijwe n’Umukuru w’Igihugu.

Ku itariki ya mbere Ukuboza 2019, abaturage bane bo mu murenge wa Kibeho muri aka karere boroje bagenzi babo inyana zavutse ku nka nabo borojwe muri Girinka.

Ni igikorwa kishimiwe ku mpande zombi, kuko aboroje bagenzi babo bagaragaje ko batewe ishema no kwitura Umukuru w’Igihugu binyuze mu koroza bagenzi babo ngo nabo imibereho izamuke.

Ku rundi ruhande kandi aborojwe nabo bagaragaje ko bafite amashyushyu yo gutunga inka mu ngo zabo, bakaba barahize ko bagiye kuzitaho kugira ngo nabo zibahe umusaruro bifuza.

Bugirimfura Innocent, nyuma yo gushyikiriza inyana umuturage mugenzi we, yagize ati “Ndashimira ubuyobozi bw’iki gihugu cyacu kuba barangabiye, inka bangabiye yambereye nziza cyane ndacyanywa amata n’ubu ngubu n’ubwo iyi nyana nyituye ndishimye cyane ariko ndakomeza kunywa amata, Perezida wa Repubulika rero ni we uri ku mwanya wa mbere mumumpere amashyi”.

Naho umubyeyi witwa Pelagie worojwe yagize ati “Mfite ibyishimo byinshi byo gushimira Nyakubahwa Perezida wa Rebubulika, nishimiye rero iyi nka banyoroje ngiye kuyifata neza ku buryo nange nzoroza abandi.”

Abaturage bo muri aka karere ka Nyaruguru basabwe gukomeza kwimakaza umuco wo korozanya inka nk’uko byahoze mu muco nyarwanda, abatunze bakoroza bagenzi babo nk’ uko bikorwa muri gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yashimiye abaturage  borojwe muri gahunda ya  Girinka n’intambwe bamaze gutera ndetse bakaba barafashe neza inka bahawe zikabyara izo nabo boroza bagenzi babo

Yagize ati “Kwitura Nyakubahwa Perezida wa Repubulika neza, ni ukoroza mugenzi wawe  kugira ngo na we abone ifumbire, amata ndetse n’ibindi byiza bikomoka ku nka, ndashimira abituye uyu munsi ariko kandi ndasaba abituwe nabo kwita kuri izi nka bahawe kugira ngo bikure mu bukene nabo bazoroze n’abandi bagenzi babo.”

Gahunda ya Girinka yatangijwe na Perezida wa Repubulika hagamijwe kugira ngo ubworozi bube isooko y’ubukire, kurwanya imirire mibi, guteza imbere ubuhinzi no kubanisha neza abanyarwanda.

To Top