Amakuru

NYARUGURU: Abatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo bati:”Dukeneye naho kororera amatungo magufi.”

Abagize imiryango yarokotse jenocide yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu karere ka nyaruguru,baravugako nubwo batujwe mumudugudu w’ikitegererezo ,ndetse bakanubakirwa ibiraro byo kororeramo inka kuri ubu ngo barifuzako banubakirwa ibiraro byabafasha korora amatungo magufi.

Uyu mudugudu w’ikitegererezo uri mu kagari ka ngera, umurenge wa munini,mu karere ka nyaruguru ,utujwemo abarokotse jenocide yakorewe abatutsi  mu 1994 ndetse n’abimuwe kubutaka bwaguzwe na NAEB busigaye buhingwamo icyayi,nyuma yo gutuzwa muri uno mudugudu bakaba baranubakiwe ibiraro byo kororeramo inka zibafasha kubona ifumbire ndetse no kubona amata abatunga,gusa bamwe mubatuye muri uyu mudugudu barasaba ubuyobozi kuba babashakira aho bororera amatungo magufi kugirango yunganire izo nka boroye nkuko bitangazwa na Musabyemariya Dativa.

aho yagize ati”icyo twasaba ubuyobozi nuko baduha aho twororea amatungo magufi kuko twajyaga tubona mituel kuri ayo matungo magufi twajya kwimuka tukayagurisha kuko ntaho twari dufite tuyashyira ikindi kandi ntamuntu wemerewe kororera muri ibi biraro”.

Ibi kandi abihuriraho na Mukabatsinda Zabela aho agira ati” amatungo magufiya aracyenewe,koko tubona mituel aruko twagurishije amatungo ,twagutrishije imyaka,amatungo magufiya rero yajya atwunganira mubuzima bwa buri munsi,ariko cyane cyane nk’ingurube,ihene,inkoko,….,kuko ibi nibiraro by’inka ntago byemewe kororeramo andi matungo,ndetse byanatuma tudakomeza kujya kugura amagi kw’isoko”.

Ibi ni ibiraro bubakiwe bororeramo inka.

Umuyobozi w’akarere ka nyaruguru Habitegeko Francois akaba yavuzeko iki kibazo bari basanzwe barakigejejweho ndetse ko bakirimo kugishakira ibisubizo ndetse ko hari n’ibyo bamaze kugeraho nk’akarere muri rusange.

Aho yagize ati”aho abaturage bifuza ho kororera amatungo magufi kijyanye na IDP Model nibyo koko icyo kibazo bagiye bacyitugezaho ariko bimwe twatangiye kubibonera ibisubizo ariko nibindi bizakomeza dukomeze kuganira nabo uburyo twakomeza kubafasha kubyifuzo byabo,iyo twicaranye turaganira igisubizo kikaboneka”.

Umuyobozi w’akarere ka nyaruguru Habitegeko Francois.

Imiryango yatujwe muri uyu mudugudu w’icyitegererezo w’akagera uri mukagari ka Ngera ,Umurenge wa Munini ,mu Karere ka Nyaruguru,ni imiryango igera kuri 98,imwe muri iyi miryango ikaba ari iyabatishoboye barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bimuwe na FARG munzu babagamo zenda kubagwira ,ni mugihe indi yari iyabimuwe kubutaka bwabo bwaguzwe na NAEB kuri ubu busigaye buhingwaho icyayi.

To Top