Ubukungu

Nyarugenge: Amasoko abiri akomeye yo mu Mujyi wa Kigali, abayakoreramo basabwa gupimwa Covid-19, bakaguma mu rugo

Kandama Jeanne na Basanda Ns Oswald

 

 

Abacuruzi ndetse n’abakarani bakoreraga mu isoko rikuru rya Nyarugenge no kwa Mutangana I Nyabugogo, barasabwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge ko bapimwa COVID-19 incuro 2, kandi bakaguma mu rugo mu gihe cy’iminsi 7.

 

Ibyo bikaba bitewe ni uko mu isuzuma ryakozwe muri ayo masoko uko ari 2 basanze hari bamwe mu bahakorera baranduye ubwandu bw’icyorezo cya COVID-19, bituma bashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 7, ikindi bagapimwa incuro 2 kugira ngo hamenyekane abashobora kuba barahuye n’abo barwayi babonetse muri ayo masoko.

Abacuruzi bakoreraga mu isoko ryo kwa Mutangana na Nyarugenge basabwe kuguma mu rugo no gupimwa COVID-19

Muri iyi minsi ubwandu bwa COVID-19 bukomeje kugenda bugaragara hirya no hino mu gihugu ariko cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, aho mu gihe cy’iminsi 3 gusa habonetse abarwayi 219 muri 253 babonetse mu duce twose tugize igihugu, ni mu gihe mu Rwanda abamaze gusangwamo ubwo bwandu bamaze kuba ibihumbi 2 453.

 

Ku wa 16 Kanama 2020, mu bipimo byapimwe habonetsemo abamaze kwandura COVID-19 bari 101, abantu bakaba basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, harimo kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera ya metero 1.5 hagati y’umuntu n’undi, kuko Minisiteri y’Ubuzima.

 

Ngabonziza Emmy Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, mu itangazo yashyize ahagaragara rikamenyeshwa abanyamakuru, bahaye amahirwe abacuruzi bakoreraga muri ayo masoko ko bajyana ibicuruzwa byabo bishobora kwangirika mu gihe cy’amasaha 24.

 

Ati “Abacuruzi n’abakora akazi k’ubwikorezi (abakarani) barasabwa bose kujya kwipimisha guhera uyu munsi kuri site zashyizweho kwa Mutangana no ku Isoko rya Nyarugenge, kandi buri wese akaba agomba kuzapimwa incuro ebyiri (tariki ya 17 Kanama na tariki ya 23 Kanama) kuko utazabikora ntazemererwa kongera kuhakorera”.

 

Abahoraga bajya kuranguza ibicuruzwa kwa Mutangana, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge, bwemeje ko bazajya bajya kurangura mu yandi masoko, n’aho abaranguzaga imboga n’imbuto bituruka mu Ntara y’Amajyaruguru, bazajya bajya kurangurira mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kanyinya mu Murenge wa Kanyinya.

 

Naho abandi bahoraga bajya kurangura imbuto n’imboga, bava mu tundi duce ko barangurira ku Giti cy’Inyoni ndetse no mu yandi masoko akorera mu Mujyi wa Kigali.

 

Abaranguza ibirayi bo ngo bazajya baranguza ku ma depo yo muri Nzove. Ibyo bikaba bigamije gufata ingamba zo gukumira ikwirakwira rya COVID-19.

 

Abacuruzi barasabwa kwipimisha COVID-19.

To Top